UWASE UMUKOBWA WO KURI FACEBOOK PART 20

img_0688-19

UWASE UMUKOBWA WO KURI FB
.
Ep20
.
“ni Alice….” “eeeh!, nonese wageze ino ryari?”
“nahageze mumasaa kenda za nijoro” “ariko sha
usigaye warize imico mibi, ubwo c kuki unziza iki
kweli?” “oya sha sukukwanga, ahubwo reka ibyo
tube tubiretse ndakubwira ninza, ahubwo se sha
uraza kuntwara ryari?” “wowe c urasha ryari?”
“ndashaka ko byibura mumasaa tatu uba
ungezeho kuko ubu ndikwitegura ngo nze” njyewe
nti: “wapi ntabwo naza aho ahubwo naza
kugufata muri gare” ubwo sinitaye kubindi agiye
kongeraho nahise mukupa ubundi nanjye
mpamagara murugo musobanurira ko turibuzane
na alice(iwacu yari kugisagara)
bidatinze nanjye mpita nitegura ngo basange
nageze muri gare kare ubwo narangije kwitegura
nko mumasatatu na 15min, ubundi mpamagara
djama wanjye tuganiraho utunota duke muha
report yibyo ngiyemo, ubwo ndangije mbwira na
mere(nyir’igipangu) mubwira ko ngiye kujya
murugo kugirango azancungire utuntu twange
igihe ntazaba mpari.,,,,,,,

,
icyari gisigaye n’uguhamagara 6ta nkamubaza
niba yahagurutse nawe ambwira ku arenze
inyanza gato nanjye mubwirako mutegerereje muri
gare ubundi mpita mukupa,,,,,,,,,,,,
ubwo nakome kwitora toza mpaka sayine
naquenze zigeze nibwo nari mpagurutse aho
nabaga nerekeza murigare,,,,

ubwo mpageze nahise njya kubafatira umwanya
mumoka yenda guhaguruka (bari bambwiye ko
ariwe n’umugabowe baje gusa)
ubwo ndangije nicara nka 5min mbategereje, nabo
ntibatinze bahise bahasesekara,
ubundi turaramukanya karahava kugeza nubwo
imodoka yarigiye kudusiga kubera gusuhuzanya
gusa
(ubundi narinziko ndibubigirizeho nkana kubera
batigeze bamenyesha ko bazaza ariko sinamenye
imiti bante ngo mbashimire bikaze)
ubwo twagiye dusakuza mumodoka ikiganiro
cyaryoshye, sitwamenye ukuntu tuhageze
,
ubwo fiona nawe ntiyari yatanzwe twahageze
dusanga yaje kudutora aho imodoka ihagarara,
twaramusuhuje ubundi njye na fiona tuba
abakarani doreko nabo bari bazanye ibintu
byinshi wagirango barimutse,
.

twageze home gusanga umukecuru yiteguye sana
(hari hari amasuku adasanze, wagirango biteguye
perezida)
gusa yari akiri mugikoni atarahisha, nawe yapfuye
kumva tukiri kwirembo inkono ayita kuziko ati
abana banjye barahageze ntabashye uwo munsi
wari iwibyishimo kuko twahise tunakoresha
akarori

bukeye bwaho nibwo twaganiriye neza ubundi
bonfre anyemerera kundihira kaminuza
.
munyihanganire twihute
.
.
hashize umwaka niga muri kaminuza(ubwo
naringeze muwa 2 nigaga kuri ULK)
mumatangira y’abanyeshuri nibwo nari mvuye
kwiga ngeze aho nari ncumbitse niyicarira muri
salo ubundi mfungura machine, hashize umwanya
numva umuntu uri gukomanga nanjye nti nikaribu
ntihakinze, ubwo uwari ukomanze yahise yinjira
ubwo duhuje amaso mpita nikanga mvugira hejuru
nti: “……………….

Advertisements

Leave a Reply

Fill in your details below or click an icon to log in:

WordPress.com Logo

You are commenting using your WordPress.com account. Log Out / Change )

Twitter picture

You are commenting using your Twitter account. Log Out / Change )

Facebook photo

You are commenting using your Facebook account. Log Out / Change )

Google+ photo

You are commenting using your Google+ account. Log Out / Change )

Connecting to %s