URUKUNDO RW’ UMUKENE EPISODE 11


img_0781-12

URUKUNDO ♥ RW’umukene
.
episode 11………

.
duherukanana mbabwira uko njye na mary twabayeho nyuma yo gusoza amashuri yisumbuye…

.
Reka dukomeze…….
.
Tugisoza s6 twakomeje gukundana tugasurana nkibisanzwe, twarebye nidupanga umushinga w’ubucuruzi bizatubuza kwiga kaminuza… Iby’imishinga twarabiretse ahubwo iwabo bamwemereye million 1 yo gukoresha icyo ashaka, bahita bamuha gukora muri hotel ya papa we … Mbaza ngo chr yari gukora njye nicaye? Ntabwo byari kubaho..
Nanjye papa wa mary yanshakiye akazi muri super market yegereye hotel yo mary yakoragamo
narakoraga nkataha kwa auncle gikondo burimunsi
..
Saa sita mary yanjyanaga muri hotel yabo tugasangira, naninjoro ni uko. Ayonahembwaga yose nayashyiraga kumufuka nkuyemo amatike, ayandi nkayohereza murugo…buri Weekend twatembereraga aho dushatse, iwabo wa mary baduhaga imodoka yo gutemberamo n’umuntu wo kudutwara.
Twagiye kugisenyi kumazi inshuro nyinshi… Kumunsi wa abakundanye, mary yanguriye laptop… Njye mugurira aga kweto keza … Nanjye agafaranga kari gatangiye kuza, twatembereye muri ibirunga, tigacishamo tukajyana iwacu kubasura…
Nari nsigaye nambara neza mfite imyenda myinshi njye na mary twajyaga kugura imyenda isa kandi ijyanye , mary yampinduye umunyamugi menyera kubaho muri ubwo buzima… Nabaye kwa auncle amezi 3 mukwa kane nahise nikodeshereza inzu .. Ndayitegura nshyiramo ibishoboka byose, mary nawe angurira radio idunda y’umuziki… Ghetto yanjye yari iryoshye peee… Nagiye menyana nabandi twakoranaga ntangira kugwiza inshuti.. Weekend inshuti zanjye zajyaga mutubari no mutubyiniro
Zikaza zasinze , mary yari yarambwiyeko yanga , utubari n’utubyiniro, nanjye nabyangiye icyo.
Iyo abandi babaga bagiye kuryoshya mutubari , nanjye nabaga nicaranye na mary wanjye ankirigita , anshima shima mubirenge, ankanda kanda mumugongo, ankorakora mumatwi no mumusatsi, duseka… Twari twarihaye inshingano ko tuzakora ibindi ariko tukarinda ubusugi n’ubumanzi bwacu kugeza tubaye umwe nk’umugabo n’umugore.
Twacishagamo tugashyiramo akaziki akanyigisha kubyina kuko yarabindushaga… Akazi kanjye bansimburaga saa kumi nimwe, nawe yatahaga saa kumi nebyiri akabanza guca aho nabaga azanye utuntu yanguriye uwo munsi twokurya nk’udu pome, amagi, amaronji… Yahitaga amfasha guteka saa moya bikaba nirahiye, nkamuherekeza agatega agataha… Njye nabaga Remera ari naho nkorera we agakora Remera agataha kimironko.
Buri kucyumweru saa mbiri yabaga angezeho nkitunganya tukajyana gusenga…
Twavagayo uwo munsi wose tukirirwana… Agataha ni mugoroba….
.
Ruhukaho dukomeze




.
.

Dukomeze
.
byageze aho nkumva uko twari tubayeho bidahagije
Twamaraga amasaha 6 tutarabonana nkumva meze nk’urwaye.. Hari igihe yabaga ansezeye atashye yagera imbere nkabona aragarutse akavuga ngo kunsiga njye nyine byamunaniye… Twari dusigaye dukina nkuko bisanzwe nkumva umutima urampatira gukora ikibi.
.
Mary: chr nsigaye numva uburyo nagufataga byarahindutse
Njye: gute c chou!
Mary: gukundana ni ukubwizanya ukuri
Njye: sha mbwira chou. Wintera amatsi
Mary: nsigaye ndwana n’umubiri igihe turikumwe
Njye: siwowe gusa usigaye unkurura bidasanzwe
Mary: niyo ndi murugo hari igihe numva ntatekanye nkashaka icyo nabaye nkakibura , nkisanga nagarutse hano iruhande rwawe… Mfite ubwoba ko ababyeyi bazadukekera ibindi
Njye: humura
Mary: ngaho mbwira , twihaye isezerano ko tuzaryamana ari uko twashakanye.. None kwifata bisigaye binanira
Njye: nanjye nukuri bisigaye binanira
Mary: basi tumare nk’iminsi 2 tutabonana wenda uburyo unkurura buzagabanyuka
Njye: yego
Mary: nagirango nkumve, no kumara umunsi ntakubonye birandwaza none iminsi 2? Nibyanshobokera nukuri
Njye: basi twikuremo gutekereza cyane no kuganira kurukundo cyane, tuzajye tuganira ibyakazi gusa
Mary: ahubwo ibyo. Reka tugerageze turebe
.
Twamaze nk’iminsi 3 tuganira ubusa. Uko iminsi ishira kwihangana byarangaga tugashiduka twasomanye.. Mary yakwibuka ibyo twavuze agaturika akarira.
.
Mary: igihe nkiri iruhande rwawe kwikontorora ntibishoboka
Njye: huuum! Nanjye
Mary : ngiye gusara pe umubiri wanze. Ese ubundi topsam, wowe umbona meze gute ? Urukundo nkuha urarubona?
Njye: chr ndarubona icyo kugushimira sinacyibona
Mary: ubuse waretse tugapanga kwibanira ko nubundi ariyo maherezo
Njye: ntabwo badusezeranya wowe ufite imyaka 20, kereka nibura 21
Mary: ububuzima tubayemo ndumva bugiye kunsaza kandi tubanye byagabanyuka kuko umuriro w’urukundo ungurumanamo uranzonze
.
Njye: none se ababyeyi kunyumva ko byagora tutarasoza amashuri,
Mary: mbabarira tuzabibabwire ntabwo turi abana, batwemereye gukundana no kubana ntibabyanga , ngiye guhinduza indangamuntu bampe imyaka 21
, bazadusezeranya tuzabana twiga kaminuza
Njye: chr ndumva ari intambara ikaze , ubwose ababyeyi nibatabyemera?
Mary: none se topsam mubyukuri urashaka ko tubana
Njye: cyane honey!
Mary: none, nibabyanga tuzishyingira tubane kungufu dukoreshe yamafaranga ari kugatabo…
.
Episode 12
Loading…………….

Advertisements

Leave a Reply

Please log in using one of these methods to post your comment:

WordPress.com Logo

You are commenting using your WordPress.com account. Log Out / Change )

Twitter picture

You are commenting using your Twitter account. Log Out / Change )

Facebook photo

You are commenting using your Facebook account. Log Out / Change )

Google+ photo

You are commenting using your Google+ account. Log Out / Change )

Connecting to %s