UWASE UMUKOBWA WO KURI FACEBOOK PART 9


img_0688-8

UWASE(VAVA) UMUKOBWA WO KURI FB
.
Ep9

nti: “mbabari unyumve rwose ndakubwira ukuri
kose mfite” ubwo narangije kubivuga ari kurenga
asohoka mumuryango agenda, ubwo nanjye
mpaguruka aho nicara kuburiri numva ibitekerezo
bibaye urusobe nakwibaza ukuntu umwana
yanyemeraga kandi anafite ibitekerezo byubaka
ntakintu nigeze muburana, nkibaza yves inama
yahoraga ampa ahubwo ari kagatima gahora
kareha(katanyurwa),

nkumva koko nijye wizize
(nanjye simbabeshye nishyiraga mumwanya we
nkumva niko nari kubigenza). ubwo ibitekerezo
byabaye byinshi, niko gufunga inzu njya
mukabare kari aho hafi nyiri munzira nibuka ko
ntaye 4ne yanjye kuburiri, nanga gusubiraya
kuyitora kuko numvaga muruwo mwanya ntameze
neza, ubwo nakomeje inzira yanjye njyezeyo
ntangira kuzivangavanga gusa nkumva ntizimfata
nkajya nzinywa meze nkuziyahuza ubwo
nashidutse bwakeye ndi murugo ndyame
wagirango ntacyaraye kibaye gusa nagiye
kubyuka ngo njye kukazi numva umubiri wose
urikundya niko kwicara kuburiri ntangira kwibaza
uburyo naraye mvuye muri ako kabare, nkumva
neza byancanze,

ubwo mfashe 4ne ngo ndebe
isaha aho zigeze nsanga harimo missed call 7,
imwe ya denyse,4 za vava(3 za nijoro nimwe ya
mugitondo) n’ebyiri za yves za nijoro, gusa iya
denyse yo ubanza arinayo yambyukije kuko yari
iyakanya gato gashize, nahi mbanza guhamagara
yves nawe ntiyatinda kumfata nti: “mrng bro?”
yves: “mrng, waramutse ute c muvandi?” “neza t,
woe c?” “nanjye ni sawa kbsa, ariko c mn ko
nijoro nagushatse nkakubura warurihe?” “sha
nanjye sinzi kbsa gusa ni long story kbsa ndza
kukubwira bro” “ok ntarb t”, ubwo nahise nkupa
nishyiramo akanyabugabo gusa byaribyo
kwihagararaho kuko numvaga ntakabaraga mfite,

ubwo nahise njya kwihumura nirebye muri mirror
nsanga agasura kahombanjye, ubwo natekereje ko
byanze bikunze atari ibintu byoroshye nagato niko
guhita mpamagara umugore wa boss musaba
uruhushya mubwirako ngiye kwamuganga nawe
ntiyantindiye kurumpa gusa ambwira ko ngomba
kuzaza kumunsi ukurikiyeho mfite urushya nanjye
ndamwemerera, ubwo nahise nibuka ko hari abo
ntarahamagara, mpita mpamagara vava
turaganira bisanzwe ambaza impamvu
ntamwitabye mubwirako ntarimezeneza ko ngiye
no kujya kwa muganga, turangije kuvugana
ndakupa, nisubirira mukaringiti, nanga
guhamagara denyse kuko numvaga nkifite isoni
zo kumuvugisha nkumva neza sinabona uko
ntangira muvugisha, ubwo hashize akanya nkiri
kwibaza kuribyo agatotsi gahita kantwara (nawe
murabizi uburyo ibitotsa bya subuyi bimera) ubwo
nicuye nko muma 10h mbona……
.
UWO MUNTU SE WE NINDE?

Advertisements

Leave a Reply

Please log in using one of these methods to post your comment:

WordPress.com Logo

You are commenting using your WordPress.com account. Log Out / Change )

Twitter picture

You are commenting using your Twitter account. Log Out / Change )

Facebook photo

You are commenting using your Facebook account. Log Out / Change )

Google+ photo

You are commenting using your Google+ account. Log Out / Change )

Connecting to %s