URUKUNDO RW’ UMUKENE EPISODE 9


img_0781-10

URUKUNDO RW’Umukene
Episode 9……
.
.
Duherukana ndimo mbabwira uko nakiriye umukunzi. Wanjye KARIZA Mary
.
Dukomeze….
Nabunzaga imitima nibaza umunyamugi icyo mutekera uwo munsi,
Yambwiyeko ari munzira aje nanjye niko kwitegura vuba mtatanyije na mama , amafaranga yari make ariko naguze mo akanyama , umuceri , ibirayi byifiriti, ibirungo by’ubwoko butandukanye .. Ngura n’amata… Mama nawe yazanye ubushera ateka n’ibijumba bigeretse kubishyimbo ngo twe abe aribyo tuza kurya… Abo murugo bose bari bahari.
Mama na mushikiv wanjye bakoze amasuku ashoboka , icyumba cyanjye baragitunganya mbese twitegura umwana wo mubakire.
Saa sita niyindi minota, mary yarambwiye ngo inze kumufata muri gare Rwamagana … Nagezeyo antanga kumbona , mbona asohotse muri v8 (imodoka) azayiruka ansanga ,, yanguyemo n’ibyishimo byinshi ati
.
Mary: yambii chr!!
Njye: yambii mary wanjyeee!
Mary: narinkukumbuye we!
Njye: nanjye !
Mary: ngaho suhuza papa niwe wanzanye
Papa: niwowe nabonye mumafoto?
Njye: yego papa
Papa: ndabona uri umusore mwiza! Ngaho mary mujyane agusure, ndaza kumufata mvuye nyagatare nimugoroba
Njye: yego
Papa: chr!
Mary: ndakumva papa
Papa: usigare amahoro.
.
Twagendaga twerekeza murugo twiganirira
.
Mary: mfite amatsiko yo kubona iwanyu bae!
Njye : nihariya inyuma y’ariya mazu
.
Twageze murugo twinjira munzu
.
Njye: mbazaniye umushyitsi mama, ni Mariya nakubwiraga dukundana
Mama: mbega igikobwa cyiza! Uraho mwana wa
Mary: uraho mama!
Mama: yooo! Ngaho icara mbazimanire
.
Mushiki wanjye na mukuru wanjye nabo baje kumusuhuza.
Mama: ngaho dore urarya icyo ushaka, umuceri , inyama,ifiriti,utuboga ,udushyimbo, dore n’imineke… Hari n’ibijumba bigeretse kubishyimbo , hari amata n’ubushera ngaho muryoherwe… Papa wa topsam arasinziriye nabyuka aragusuhuza
.
Mary yifatiye ibijumba, n’ubushera ngo ubushera ni ubwambere yari abunyweye…
Mary: chr ntabwo nanywa amata ndeba ubushera, sha ndumva buryoshye ! Uwazampa kwibera aha… Mwantekera amateke
Njye: amateke tuyahinga mugishanga
Mary: turye vuba ujye kuntembereza mugishanga
.
Mary yahise ansaba ko injya kumutembereza mumirima,nka mwereka ibihingwa nkamusobanurira nuko bihingwa, ,,
Nguwo umwana wabandi mugishanga, murutoki, namujyanye aho baragira inka, tujya mugashyamba, dutunguka muga centre dufatanye kurutugu… Abaturanyi bambonaga batangazwaga nuwo mukobwa mwiza turikumwe.
Twasubiye murugo dusanga papa yabyutse, aramusuhuza, arangije papa arigendera
Mary yasaga nkaho atari umushyitsi , yari yakunje amapantaro , yahise ajya mugikari. Afasha mushiki wanjye koza ibyombo , barangije nahise mujyana nanjye mucyumba cyanjye mwereka amafoto… Nawe yafashe i bag ye akuramo camera turifotoza, afotora mama , mukuru wanjye, na mushiki wanjye… Njye nawe twifotoza amafoto yumwihariko menshi…. Nazanye ya mata turasangira….
.
Mbega umukobwa utandukanye! Mbega ngo mary arantungura… Yanyeretse ko murugo yahakunze kandi njye ataraza nari inziko azahava yahapinze… Yankunze uko ndi , yankunze atitaye ko ndi umukene, none se inzu yacu yari iteye ibyondo inyuma, ntarange ryariho, ntan’igare yahabonye kandi iwabo bafite amamodoka, ntagatungo twari dufite… Yanyeretse ko urwo ankunda atari imitungo cg amafaranga, yankunze uko ndi… Iri ni isomo kubandi bakundana muzajye mukundana mutitaye kubukire cg ubukene…
.
Bigeze nka saa kumi nimwe yarasezeye ariko mushiki wanjye yararize kuko bari bamenyeranye…
Twagiye muri gare gutegereza papa we ngo amutahane.
.
Mary: chch iwanyu nahakunze , mwiberaho mumahoro
Njye: sha merci,,,
Mary: nihafi nzajya nkusura
.

