URUKUNDO RW’ UMUKENE EPISODE 13 FINAL

img_0781-14

URUKUNDO♥ RW’umukene
.
Final episode 13
.
Nshuti nkunda cyane twatangiranye iyi nkuru tukaba tuyishoje amahoro mukinshyigikiye,,, nukuri ndabakunda…
.
Reka dukomeze tubanze tuyisoze
.
Duherukana njye na mary mbabwira uburyo twakomeje gukundana muri kaminuza,,,
.
Twahamagawe muri kaminuza i kigali nkuko twari twarabisabye, twahamagawe hamwe ariko twiga ibitandukanye,,, kubera twari dufite akazi twese twasabye kuzajya twiga muri weekend indi minsi tugakora…
.
Naragiye ubuzima burandyohera, agafaranga karaza kuko ku akazi baranyongeje natangiye kuzajya nohereza murugo udufaranga dutubutse.
Njye na mary twambikanye impeta y’ubu fiance dukoresha ikirori cy’igitangaza inshuti twiganaga kaminuza zose zari zirimo… Nagize imigisha kuko inshuti yanjye mupenzi twakomezanyije muri kaminuza ariko we bari baramuhamagaye i Butare…
Ababyeyi bakomeje kudushyigikira… Ariko cyane cyane ababyeyi ba mary kuko bo bari bifite,,, bagaha umukobwa wabo ayo kurya akayazana tukayasangira… Sibyagarukiye aho kuko njye na mary twatangiye kubitsa kuri kagatabo ka banki kari kariho million zirenga 12 natwe twakoraga twongeraho duteganyiriza ejo hacu heza… Tugeze mumwaka wa 3, twaretse akazi twakoraga. Dutangira akacu, twakodesheje inzu nini y’ubucuruzi dupangamo ibyuma by’ibinyabiziga , ndimuka nza kuba aho ndatangira ndacuruza njye na mary dutangira business yacu, papa wa mary yatwongereye amafaranga twigurira akamodoka kacu, dutangira kwiga kuyitwara twese tubona perme , njye nararaga aho, mary we akomeza kuba iwabo… U bucuruzi bwacu bwaragutse tubona agafaranga kandi twiga na kaminuza, twanikaga amafaranga tuzaguramo inzu niturangiza kaminuza tugahita dushakana kumugaragaro.. Twashyize hamwe, dukora bimwe, abashyize hamwe ntakibananira,,, business yacu yateye imbere, dutangira kuzajya turangura ibyuma hanze , twahise dukora igaraje (moto vehicle’s garrage) dushaka ba makanika ,,, dutangira noneho kugaragaza ko dushoboye. Papa wa mary yatugurije million 7 twongera kuyo twari dufite, na papa wa mary ashyiraho imigabane ye myinshi twubaka station itanga amavuta y’imodoka(petrol station) murabyumva aho twari tugeze,,, twabigezeho kuko twafatanyije namwe ni mukundana muzafatanye muzagera kuri byinshi, mubyukuri twashoje kaminuza icyiciro cyambere… Ariko ntabwo twigeze dushaka akazi amafaranga twari dufite yari ahagije kudutunga akadukorera byose n’ubukwe burimo kuko nicyo gikorwa cyari gikurikiyeho , twategereje imyaka myinshi… Akazi twavuzeko tuza gashaka nyuma y’ubukwe.
.
Igihe cy’ibyíshimo cyari cyegereje,igihe twihanganiye cyose murukundo rwacu iherezo ryiza ryari rije, ndavuga kubana akaramata n’uwanjye KARIZA Mary twakundanye kuva mumashuri yisumbuye.. Uwo nategereje imyaka myinshi, uwantwaye uruhu n’uruhande wamugani wa king james.
.
