DORE IMPAMVU ABAPAPA BAGOMBA GUSABANA N’ ABANA BABO

.
REKA TUREBE IMBAMVU ABABYEYI B’ABAGABO, BABA BAGOMBA GUSABANA N’ABANA BABO

MENYA IMPAMVU ABABYEYI B’ABAGABO BAGOMBA GUSABANA N’ABANA BABO
.
.
Akenshi na kenshi usanga ababyeyi b ’abagabo batiyumvisha ko kwita ku bana bababa hafi biri mu nshingano zabo. Bamwe bumva ko ibyo bireba abagore babo ugasanga ibyo kubakinisha , kubasomera inkuru no kubitaho mu tundi tuntu duto batabikozwa .
.
Nyamara nkuko ubashakashatsi butandukanye bubyerekana , ababyeyi b ’abagabo nabo byaba byiza babaye hafi abana babo.
.
Ubushashatsi bwakorewe mu Bwongereza bwerekana ko umwana witaweho n ’umubyeyi w’ umugabo akamuba hafi aba afite amahirwe yo kugira ubwonko bukangutse cyane .
.
Ubwo bushakashatsi bwakorewe ku bana babona ababyeyi babo b ’abagabo ku buryo buhagije ndetse bakaba bababa hafi bakabaganiriza bakanakina kuva bakiri bato byibura ku mwezi atatu.
Ubwo bushakashatsi bugaragaza ko umwana wabayeyho gutyo ajya kugeza imyaka 2 ari ku rugero rwiza rw’igikuriro mu bwenge . Izo ngaruka nziza ziba ziba ku bana b ’abahungu ndetse n ’ababakobwa .
.
Abo bashakashatsi kandi babonye ko umubyeyi w’ umugabo usabana n ’abana be babashaka gukura vuba mu bushobozi bwo kubana n ’abandi , gukemura ibibazo , kuvuga neza bakiri bato.
.
Abakoze ubwo bushakashatsi bakangurira ababyeyi b ’abagabo kumenyera gusabana n ’abana babo kahiri kare , bagakina n ’ ibindi bikorwa bishimisha umwana nko kumubwira udukuru dusekeje , imigani n ’ibindi .

Niba hari ubundi busobanuro mukeneye, turahari kandi twiteguye kubafasha. Murakoze!.

Reposted & Dr. P. Mupenzi Mwiza

Group Ubuzima-Ubuvuzi-Inama

.
Source : naitreetgrandir.com

img_0749

Advertisements

Leave a Reply

Please log in using one of these methods to post your comment:

WordPress.com Logo

You are commenting using your WordPress.com account. Log Out / Change )

Twitter picture

You are commenting using your Twitter account. Log Out / Change )

Facebook photo

You are commenting using your Facebook account. Log Out / Change )

Google+ photo

You are commenting using your Google+ account. Log Out / Change )

Connecting to %s