UWASE UMUKOBWA WO KURI FACEBOOK PART 16


img_0688-15

UWASE UMUKOBWA WO KURI FB
.
Ep16
.
mugitondo nakanguwe na 4ne, bari
kumpamagara, ndebye nsanga ni yves.
njyewe: “allo!” “allo, waramutse ute c bro?” “sha
ni neza kabsa, wowe c muvandi?” “nanjye ni poa
2, nonese byakugendekeye gute mwana, ko
guhera ejo utari gufata 4ne?” “sha ntakubeshye
sinanibukaga 4ne aho iherereye pe, ahubwo reka
mbe nkuretse, ndaza kukuvugisha nimugoroba
bro” “sha ntaribi t, nanjye reka nitegure njye
mukazi kabandi” ubwo nahise mukupa ndebye
muri missed call nsanga mama yanshatse inshuro
2 ntangira kwibaza icyo yanshakiye gusa
nakekaga ko wenda ari denyse yamunteje kuko
bajyaga baganira.

nahise muhamagara njyewe:
“mwaramutse mama” “yego namahoro mwana
wa, wowe c umeze ute?” “nanjye ni neza ndaho
ndashima” “nonese mwana wa kuki wagiye
ugahera ukaatwibagirwa neza neza?” “erega
mama nanjye sijye ahubwo numwanya uba
wambereye ikibazo, gusa mama ndigutekereza
kuzaza kubasura muri kiriya cyumweru kirirmbere
ntimugire ikibazo” “yego mwana wa
turagutegereje nukuri ” “amakuru ya fiona se
ameze gute?” “yewe araho ninawe wari
wantesheje umutwe ngo nguhamagare” “eh,
nonese wamumpaye tukavugana” “keretse
nimugoroba ubungubu umpamagaye yagiye
kwishuri” “ok, noneho naza umumpe tuvugane”
“yego sawa rero umunsi mwiza” nanjye nti sawa.

ubwo narangije kuvugana nawe mpita njya muri
douche,,, ndangije kwitegura nerekeza iyo kukaza,
umunsi wose nirirwa nabi ibitekerezo byari
byambanye urusobe kugeza nabwo bossikazi
abimenya akaza kumbaza impamvu ntagikora
akazi neza nka mbere kandi nkahora naka
impushya nanjye nti: “ahari wasanga ari ingaruka
z’uburwayi ariko mumbabarire ndibwikosore”
bossikazi: “niba wumvaw utagishoboye akazi
wandike ibaruwa usezera ubundi tugusimbuze:
nanjye nti: “oya mabuja mumbabarire rwose
ntabwo bizongera” “ok, sawa rero wisubireho”
ubundi ahita yigendera nanjye nsigara
nitekerezaho nsanga kko akazi ndasa
nuwakibagiwe kandi haburaga iminsi 4 ngo
ukwezi kuzure ubwo naravuze nti ngiye guhurwa
ibintu bijyanye nabakobwa kuko ntakeza kabo
ubundi nkore byibura ndebe ko najya kwiga
kaminuza, (kari agaciyemo) ubwo nakomeje
gukora isaha zigeze ndataha ariko nkiri gusohoka
mumuryango wicyo gipangu nakoragamo
mpurirana numukobwa waboss, nawe ari kwinjira
ubwo aba aransuhuje nanjye ndamwikiriza ubundi
ambazi niba mama we ahari nanjye mubwira ko
nsize ataragenda ubundi ahita ansezera nanjye
ndikomereza ngeze murugo ndiyambura ntangira
gutunganya uturimo duke ubundi numvaga
nanashonje mpitanawe nteka ubwo

mpamagara yves
musaba ko yaza kunsura, nawe ntiyantindiye
muminota nki10 yari angezeho ubundi dutangira
kuganira,,,,,
biratinda dore ko nawe yari azi kuganira(ntiyab
uraga ibyo avuga) ubwo byageho ambaza story
yanjye na vava ubundi muhera kuntango ngeza
kumpera zayo mubwira nuburyo nasanze
yararangije gukuramo inda n’ukuntu yatumye
numva nanze abakobwa bose,

gusa nanjye nagiye
kurangiza kubimubwira mbona byamubabaje
sana, ubwambere bwo mubwira ko nasanze
yararangije gukuramo inda yari yanze kubyemera
ariko mubwiye ko numva nshaka kuzatanga
ikirego mubuyobozi nibwo yabonye ko ntari
kumubeshya niko kumbwira ati: “muvandi
nubundi byose niwowe wabyiteye ugomba kwakira
inguruka zabyo naho ibyo kumurega byo nushaka
ubyihorere kuko nta evidence(gihamya)
zibigaragaza ufite ubwo tukiri muribyo biganiro
hari umuntu wahise ukomanga nsohotse ngiye
kumureba nsanga ni……

Ep 17 loading….

Advertisements

2 responses to “UWASE UMUKOBWA WO KURI FACEBOOK PART 16

Leave a Reply

Please log in using one of these methods to post your comment:

WordPress.com Logo

You are commenting using your WordPress.com account. Log Out / Change )

Twitter picture

You are commenting using your Twitter account. Log Out / Change )

Facebook photo

You are commenting using your Facebook account. Log Out / Change )

Google+ photo

You are commenting using your Google+ account. Log Out / Change )

Connecting to %s