Ababyeyi bari bafite amatsiko yo kubona mary yambaye agatimba na njye nambaye i suit kuri uwo munsi baduteguriye… Twaguze inzu nziza yagatangaza, munzozi zanjye za cyera numvaga ko ubukene nakuranye nzabumfana, kuko ntacyerekezo cyiza nibonagamo, ariko malayika mary Imana yanyoherereje yangejeje kunzozi zambaga kure… Yamaboko atareshya noneho uwo munsi yararamukanyije… Mubyukuri twapanze ubukwe ababyeyi bose baraza ,,, inshuti imiryango yose,, ababyeyi badutangiye ubuhamya gusa uwabyumvaga wese nukuri yumvaga ubutwari bwacu… Iwacu nari narabubakiye inzu nziza cyane harimo icyo bashaka cyose,,, nibutse inama papa yatuguriye cyagihe twenda kwishyingira ,, iyo tubikora ndahamya neza ko njye na mary twari kuzapfa ntacyo twimariye, ariko gutegereza byaduhaye umwanya wo gupanga ahazaza neza,,, umusaruro nguwo twari tuwubonye,,, iryamukuru riratinda ntirihera…
.
Ubukwe bwatashywe nabantu benshi twagiye murugo rushya rwacu disiiii! Amatsiko twahoranaga iryo joro yaraye ashize , umwe yari yeguriwe undi.
.
Agaseke kapfundikiwe imyaka myinshi uwo munsi njye na mary twaragapfunduye…. Ayiwe mbega byiza intambara twarwanaga twari tumaze kunesha! Mary wanjye koko yabaye uwanjye , sinzibagirw a ukwezi kwa buki twabayemo ,,, sha mary nukuri yavuyemo ikimama cyiza yari aberewe urugo rwanjye ,yari agiye kuba mama wabana banjye… Twakundanye by’imikino turafata ntitwarekuza , nakunze umwe arampira, nawe yakunze njye ndamuhira… Nawe nkwifurije gukunda utarekura uwo wafashe… Kuko nukirigitwa na benshi ntabwo uzamenya uwa gushekeje!!!!
.
Nguko uko njye na mary twashinze urwacu,,, uho byahereye murahibuka ni urugendo rurerure , yankunze ndi umukene tubana turi abakire, nutangira nabi sibivuzeko uzarangiza nabi ,,, yirengagije ko ntacyo namuhaga, aho kunyaka yarampaga, nawe niba ufite ujye uha umukunzi wawe utitaye kubyo we aguha… Ni byinshi byiza byatubayeho nyuma yuko dushakana , ibibazo by’ubukene ntabyo twagize kuko twari twarateguye uko tuzabaho… Kwihangana byatugiriye akamaro….
Twibarutse iki bebe cyiza gisa nka nyina cy’igihungu …
Mbese urugo rwacu ni urukundo n’umunezero gusa
Ahari urukundo, byose biba bihari…….
.
Mwarakoze gukurikira iyi nkuru
.
Inyigisho mwakuyemo zidasigara aha ahubwo namwe mwihe intego intego y’uko mugiye kwigana ururukundo… Tubabereye intangarugero.
.
Niba ufite umukunzi , uzamusomere iyinkuru bizamwongerera urukundo dukubye kabiri ndabasezeranyije…
Benshi baravuga ngo ururukundo ntirukibaho kuko badashoboye , ni abanyantege nkeya,,,wowe uwo uzakunda uzamukunde gutya , wabikoze gutya nawe ntaho yahera aguhemukira… Off off off off

Advertisements

2 responses to “URUKUNDO RW’ UMUKENE EPISODE 13 FINAL

  1. yoooo,ubuse mvuge iki?ndabakunda pe kandi cyane nukuri ururukundo ruranyubatse yaba abakiribato ni isomokandi nababyeyi in isomo guha uburenganzira Abana bakihitiriramo ahubwo mukabashyigikira nukuri murakoze cyane.dutegereje akandi

    Like

Leave a Reply

Please log in using one of these methods to post your comment:

WordPress.com Logo

You are commenting using your WordPress.com account. Log Out / Change )

Twitter picture

You are commenting using your Twitter account. Log Out / Change )

Facebook photo

You are commenting using your Facebook account. Log Out / Change )

Google+ photo

You are commenting using your Google+ account. Log Out / Change )

Connecting to %s