UWASE UMUKOBWA WO KURI FACEBOOK PART 15


img_0688-14

UWASE UMUKOBWA WO KURI FB
.
Ep15
.
nkigera muriyo chember nsangamo vava wenyine
yicaye kugitanda, ubundi ndamusuhuza
wamukobwa warumperekeje arakata asubira
mubye nanjye ndicara hashira nkiminota 2
ntawuvugisha undi ubwo mpita mubaza nti:
“nonese kuki wahisemo ko tuza kwihisha hano
warangiza ukanarinda kuntumaho abandi bantu,
ibi bishatse kuvuga iki?”

nawe ati: “ariko urabura
kuza umbaza amakuru yanjye, n’ibindi bisa nibyo
ukaza, umbaza umbaza ibiterekeranye” “ariko
urandenganya nonese ko nahageze nkagusuhuza
kandi ntaranaza twari turi kuvuganira kuri 4ne,
ubwo urumva haribindi birenze ibyo?”

nawe
ansubiza mwijwi rituje ati: “eh! nonese niba
wumvaga ntacyindi cyirenze ibyo iyo wigumira
iwawe” (mumutima nti uyu ni vava narinsanzwe
nzi mbona uvugira kumutsi w’iryinyo gurya, cg
nundi!?, gusa nanze kubigira birebire ndavuga nti
nubundi niko abagore batwite bamera) mpita
mubwirara nti: “basi mbabarira niba nakosheje
sibyo ch?” ahita amwenyura ati “ndakubabariye
bbe” “merci chr” dukomeza kuganira ibintu
bisanzwe arinako dusangira ka juice,,,

bigeze
mumasakumi nigice zirikurengaho utunota duke.
mba nzamuye ikiganira cyibyari binjyanyeyo nti:
“nonese hny ko twakomeje kwiryohereza tuganira
ibindi, tukaba twibagiwe icyanzanye” ubwo
narangije kuvuga ibyo mbona mumaso he
harijimye ukuntu” ubundi aba arambwiye ati:
“nonese siwowe ugomba kumpa igisubizo cya
nyuma, ahubwo mbwira uko wabitekereje” nanjye
ndabanza nishyira mumutuzo ubundi ndamubwira
nti: “rero njyewe naratekereje nsanga ntampamvu
yo kuvutsa uburenganzi ikiremwa muntu, kandi
sitwe mfura cyangwa abahererezi bibayeho, none
rero reka umwana avuke tuzamurera kandi imana
nayo irikumwe natwe”

ubwo nawe mbona
atangiye kurira (mumutima nti bigenze bite se
noneho, arijijye nuko mubwiye ngo umwana
tumurere cg har’ikindi kimubayeho)

nakomeje kumuhoza ubundi nawe araceceka aba
arambwiye ati: “emi, sinzi kuri bumbabarire cg uri
bwemere ibyo ngiye kukubwira…” “ubwo se ibyo
nibiki ra, mbwira ntakibazo ndakumva rwose”
nawe ati: “….inda… nayikuyemo…” nanjye
numujinya mwinshi nti: “wagize ute vava?!”
“ntakundi byari kugenda ku….”

mpita muca
mwijambo nti: “kuki wabikoze vava, wabitewe niki
koko, niyihe shitani yabiguteye?” ubwo nawe ati:
“mbabarira emi nanjye ntakundi narikubigenza
kuko nanjye natotejwe nababyeyi banjye” ubwo
yabivugaga nanjye nubitse urutwe mumaguru,
arakomeza ati: “cyagihe nza kubikubwira
naratashye nsanga murugo babimenye, kuva
ubwo sinongeye kubahumekana bagumaga
bampatiriza ngo ngombe nyikuremo ntabasebya,
nukuri nanjye sinari norohewe ubyumve, ubwo
nagumye kwihangana nzi ngo ejo uraza byibura
umfashe kurwana urwo rugamba nawe
urantererana ntiwaza, nanjye nahise nibwira ko
wankatiye mpitamo kumvira ababyeyi nkora ibyo
bansaba” ubwo yarangije kuvuga ibyo mpita
mubaza nti: “nonese niki cyanyemeza ko ibyo
umbwira ari ukuri” nawe aba afashe agasakoshi
ke anyereka ibinini ngo anywa bikagabanya
ububabare. nahise mpaguruka ndamubwira nti:
“vava ntureba ibyukoze, imana izabikubaza kandi
nanjye sinzi ko birangirira aha” mpita nisohokera
ndatega ndataha gusa nink’imana yandinze
narinziko imodoka ziri bungonge cyangwa
nkayoberwa aho ntaha ubwo nageze murugo nko
muma sambili ubundi ndaryama sinamenyeye
igihe agatotsi kantwariye mugitondo nakanguwe
na…….

Ep 16 loading…..

Advertisements

One response to “UWASE UMUKOBWA WO KURI FACEBOOK PART 15

Leave a Reply

Please log in using one of these methods to post your comment:

WordPress.com Logo

You are commenting using your WordPress.com account. Log Out / Change )

Twitter picture

You are commenting using your Twitter account. Log Out / Change )

Facebook photo

You are commenting using your Facebook account. Log Out / Change )

Google+ photo

You are commenting using your Google+ account. Log Out / Change )

Connecting to %s