URWENYA, JORIJI YAGIYE GUSABA UMUGENI

img_0743-5

Joriji yagiye gusaba umugeni atazi Ikinyarwanda, gusa akaba azi ko agomba gukoresha imigani ya Kinyarwanda isanzwe, kuko yari azi ko imigani yose yamufasha kwerekana ko azi ikinyarwanda cyane, ko bihagije ko haba hari amagambo ari muri iyo migani kandi ahuye n’ayo yakoresheje mu ijambo avuze.

Nyir’ugusabwa umugeni (umusaza Kinyogote) yatanze ikaze asaba umukwe mukuru (umusaza Joriji) gutambuka agasoma ku nzoga babazaniye ngo amanure akavumbi. Umusaza Joriji agiye kuyisomaho aravuga ati : « Murakoze muzehe Kinyogote kutwemerera gusoma ku nzoga n’ubundi baca umugani ngo “ushaka urupfu asoma impyisi” » kandi ngo ntanzoga ya nzonnyo, abari aho bose bagwa mu kantu bagira ngo aribeshye !

Hashize akanya imisango iba iratangiye, Umusaza Joriji ahabwa umwanya ati : “…umusore wacu yabaye aho ashaka mu gihugu hose umugeni yashima, nyuma aza gushimana n’umukobwa wanyu. Burya mu Kinyarwanda baravuga ngo : “Ubuze inda yica umugi”, abari aho noneho barumirwa. Arakomeza ati : “Yambwiye ko yashimanye n’inkumi yanyu kandi murabizi ko mu muco wacu bavuga ngo : “Nta nkumi yigaya”, rero yasabye umubano umukobwa wanyu nawe arabyemera adatinze dore ko baca umugani ngo “Utaranigwa agaramye agira ngo ijuru riri hafi”.

None rero, nk’uko umukobwa wanyu yiyemereye kubana akaramata n’umuhungu wanyu, kandi mu Kinyarwanda bakaba bavuga ngo “Urwishigishiyeararusoma” niyo mpamvu twabazaniye inkwano,……… Kuko ngo “ubuze uko agira agwa neza”.
Umusaza Kinyogote, nk’umusangwa mukuru, aba afashe ijambo ati : “Ntituguha umugeni wacu dore umukobwa wacu aracyari umwana kandi ga aracyari mu mashuri ngo yongere n’ubwenge [aha ni kwa kundi abasaza baba bari kugorana mu misango]. Ni uko mu gusubiza umusaza Joriji arihanukira ati : “Rwose mugerageze muce inkoni izamba. Nibyo koko umukobwa wanyu aracyari umwana, burya murabizi baravuga ngo :“Ntukabone ifundi ngo uyite umwana w’inyoni.”Rwose umuhungu wacu azamurera kuko akuze kandi murabizi burya ngo “Ubugabo si ubutumbi.” Hanyuma byo kuba ari n’umunyabwenge rwose ni byiza natwe umuhungu wacu yaraminuje kandi ga baravuga ngo “Utazi ubwenge ashima ubwe”. None rero musaza Kinyogote twiteguye kubaha inkwano amashyo y’inka yose mushaka, dore nawe urakuze ngirango urazi ko “Uhongera umwanzi amara inka”.

Uhagarariye umuryango usabwa arumirwa, noneho ibyo gusabwa birahinduka bati : “Ntamugeni wacu tubaha kuko muducira amarenga ko umwana wacu twaba tumuroshye”. Umusaza Joriji mu gusubiza aciye bugufi nk’utakamba agira ati : ‘Rwose muvandimwe Kinyogote, abakuru bajya bavuga ngo “Ukwimye ibishyimbo aba akurinze imisuzi”, none rwose”nimutwemerere tubakwere dore “akatari amagara barahaha” .
Ni uko umuryango uratsimbarara uti :“Nta mugeni tubaha yemwe ahubwo nimwitahire muri gutinda muzababwire batume undi abe ariwe uzagusaba umugeni”. Umusaza Joriji mu gusubiza agira ati :‘Yego rwose turemeranya burya “Intumwa n’uwayitumye barangana”, kandi “kuntuma ninko kwituma cyangwa kwigirayo”.None rero “Utakwambuye aragukerereza”, Mumpe umugeni ‘Ariko mumumpa, mutamumpa, mumenye ko bavuga ngo “N’i Nyagasambu rirarema”, mwitwima umugeni rwose mba ndoga Baneti.

Advertisements

Leave a Reply

Fill in your details below or click an icon to log in:

WordPress.com Logo

You are commenting using your WordPress.com account. Log Out / Change )

Twitter picture

You are commenting using your Twitter account. Log Out / Change )

Facebook photo

You are commenting using your Facebook account. Log Out / Change )

Google+ photo

You are commenting using your Google+ account. Log Out / Change )

Connecting to %s