URUKUNDO RW’ UMUKENE EPISODE 12

img_0781-13

URUKUNDO RW’umukene
.
Episode 12……………..
.

.
Duherukana njye na mary twiyemeje intambara itoroshye yo kubana , twiyemeje ko tugiye kubibwira. Ababyeyi babyanga tukishyingira….
.
Dukomeze
Njye na mary twanze umunsi wo kujya iwabo tukabagisha inama, twavayo tukajya niwacu.
Twagiye iwabo papa we na mama we bahari…
.
Mary: papa njye na topsam turakundana nigihe tumaranye urakizi,,
Papa: yego
Mary: nawe urabizi neza
Mama: ndabizi mary.
Mary: mubyukuri urukundo rwacu rurakuze, twanze kurengera tutarabana,,, none nendaga kubabwirako njye na topsam dushaka kubana nk’umugore n’umugabo.
Papa: mwana wanjye naguhaye uburenganzira bwose, narakuretse ukunda uwo ushaka , ariko muracyari bato kandi mukeneye kubanza kwiga.
Mary: papa kwihangana byatunaniye
Papa: oya mukomeze mukundane ariko kubana sinabyemera mudashoje kaminuza…
Mary: mama nawe niko ubyumva koko?
Mama: ibyo iso avuze nibyo, mwihangane igihe kizagera…
Papa: basi mwihangane nzabatangirira kaminuza mwifuza kwigamo mwembi ariko mubanze mwige bana banjye.
Mary: (arira) murimo kumbabaza muzashimishwa nuko nishyingiye?
Papa: ariko nawe topsam, mary uramushyigikiye ?
Njye:mary turi umwe icyo ashatse nanjye nicyo nshaka
Papa: mugiye gutuma duhangana kandi nari narakunze urukundo rwanyu. Sinareka mary ngo ashyingirwe atarasoza kwiga
Mary: papa ndagukunda ariko ndagiye
Mama: wakumviye papa wawe mwana wanjye! Ko yabaha icyo mushaka cyose ariko murihutishwa niki?
.
Nahise mfata akaboko mary musohokana hanze
.
Njye: mary ndagukunda
Mary: nanjye
Njye: wirakaza ababye bawe ,reka tubanze tujyane no murugo twumve icyo babivugaho, ngaho genda uhindure imyenda tujyane iwacu
.
Twahise tuva kwa mary twerekeza murugo, mary yari yarize amaso yatukuye.. Twageze murugo nka saa sita dusanga papa atarava mumurima
.
Mama: mwari mumaze igihe mutadusura, ikigali ni amahoro ?
Njye: ni amahoro gusa hari ikibazo cyari cyituzanye, turakivuga na papa yaje
Mama: kirakomeye?
Mary: oya mama ni icyurukundo rwacu
Mama: ngaho reka mbatekere papa wanyu mukanya araba aje.
.
Twicaye uri salon turategereza kugeza papa aje.
.
Papa: muraho bana banjye,
Twese: muraho neza!
Papa: iminsi myinshii. I kigali nabo baraho?
Mary: bameze neza
Papa: ndarushye ngiye kuruhuka, ngaho
Njye: papa wigenda hari icyo twenda kukubwira
Papa: ngaho mumbwire
Njye: mama nawe ngwino
Mama : naje
.
Nahise mbasobanurira byose uko bimeze , dore uko banshubije
.
Papa: ariko mwana wanjye, kwiga urabiretse ? Uziko ari wowe twari dutezeho amakiriro uzadukura muri ububutindi,ntabwo uziko nagurishije utwanjye ariko ngo mbone urangije ubonye akazi keza. none se ubundi ubwo bukwe uzabukoresha iki? Ko natwe ntako tumeze ngo tuza gutera inkunga mukuru wawe yabaye ikigoryi yanga kwiga wowe uriga none wariye inka yose unaniwe umurizo. Mwana wa ushinze urwe biragora kwibuka uri inyuma. mubanze mwige mubone akazi kanyu bwite muzabona ukuntu urugo rwanyu rukomera
Njye: papa. Nubundi twendaga kuzabana tukaniga tubana…
Papa: mwihubuka bana banjye, mutazicuza. Mwituma urukundo rubayobora kandi arimwe bakaruyoboye. Bana banjye nanjye nakennye gutya ari ukubera njye na nyoko twashakanye umuryango utabishaka, nigaga muwa 7 mama wawe yiga muwa 6. Twakundanye bidasubirwaho tubibwiye ababyeyi barabyanga duhitamo gutoroka tuza kwibera inaha Rwamagana iwacu hari i Butare… Twarakennye , twarishyingiye , urukundo rwaradushutse ninayo mpamvu mwana wanjye wakuriye mubutindi… Mwihangane bana banjye nimusoza kaminuza natwe tubari inyuma,,, kubaka urugo biragora.
.
Papa yabivuze ababaye bikabije , mary yari yacecetse , njye numvaga inama papa yari atubwiye arizo…
Amaze kuvuga ibyo, twabuze icyo dusubiza ahubwo twese twakuyemo inama zikaze.. Twanze kugira icyo dusubiza. Bamaze kutwakira tumaze gufungura , nahaye mama udufaranga nari nabazaniye , tubabwirako tugiye kubitekerezaho neza. Twisubirira kukazi… Amagambo papa yatubwiye yaraduhabuye kuburyo twasubiye kumurongo… Twakomeje kubana nk’uko bisanzwe,,, yanyitagaho bihagije nanjye nkamwitaho ariko turihangana kugeza amanota asohotse,,, twatunguwe no kubona twaratsindiye kumanota amwe nubwo twigaga ibitandukanye…
.
.
Ruhukaho gato
.
.
.
.,
.
.
.
.
.
.
.
.
Dukomeze
.
Njye na mary twafashe umwanzuro wo kwihangana kugeza dushoje kaminuza kuko twari twatsinze neza, twategereje aho bazaduhamagara,,, byaduteraga ubwoba ko bazaduhamagara ahantu hatandukanye ugasanga bitumye umwe ajya kure y’undi… Gusa twari twarasabye ahantu henshi duhuza… Icyonakubwiracyo njye na mary twanditse amateka.
Twishyizemo umutuzo udasanzwe iyo amarangamutima yazamukaga twahitaga turekurana tukigirayo.. Twageze igihe tuvugako tuzajya duhurira ahantu hari abantu benshi kugirango tugamanye kwiyumvanamo cyane… Mary yarekeye kuza kunsura wenyine, akazana ninshuti ze murwego rwo kwirinda ibishuko kuko iyo twabaga turi kumwe namuryamishagaho umutwe buhoro buhoro tugashiduka tugeze kure… Byari bigoranye kumarana ninshuti nk’iyo igihe kinini ibye aribyo byawe ntacyo yakwima, nawe ntacyo wamwima, ariko mukifata kandi mwese mubishaka,,, umuntu ni umuntu, kamere muntu ntabwo ibura. Iri ni isimo kubantu bumvako iyo ukundanye n’umuntu mugomba kuryamana… Nyamara urukundo ruzira kuryamana ruryoha cyane kuko muhora mufite amatsiko, ariko iyo mwimaze ayo matsiko urukundo ruragabanyuka,,, topsam niba mbeshya abantu barenga 1000 ,muntere amabuye
.
.
.
Ruhuka
.
.
.
.
.
.
.
.
….
.

