DORE UMUGORE USHOBORA KWANGIZA UMUGABO W

img_0769

.

REKA TUREBE IMITERERE Y’UMUGORE ISHOBORA KWANGIZA UBUZIMA BW’UMUGABO WE, BURUNDU

Abahanga bahamya ko hari imyitwarire umugore ashobora kugira ikamunga ubuzima bw’umugabo we akamera nk’uwapfuye ahagaze bityo ntarame.

Nubundi ariko bivugwa ko abagore aribo bakunze kurama mu miryango myinshi y’abashakanye ugereranyije n’abagabo bikaba bishobora guterwa n’uko umugabo aba agendana ibibazo bikomeye byo kwita ku rugo byaba ibikenera amafaranga cyangwa imyanzuro ikaze, mu gihe umugore bitaba bimufasheho cyane.

Ibyo bibazo byose ngo iyo umugabo abifatanyije no kugira umugore mubi batajya inama cyangwa utamworohereza mu buzima bwe,

bimutera umuvuduko ukabije w’amaraso bikaba byanamuhitana imburagihe.

Hari umugore ushobora gushaka ukiberaho mu munyenga w’amahoro n’umutuzo n’iyo ibindi bibazo byaba bihari,

Ariko hari n’undi ushaka agatuma upfa imburagihe kuko yiyongera ku bibazo usanganywe.

Dore imiterere yabo:

1. Umugore udashima

Umugore udashima ibyakozwe, agahora agaragaza ibitagenda, atuma utagira amahoro nk’umugabo ugahora uhangayitse mu buzima bwawe.
Bene uwo mugore ashobora gutuma upfa vuba kuko biturutse ku guhora wihebye , ibyiza ni uko wamureka uramutse ubibonye mutarabana.

2. Umugore utanyurwa

Uzumva umugabo abwira undi ati “noneho umugore wanjye arenda kunsaza ansaba ibintu ntafitiye ubushobozi.”
Ngo umugore utanyurwa wamuha icyo asabye agahita asaba n’ikindi agutesha umutwe, ukabura amahoro ugapfa uhagaze.

3. Umugore usesagura

Umugore mwiza ni umenya gucunga umuntungo w’urugo, iyo rero umugore akoresha amafaranga menshi kurusha ayo mwinjiza bikubera ikibazo kuko usanga aguhoza mu madeni kandi uzi ko ntacyo uba utakoze.

4. Umugore uguca inyuma

Umugore uguca inyuma atuma utamwizera, aba ari wa mugore utanyurwa n’umugabo we.
Abagabo aho bava bakagera banga umugore wabaca inyuma n’iyo bo baba babikora; bene uwo mugore rero ahora arisha umutima umugabo we hari n’abiyahura kubera icyo kintu.

5. Umugore wikunda

Umugore ukurura yishyira atita ku mugabo we ngo amufashe, atera umugabo we umutima mubi kuko abona ko nta gaciro amuha,bikamuhindura umurakare.

6. Umugore usuzugura

Umugore utubaha umugabo we cyangwa abandi, usanga aba ameze nk’ikimungu mu mutima w’umugabo we kuko ibyo bintu bimubera umutwaro n’iyo atabimubwira, bikamuviramo kwiheba gukabije.

7. Umugore w’ingare

Umugore w’ingare uzamukira ku kantu k’ubusa agatesha umutwe umugabo we,atuma apfa vuba kuko amubuza amahwemo.
Uyu aba ari wa muntu uhora abona amakosa ku bandi, utihangana bituma umugabo abaho atishimye akumva ubuzima bubishye.

Abanyarwanda bo baravuze ngo “Urugo rubi rurutwa na gereza” bishatse kuvuga ko n’ubundi umuntu aba atisanzuye.

Gufata icyemezo cyo kubana n’umugore umeze gutyo kandi iyo mico warayibonye hakiri kare mutarabana bimeze nko kwishyira mu kagozi.

Niba hari ubundi busobanuro mukeneye, twiteguye kububaha,. Murakoze!

Reposted & Dr. P. Mupenzi Mwiza

Group Ubuzima-Ubuvuzi-Inama

.

Advertisements

Leave a Reply

Fill in your details below or click an icon to log in:

WordPress.com Logo

You are commenting using your WordPress.com account. Log Out / Change )

Twitter picture

You are commenting using your Twitter account. Log Out / Change )

Facebook photo

You are commenting using your Facebook account. Log Out / Change )

Google+ photo

You are commenting using your Google+ account. Log Out / Change )

Connecting to %s