UWASE UMUKOBWA WO KURI FACEBOOK PART 11


img_0688-10

UWASE(VAVA) UMUKOBWA WO KURI FB
.
Ep11
.
ubwo nanjye naramwemereye kuko numvaga
arinayo mahirwe mfite yo kumubwira ukuri ko
nifitiye gf, ndibuka ko yansabye ko twahura ari
demache, uwo munsi warageze arazinduka cyane
kuko saa 9h zamugitondo yari yangezeho ubwo
turaganira bisanzwe, turateka turarya icyo gihe
noneho nari ni sanzuye cyane kuko narinziko
denyse atasiba gusenga(buri cyumweru yazaga
kundeba tukajyana mwikanisa) kandi nanjye nari
namubwiye ko mfite gahunda ntaribujye gusenga
gusa sinigeze mubwira iyogahunda mfite uko
imeze,


ubwo turangije ibyo byose yansabye ko
dutembera ubundi tujya muri hotel ntaribubabwire
izina, twagezeyo muma saa 13h dutumiza aka
juice ubundi twicara ahantu hatuje cyane
dutangira kuganira gusa kuva kare nabonaga hari
cyo ashaka kumbwira ariko nkabona yabuze aho
abinyuza, ubwo hashize umwanya bisa naho
twese ducecetseho gato numva aravuze ngo “ese
ch kutambajije icyinzanye?” nanjye nti: “naringiye
kukubaza, ahubwo niki” ati: “ikinzanye rero kwari
ukukubwira ko ntwite inda yawe k…” ubwo mba
ndiruhukije nti: “uravugisha ukuri koko uratwite
cg urikunkinisha ngo wumve akamvamo?” “ariko
chr urabona nvuye iwacu njye kugukinisha koko?”

bavandi ntababeshye nahise mera nkutaye
ubuwenge neza neza, ubwo mba nubitse umutwe
mumaguru ntangira gutekereza uko byatangiye,
nibuka ko igihe tujya muri douche habayeho
uturawundi kandi ntitwigeze twibuka
iby’agakingirizo, ubwo nahise mubaza nti:
“nonese chr tubigenze gute ko numva njye
bindenze?” “chr urankunda?” “none ubwo urumva
ibyo bibazo utangiye kumbaza biri butugeze
kuki?” “chr njye ndumva ibyiza aruko
twashyingiranwa kuko nanjye sinorohewe, murugo

ho nibabimenya bizaba ibindi bindi,

ubwo yahise apfukama aba arambwiye ati: “chr
nukuri ndakwinze mbabarira wo kunterera muri ibi
bibazo” nanjye nti: “nonese ko ntabushobozi mfite
bwo kugutunga wowe nuwo mwana” ubwo
amarira yo yari yatangiye kuyasuka ati “noneho
reka tuyikuremo rero kuko njye sinorohewe
murugo batangiye kubikeka kandi nibigera kuri
papa, nawe urumva ibiri bube” nanjye nti: “nonese
chr ibyo umbwiye wabitekerejeho neza cg upfuye
kuvuga gusa?” ubwo twakomeje kubidealing ariko
butwiriraho ntamwanzuro dufashe ubwo
naramuherekeje ndamubwira nti: “nyuma ya
2days nzaza kugusura nkuzaniye n’igisubizo
cyizima” ubundi ndamutegera arataha nanjye
ndakata ndataha mpita njya muburiri,

ubwo
ibibazo biba byinshi mumutwe gusa numvaga ko
amakosa arijye wayatangije kandi ko ntazongera
kuyakora ubwo bwarakeye njya mukazi gusa nta
morale nari mfite, nabakozi dukorana
bararabivugaga sijye warose amasaha yakazi
arangiye mpita ntaha njyeze home nkora uturimo
twari tuntegereje ubundi mpamagara yves
musaba ko yangeraho ko haricyo nshaka
kumubwira nawe ntiyantindiye aba angezeho
twicara muri salo mpamagara na wamumere
ubundi dutangira kuganira arinako twinywera
akantu ubwo kamaze kutugeramo atari cyane
bansaba kubabwira icyo nabahamagariye nanjye
ntangira kubagwira uko ikibazo cyatangiye
cyikaba mpaka kugeza ubwo vava aza kumbwira
ko namuteye inda(nanze kubirondora byose kuko
biri hejuru) ubwo nabo bahise bumirwa ubundi
mere ati…..

Ep 12 loading….

Advertisements

3 responses to “UWASE UMUKOBWA WO KURI FACEBOOK PART 11

Leave a Reply

Please log in using one of these methods to post your comment:

WordPress.com Logo

You are commenting using your WordPress.com account. Log Out / Change )

Twitter picture

You are commenting using your Twitter account. Log Out / Change )

Facebook photo

You are commenting using your Facebook account. Log Out / Change )

Google+ photo

You are commenting using your Google+ account. Log Out / Change )

Connecting to %s