.
.
Dukomeze
Twakomeje akazi kacu , uburyo yanyitagaho nanjye mwitaho burakomeza , igihe cyarageze aho baduhamagaye haramenyekana…
Ababyeyi bacu barishimye kuko twumviye inama zabo, burya akenshi urukundo rurashukana rukagutera kwitandukanya nababyeyi ukanga kubumvira , urukundo rukagukoresha amakosa, ukazicuza nyuma kandi gutegereza ariwo muti…
Kwa mary bari biteguye kudufasha tukiga tukaminuza ubundi tukazaba dushakana…
Papa wa mary yakundaga kutugira inama zimwe ni izi
..
Bana banjye ntimukihutire gushaka , muryoherwe n’ubusore n’ubukumi bwanyu , mumenye ibyo mutamenye byose kurubyiruko. Ariko iyo uhise ushaka hari byinshi bya gisore uba usimbutse utabikoze,,, ukazabyifuza nyuma kandi warabaye umugabo cg umugore utakiri urubyiruko… Nibyo bituma wandavura kandi ukuze…
.
Nibyinshi byabaye kurukundo rwcu .
Aho baduhamagaye haraje
Twatangiye ubuzima bwiza kuva twabaho murukundo, bwari bwuje umutuzo no kwitanaho birenze….
Dore uko twabayeho muri kaminuza
.
.
Ruhukaho gato
.
.
.
.
.
Episode 13
Loading……

Advertisements

Leave a Reply

Fill in your details below or click an icon to log in:

WordPress.com Logo

You are commenting using your WordPress.com account. Log Out / Change )

Twitter picture

You are commenting using your Twitter account. Log Out / Change )

Facebook photo

You are commenting using your Facebook account. Log Out / Change )

Google+ photo

You are commenting using your Google+ account. Log Out / Change )

Connecting to %s