UWASE UMUKOBWA WO KURI FACEBOOK PART 10

img_0688-9

UWASE(VAVA) UMUKOBWA WO KURI FB

Ep10
.
ubwo nakangutse nko mumasaa 10h mbona inzu
yanjye yose irangaye, niko kubyuka mbona munzu
hose hari umuntu urangije kuhakora amasuku,
nsohotse nsanga hanze hanitse imyenda nari
nambaye dimache, ubwo niko kubaza mere wari
wicaye aho hanze(nyir’icyo gipangu) nti: “ese
mere ninde waje kunsura?” nawe ati: “ni cherie
wawe” nti: “ngo chr wanjye?,

ubwo chr wanjye
ushatse kumbwira ninde?” nawe ati: “hmm, ufite
bangahe c?” ubwo ncecekaho gato, arongera ati:
“ni wawundi mwazanye gukodesha ino nzu” ubwo
nahise mumenya(kuko njya kuyikodesha
narindikumwe na denyse akanamfasha
kuyishyura) ubwo nahise mera nkutunguwe
ndamubaza nti nonese ko ntarikumubona
yagiyehe nawe ati: “ambwiyeko agiye aho ruguru
kw’ibotique ahita agaruka” nanjye nti “eeeh”
ngiye kwisubirira munzu numva aravuze ngo
bawitonze kugenda haribyo nshaka ko tuganira,
ubwo nanjye mfata agatebe ndicara atangira
kumbwira ati: “ese wabaye iki aho mumaso”
nanjye ndamubeshya nti: “ninzu yankoboye
nijoro” “hmm ngo harya wiyemeje kuba
umubeshyi?” “oya ariko….”

ahita anca mwijambo
ati: “ntacyo reka ibyo tubyihorere kuko sibyo
naringuhamagariye ahubwo mbwira(abivuga ari
sirioux) ati “denyse uramukunda?”, ubwo nanjye
nahise mera nkuwikanze kubwicyo cyibazo
ambajije mpita ndamubwira nti: ” ndamukunda pe,
nonese kuki umbajije icyo cyibazo?” “nonese kuki
umuca inyuma?” mumutima nti uyu mugore
agamije iki ra, gusa nahise nimagine ko denyse
yamubwiye ibyo namukoreye mpita ndamubwira
ni defander bya ntakigenda nti: “erega njye
ntabwo muca inyuma ahubwo nuko haribyo
yabonye muri 4ne yanjye agahita yirakaza
ntanumve ibisobanuro muha” nawe ati: “turetse
ibyo c, njyewe ejo sinakwiboneye uzana
umukobwa munzu yawe, gusa njyewe icyo
naringamije kwari ukukugira inama ngo umese
kamwe kuko niba utangiye ibyo ungana utyo
uzageza igihe ushinga urwawe rugo ukora
ibirenzeho kandi sibyiza”(uyu mumama nawe
yakundaga kungira inama cyane tukanisanzurana
ho.) ubwo ntaragira icyo ndenzaho denyse nawe
aba araje afite akambaraje kuzuyemo ibintu
aradusuhuza, birantungura cyane kuko nabonaga
yishimye wagirango ntan’icyabaye hagati yacu.
ubwo aba aravuze ngo ”

ndabarogoye c konje
muri kuvuga mwambona mugaceceka?” mere ati:
“hoya ntakibazo” denyse: “ok ntacyo nimukomeze
mwiganirire nanjye njyiye kubika tuno tuntu, ahita
yikomereza ubwo mere(nyirigipangu niko
namwitaga) aba arambwiye ati: ” jyenda
muganire nanjye reka ndebe icyo nkora ubwo
nanjye ndagenda ariko mfite amasoni menshi
musanga mugikoni aho yaragiye guteka imboga
birantungura mbonye n’umuceri wahiye(uyu
mukobwa nicyo namukundiraga kuko yakundaga
gukora cyane ahubwo sinzi nimpamvu atari
yagiye kukazi) ubwo naramwegereye namubuza
nti: “kutagiye kukazi c?”

nawe ati: “navuyeyo”
“ngo wavuyeyo?” “yego nasabye uruhushya ngo
nze ngufashe kuko nabonaga utameze neza”
“ibyo bigatuma uva kukazi ngo nijye uje kureba?”
aba arahindukiye ansoma mugahanga ati: “erega
ndagukunda” nanjye mbura icyo musubiza
arongera ati: “ese urumva umerewe ute ko nasize
ugisinziriye?” “neza ariko ndumva umutwe
wagirango bahacanyemo harimo kwaka” nawe
ati: “habuza nicyi kwaka c nibyo warayemo” ubwo
mera nkuwikanze nti: “ngo ibyo narayemo,
nibihe?” ubwo nawe atangira kumbwira uburyo
nasinze nkarwana ubwo nawe yahanyuze atashye
abona hari abantu benshi nikokuza kureba
icyahabereye asanga nijye uhari ubwo niko
kuhankura arancyura(uyu mukobwa yari umukire
kuko yarafite naka rav4 ke bwite ahubwo sinzi
nimpamvu yanyemeye ndi ntaho nikora) ubwo
niko kundyamisha ubundi afunga inzu arataha
mugitondo niko kuza kureba uko naramutse
mumutima nti(ubanza atari gusa ahubwo
naramuhaye n’idawa t)

ubwo imyaka yarahiye
turarya tujya muri douche turangije aramperekeza
njya kwamuganga banyandikira utunini
baranampfuka aho nari nakomeretse ubundi
turataha nanjye musaba imbabazi kubyo
namuhemukiyeho nana musezeranya ko
bitazongera nawe ambwira ko yambabariye kuva
ubwo natangiye kureba uko nashwana na vava
ubundi ubundi nkakomezanya n’ikibasumba
cyanjye gusa ntibyampiriye kuko hashize
nibyumweru 2 nibwo vava yampamagaye ansaba
ko twahura ko haricyo ashaka kumbwira……
IBI BYO NONEHO NAMENYA ARI IBIKI RA???

Ep 11 loading…

Advertisements

Leave a Reply

Fill in your details below or click an icon to log in:

WordPress.com Logo

You are commenting using your WordPress.com account. Log Out / Change )

Twitter picture

You are commenting using your Twitter account. Log Out / Change )

Facebook photo

You are commenting using your Facebook account. Log Out / Change )

Google+ photo

You are commenting using your Google+ account. Log Out / Change )

Connecting to %s