Twarategereje birinda bigera saa moya ataraza. Twamagaye nimero yanga gucamo, mary yahise ahamagara mama we
.
Mary: papa yabaye iki ko ataza kunjyana?
Mama: nibagiwe kukubwirako imodoka yamupfiriyeho munzira… Tega imodoka uze
.
Twashatse imodoka ijya i kigali turaheba kuko saa mbiri zari zageze… Yarongeye ahamagara mama we
.
Mary: mama imodoka yabuze bwije
Mama: ntakibazo urare, ngaho impa mvugane na topsam
.
Njye: yego mam
Mama: agakobwa kanjye mugafate neza .
Njye: yego mama
Mama: mugasasire karyame .. Ngaho munsubize
Mary: ndakumva mama
Mama: uzaze ejo, ni mugerayo mumpe nababyeyi mbasuhuze
Mary: urakoze mama
Mama : muramuke bana banjye.
.
Nguko uko mary yaraye murugo… Twagiye twiganirira
.
Mary: imana ishimwe ndaraye , murantekera amateke
Njye: yego chch! Gusa uyu munsi wanshimishije
Mary: nanjye nzawandika mugatabo kamateka yacu njye nawe, natangiye kukandika…
Njye: sha uzakanyereke
Mary: humura ni akanjye nawe, ngaho turi twenyine nterura! Ndabikumbuye
Njye: yego sweet nanjye nuko nari mbikumbuye
Mary: ngaho reka nkusabe akantu
Njye: akahe bote?
Mary: ni ubusazi ariko uragakora nubwo turi mumuhanda
Njye: nditeguye
Mary: ndashaka ko unkora icyo wumva ushaka kunkora utigeze ubona umwanya neza wo kugikora
Njye: chr turi mumuhanda
Mary: mbabarira umfate unsome! Ndi uwawe
.
Mumuhanda sentiment zaramfashe nanjye ndamuhobera ariko mfite ubwoba , arahumiriza…
.
Twagendaga mumuhanda tumeze nk’abasazi … Nibazaga ibirimo kutu baho njye n’umwana w’abandi nkumva ni inzozi… Twageze murugo twabaye amabubu ntawuvugisha undi, havugaga imitima yonyine.
Muruho nabasobanuriye ko twategereje imodoka ntize mama we akamwemerera kurara… Mary yahuje aba mama baravugana. Kuri telefone
.
Mary yagiye kurarana na mushiki wanjye..
Naraye nibaza kurukundo umwana wumukobwa yampaye, ukuntu rwatugize, rwatumaze isoni… Mbega urukundo rwangezeho mubintu ntigeze mpanga ko byambaho,, burya ngo rurizana ko..
.
Sinjye wabonye bucya njye na mary twabyutse mbere yabandi ,,, aritegura … Arongera arasezera njye na gashiki kanjye twaramuherekeje
.
Mary: ngiye gusara!
Njye: nanjye!
Mary: dukore iki?
Njye: urukundo rwishakira amayira , aho tutujyana tuzajyayo
Mary: topsam ndumva nkushaka bidasanzwe
Njye: ihangane , tuzahurira kwishuri ejo bundi
Mary: ndumva urukundo rwabaye rubisi, kukubura kubyakura bizangora
Njye: ntakundi byagenda !
.
Twagiye arira inzira zose… Gashiki kanjye nako karariraga katazi impamvu we arira
.
Namutegeye iya saa mbiri agenda turebana…
.
Yebaba ukuntu gutandukana nuwo ukunda ukuntu biryana! Nasubiye murugo hamwe na sister wanjye ngenda nk’umusinzi.. Amaso yanjye yuzuye
.
Mary twavuganaga isaha kuyindi , mukiruhuko cyose mpaka kirangiye… Nakoreye udufaranga ngura utwenda twiza, n’udukweto nzajyana kwishuri,,, numvaga mfite amatsiko yo kuzongera kumubona kumunsi wambere. Twavuganyeko tuzafunguro kumunsi wambere… Nahageze mbere najyanye na mupenzi…
Twagiye dorm tubika ibintu
Tumanuka ku ama class.
Sinzi ukuntu nagiye kumva numva ijwi rihamagara epfo iyo… Mupenzi arambwira ngo fora ,, ijwi numvise ni iryande…
.episode 10
.
Loading…….
.

Advertisements

One response to “URUKUNDO RW’ UMUKENE EPISODE 9

Leave a Reply

Please log in using one of these methods to post your comment:

WordPress.com Logo

You are commenting using your WordPress.com account. Log Out / Change )

Twitter picture

You are commenting using your Twitter account. Log Out / Change )

Facebook photo

You are commenting using your Facebook account. Log Out / Change )

Google+ photo

You are commenting using your Google+ account. Log Out / Change )

Connecting to %s