UWASE UMUKOBWA WO KURI FACEBOOK PART 21

img_0688-20

UWASE(VAVA) UMUKOBWA WO KURI FB
.
Ep21

ubwo duhuje amaso mpita nikanga mvugira hejuru
nti: “Vava uje hano gukora iki, n’ibyo uzi
wankoreye?, ahubwo c ninde ukuyoboye aha?”
ubwo narindi kuvuga ibyo byose,

umukobwa nawe
yari ahagaze anyitegereza mumaso cyane, ubwo
ubwo atarasubiza nahise mpaguruka ndongera
ndamubwira n’umujinya mwinshi nti: “vava
singushaka aha, mbabarira umve mumaso kuko
nanjye naguhaye amaho rero nanjye ndeka
jyenyine” bavandi ntababeshye narangije kuvuga
ibyo umukobwa nawe acyindeba mumaso kandi
adahumbya, ubwo amarira yari yatangiye
kumushoka mumaso dore ko abakobwa batajya
batana namarira,,,,

nanjye aho nari mpagaze imbere ye natangiye
kwibaza niba atari gatumwa,,,,
ubwo mugihe nari ndi muribyo bitekerezo
nashidutse umukobwa yanguyemo(yampobereye)
aramfata arankomeza, nanjye niko numvaga
kamere iri kuzamuka njyiye kumwiyaka, mumutwe
bitangiye kwivanga, numva atangiye kwiruhutsa
aba aranyongoreye ati: “emi, nzi uko umerewe
muri wowe ariko tuza ntabwo nje kongera
kugushavuza nkuko ubitekereza, ahubwo…….”

ubwo nanjye numvanga ari kunzurira akaboze
mpita mwishikuza nuburakari bwinsi ubundi
namukurubana namusohora ubundi mpita ninjira
ndikingirana, mpita nanajya kwiryamira, ntangira
kwibaza uburyo nari ntangiye kwishima kubera
kureka imihangayiko yabakobwa none bakaba
bongeye gushaka kuntesha umutwe, gusa kurundi
ruhande nkumva ndahubutse iyombanza nkumva
icyo ambwira, nagumye muribyo bitekerezoo


hashize nk’isaha n’igice(yari mumasambili za
nijoro), umunigger wanjye(yitwa claude nuwo
twari twara twariganye, ariko we yari yararangije
kuko njye nahise mbihagarika ubundi nishakira
intagwira wamugani wa jay polly)
ubwo rero uwo mutipe nabonye ari kunshaka kuri
4ne ubundi ndamwitaba, njyewe: “yes bro, ngo
gute r?” claude: “ni sawa mn, uziko ndinyuma
yurugi rw’iwawe, ahubwo sohoka unkingurire”
ubwo nanjye nahise mukupa ubundi mpita njya
kumukingurira, ubwo nahise musuhuza ubundi
nkebutse kurubaraza rwinzu mbona vava niho
yasinziriye, birumvikana nahise ntungurwa njyira
nisoni nibaza uburyo claude amfashe, ubwo
claude yahise ambaza ati: “ko mbona c
wandagaje uyu mudada wamuhoye iki?” nanjye
nti: “ahubwo ubu narinziko yageze iwabo, none
yahise yiyicarira aha”

ubwo nanjye nahise numva nakoze nabi ubundi
claude nawe yahise ansezeraho arambwira ngo
yari yanze kunyura kurugo atansuhuje, ubwo
mbere yo kugenda yahise ambwira ngo ibyo
nakoze ntabwo aribyo ubundi ahita yikomereza


nanjye nahise numva mugiriye impuhwe bitewe
nukuntu yari yituniye aho atanifubitse byibura,
nahise muterura ubundi mujyana mucyumba
ndaramo ubundi mukuramo inkweto
ndamuryamisha neza najye njya muri salon,
nirebera ingoma nsha kuri youtube, sinamenyeye
aho agatotse kantwariye nakangutse mugitondo
ndebye mbona………….

Advertisements

Leave a Reply

Fill in your details below or click an icon to log in:

WordPress.com Logo

You are commenting using your WordPress.com account. Log Out / Change )

Twitter picture

You are commenting using your Twitter account. Log Out / Change )

Facebook photo

You are commenting using your Facebook account. Log Out / Change )

Google+ photo

You are commenting using your Google+ account. Log Out / Change )

Connecting to %s