IBINTU 7 UTAZABAZWA KURI WA MUNSI WA NYUMA


img_0829

Ibintu 7 Imana itazitaho kuri wa
munsi
1. Ntizakubaza uko inzu yawe
yanganaga cg ubwiza yarushaga
izindi ahubwo izakubaza abo
wakiranye urugwiro ukabacumbikira
muri iyo nzu.
2. Ubwoko bw’akazi wari ufite
n’ingano y’umushahara wawe
ntizabirebaho, izakubaza uko
witwaye muri ako kazi n’icyo
wakoresheje umushahara mu
gushyigikira Ubwami bw’Imana no
gufasha abakene.
3. Ntizakubaza ubwiza bw’imyambaro
wari ufite na modeli zigezweho
wajyanishaga mu gihe cyawe,
ahubwo izakubaza abo wambitse!
4. Umubare w’inshuti wari ufite ibyo
ntacyo bivuze ku Mana, ahubwo
izakubaza abo wabereye inshuti
nziza bakakwigiraho kuyubaha.
5. Ntizakubaza aho wari utuye,
izakubaza uko wari ubanye
n’abaturanyi bawe!
6. Ntizakubaza abo wabwirije
ubutumwa bwiza byonyine, ahubwo
izakubaza ibyo wigishije icyo
byahinduye ku buzima bwawe bwite
n’umwanzuro wafashe.
7. Ntizakubaza impamvu watinze
gukizwa cg inshuro waguye, Umwami
nasanga uri maso impanda ye
uzayumva nta kabuza!
«Imana igushoboze kuba uwo yifuza
ko uba we kurusha kuba uwo wowe
wifuza kuba.»
Iri vugabutumwa nawe warikora.
Biroroshye: ni ugukora “Share” gusa
n’abandi bakabimenye.

Advertisements

Leave a Reply

Please log in using one of these methods to post your comment:

WordPress.com Logo

You are commenting using your WordPress.com account. Log Out / Change )

Twitter picture

You are commenting using your Twitter account. Log Out / Change )

Facebook photo

You are commenting using your Facebook account. Log Out / Change )

Google+ photo

You are commenting using your Google+ account. Log Out / Change )

Connecting to %s