ESE UZI IGITUMA ABAGORE N’ ABAKOBWA BOKERWA MU GITSINA ?


img_0657-1

REKA TUREBE UBURWAYI BUTERA ABAKOBWA CYANGWA ABADAMU KOKERWA MU GITSINA, KANDI BYIZANYE, NDETSE N’UBURYO BABYIRINDA CYANGWA BAKABYIVURA

Ese ni iki gitera uburyaryate bwizana, mu gitsina cy’umugore?

Ubusanzwe mu gitsina cy’umugore (vagina) muzima habamo imisemburo y’uturemangingo (yeast cells) ndetse na bagiteri.

Zimwe muri bagiteri ziba mu
gitsina cy’umugore zizwi cyane ni izitwa lactobacillus acidophilus zifasha igitsina kugena urugero runaka rw’imisemburo y’uturemangingo iba ikenewe mu mikorere y’urutezo (vagina).

Iyo iyi misemburo y’uturemangingo irengeje urugero muri uyu mwanya bimutera uburyaryate cyangwa uburibwe aribyo mu cyongereza bita vaginal yeast infections.

Uku kwiyongera kw’imisemburo y’uturemangingo two mu gitsina cy’umugore bikaba biterwa n’umusemburo (yeast) witwa Candida albicans cyangwa bigaterwa na none n’ukwiyongera kw’imisemburo ya estrogen mu gihe umugore atwite cyangwa yasimbuye uburyo bwo kuboneza urubyaro yifashisha.

Iki kibazo cyo kwiyongera kw’iyo misemburo iba mu
gitsina cy’umugore kimutera kugira uburyaryate ndetse no kokerwa bikabije mu gitsina ndetse bikaba byamutera kugira ububare igihe yihagarika cyangwa ari gukora imibonano mpuzabitsina.

Nanone kandi usanga uruhu rwo ku nkombe y’igitsina rusa n’umutuku.

Bamwe mu bagore usanga na none bagira ibintu by’ururenda rudafite impumuro ndetse runasa nka foromaje biva mu gitsina cyabo iyo bafite iyi ndwara.

Benshi bakunze kugaragaza ibi bimenyetso mu cyumweru kibanziriza imihango yabo.

Ese ni iki cyakorwa mu kwirinda iyi ndwara yizana?

Mu kwirinda iyi ndwara, ni byiza ko abakobwa n’abagore bakora ibishoboka byose byatuma umwanya ndangagitsina wabo udashyuha ngo ututubikane,

ndetse bakanakora ibishoboka byose mu rwego gutuma uyu mwanya w’ibanga uhumeka bihagije ndetse ukanagerwaho akayaga.

Mu byo bagirwa inama gukora, harimo ibi bikurikira:

• Kwambara amakariso akozwe mu ipamba bakirinda kwambara amwe akozwe muri nylon kuko uko ubushyuhe bugenda bwiyongera bituma icyunzwe n’indi myanda bibajya mu gitsina.

Bagomba kandi kwirinda kwambara imyenda y’imbere ibahambiriye igihe kirekire nka za kola ndetse n’imyenda bogana.

Bamwe rero bampara udupantalo tubaboshye cyangwa za kola bibwira ko ari umuderi nabo ngo bakwiye kubigabanya canke kubireka,

• Guhora bitwararitse mu kugirira isuku imyanya yabo y’ibanga bayogesha amazi meza (bakoresha isabune bagahitamo iyabugenewe idahumura, mbese iyi isanzwe bamwe bakunze kwita gifuha)

• Nyuma yo kuva mu bwiherero bagomba kwihanagura bavana imbere berekeza inyuma kugira ngo batavana za mikorobe zivuye mu kibuno bakazerekeza mu rutezo (vagina)

• Kwihutira guhindura imyenda boganye ku bakora siporo yo koga,

• Kwirinda koza mu gitsina imbere ndetse bakanirinda kugishyiramo imibavu (perfumes) ndetse bakanirinda gukoresha impapuro z’isuku zirimo imibavu kuko byangiza uturemangingo two mu gitsina,

• Bagomba kandi kwirinda gukoresha cyane imiti imwe ya antibiotics mu gihe kitari ngombwa kubera ko ishobora kwica za bagiteri zo mu gitsina cy’umugore maze bikagabanya ya misemburo ituma
igitsina cye gikora neza,

• Na none kandi ngo diabete cyangwa virusi itera sida nabyo biri mu bigabanya ubwirinzi bw’umubiri bityo bigatuma imisemburo yo mu gitsina yiyongera aribyo biba nyirabayazana wo kuribwa mu
gitsina.

Ni byiza ko rero abagore birinda izi ndwara kandi n’igihe bagize ibyago byo guhura nazo bakiyambaza muganga mu gihe bagize ikibazo mu myanya,
ndangagitsina yabo

• Kurya indyo nziza kandi yuzuye nk’imbuto, imboga rwatsi, ibinyampeke ndetse n’ibikomoka ku mata ariko bidafite ibinure nabyo ngo biri mu biha amahirwe abagore n’abakobwa kugira imisemburo ikwiriye mu gitsina,

Reka turangize tuvuga tuti

Kwirinda biruta kwivuza,

Gusa ariko igihe ugaragaje ibimenyetso byo kuribwa mu gitsina, ihutire kwa muganga maze aguhe imiti bityo ukomeze ubeho neza.

Niba hari ubundi busobanuro mukeneye twiteguye kubafasha. Murakoze!

Reposted & Dr. P. Mupenzi Mwiza

Group Ubuzima-Ubuvuzi-Inama

.

Advertisements

Leave a Reply

Please log in using one of these methods to post your comment:

WordPress.com Logo

You are commenting using your WordPress.com account. Log Out /  Change )

Google photo

You are commenting using your Google account. Log Out /  Change )

Twitter picture

You are commenting using your Twitter account. Log Out /  Change )

Facebook photo

You are commenting using your Facebook account. Log Out /  Change )

Connecting to %s