UWASE UMUKOBWA WO KURI FACEBOOK PART 8


img_0688-7

UWASE UMUKOBWA WO KURI FB
.
Ep8
.
mbona denyse aje kunsura gusa wabonaga ko
yababaye, ubwo yaraje ampa umukono akomeza
munzu ntakindi avuze, njye ari hanze
nduguhanagura inkweto nzajyana kukazi dore ko
bukeye bwaho yari kuwambere, ubwo nanjye aho
nari nicaye ntangira kwibaza icyamubayeho
biranyobera, nahise nanika izo nkweto ubundi
ndingira nsanga yiyicariye kugitanda, ari kureba
amavideo kuri 4ne yanjye, ubwo naramwegere
ndamubaza nti: “chry kombona wababaye,

wababajwe niki?” ntiyansubiza, ndongera nti:
“basi mvugisha chou menye ibijya mbere kuko…”
ntararangiza kuvuga mbona atangiye kurira ati:
“emi kko kuki umpemukira, ubona basi iyo
ubimbwira kare kose kutankunda” kumutima nti
ntakabuza wamugore nyiri igipangu yamunteje t
kuko twahuye turikwinjira nawe asohotse kandi
nabonaga bakunda kuganira, ubwo nanjye nahise
nijijisha nti: “ariko chr…” ntaranarangiza kuvuga
ahita ancecekesha ati: “ndakwiyamye ntiwongere
kunyita ngo ndi chr wawe ujye kubyita uwo ngo ni
vava” mumutima nti noneho umva ko nijyenje
ndamubesha iki ko numva byose abizi neza, ubwo
nahise musubiza mwijwi ryoroheje nti: “uwo c
uvuga we nuwahe kandi?” “avugana namarira
menshi ati: “ariko urabona ndumwana ubeshya
uko wishakiye,

ibyo wambeshye birahagije
rekeraho rero” nanjye numva mbuze ibyo mvuga,
namasoni menshi nti: “ariko chr, ninde
wakubeshye ibyo kko? ko ntakindi ashaka usibye
kudutanya gusa” “ariko nukihagarareho
mumafuti” ubwo aba afashe 4ne yanjye agikanda
kuri whatsapp yanjye hahita haza amamsg yanjye
na vava, nikangamo amasoni aranyica neza neza
mbura icyo mvuga(ntekereje neza nibuka ko ubwo
mperuka 4ne twari turi guchat, nkayisiga
mucyumba nkiri online ntanasibye amamsg turi
kwandikirana)

ubwo yahise ampa 4ne ati: “ibyo c
nabyo nibyo bakubeshyera ra?” ndaceceka
arongera ati: “bajyaga babimbwira nkabihakana
none nyuma nanyuma ndabyiboneye, gusa
warakoze” ahita ahaguruka ateye nkintambwe 3
mpita mufata akaboko ndapfukama nti:
“mbabarira wumve ibyo…” ubwo aba aranyiyatse
numujinya mwinshi ahita agenda ansiga aho
nanjye nabonye ko yarakaye cyane ndamureka
aragenda, nsigara aho nibaza ibyo nikururiye nti
koko bavuze ukuri ko “igikoba cyikururiye
amakara” ubwo hashize nka 3min nkipfukamye
aho, mbona aragarutse afata akabag ke
ataragenda ndongera mwikubita imbere nti:
“mbabarira unyumve….

Ep 9 loading..

Advertisements

One comment

  1. Rwose ambabarire akumvishe yenda abahungu bakinisha umutima wundi nabo bumvireho nukuri nayikunze in isomo rikomeye abakinisha umutima ubakunda ubanyigishirize gusa biba kumpande zombi

    Like

Leave a Reply

Please log in using one of these methods to post your comment:

WordPress.com Logo

You are commenting using your WordPress.com account. Log Out / Change )

Twitter picture

You are commenting using your Twitter account. Log Out / Change )

Facebook photo

You are commenting using your Facebook account. Log Out / Change )

Google+ photo

You are commenting using your Google+ account. Log Out / Change )

Connecting to %s