UWASE UMUKOBWA WO KURI FACEBOOK PART 22


img_0688-21

UWASE UMUKOBWA WO KURI FB
.
Ep22
.
ndebye mbona ndyamye kubibero bya vava, ubwo
mpita mubaza nti: “nanubu nturataha, ariko
ubundi uranshakaho iki?” nawe ati: “ariko usigaye
unyanga bigeze aho kweri” nanjye nti: “ahubwo c
utakwanga inyamaswa nkawe yakawanga iki
kindi” “basi mpa akanya ngusobanurire…”

“ntaby’unsobanurira wamwicanyi we ahubwo
ndagusabye wingora mbabarira undeke jyenyine”
“ariko waretse kunshinja ibyo ntakoze” “eh,
noneho se utangiye no kubyirengagiza, nda…”

“ariko watuje nkagusobanurira uko byagenze
ukareka kugumya unyita umwicanyi” ubwo
twakomeje guterana amagambo ariko we yari
yacishije make byahatari, (ariko burya koko
kuvuga cyane siko kumvikana) ubwo nakomeje
gusakuza undi nawe yacishije make, ntibyatinze
nanjye mbonako nibeshye ubundi ndatuza numva
ibyo avuga, nawe abonye ko muhaye umwanya
ngo avuge, atangira kumbwira ibintu byangoye
kubyemera pe! agira ati: “sinzi uko uribufate ibyo
ngiye kukubwira gusa niko kuri kwanjye” nanjye
nti: “ngo ukuri, ubwo c ukuri ushaka kumbwira
nukuhe ntazi?” nawe arakomeza ati: “mbere na
mbere mbanje kugusaba imbabazi ko nakubabaje
nanjye ntisize kuko nanjye nasigaya byicuza
kugeza nubwo nenda gusara” “ariko ubundi, ko
mumva ugumwa wicisha hirya wicisha hino,
wambwiye ibyo umbwira cg ukabireka” “erega
byose ndabikubwira kuko nicyo cyanzanye,,,,”
ubwo arakomeza ati: “ubwo duherukana nkubwira
ko nakuyemo inda ya nicole” “ariko ubundi ubwo
nturi kundotorera inzozi waraye urose ra cg koko
warasaze ntiwabimenya” “nyamara ibyo nkubwira
nukuri sindi kurota nkuko ubivuga” “nonese ko
numva utangiye kuvugishwa uzanamo abo ba
nicole, ubwo urumva bari budufashe iki?” “ariko
waretse nkagusobanurira” nanjye nti: “ok, ngaho
komeza” ubwo nawe arakomeza ati: “burya
nkubwira ko nakuyemo inda nashakaga kumva
uko ubyakira ariko mubyukuri sinarinkomeje, ubwo
rero nabonye wivumbura uragenda, ngirango
byibura uzampamagara ahubwo aho kubikora
uhitamo gukuraho 4ne burundu,

unsiga mubibazo,
gusa ibyo nijye wabyikururiye ntacyo ngushinja,
ariko icyo nakubwira cyo nuko dufitanye umwana
sinigeze nkuramo inda” nanjye nti: “hmuu! ubwo
rero wumvise naguteza amatwi ugirango ibyo
umbeshya ndabyemera, erega narabamenye
mwebwe muri shitani” “ariko njye nkubwiye ukuri
kwanjye ndumva ntacyo nishinja” hmu, ubwose
urumva aricyi cyanyemeza ko ari ukuri cg
ikinyoma?” “icyabikwemeza nuko nza…………….

Advertisements

Leave a Reply

Please log in using one of these methods to post your comment:

WordPress.com Logo

You are commenting using your WordPress.com account. Log Out / Change )

Twitter picture

You are commenting using your Twitter account. Log Out / Change )

Facebook photo

You are commenting using your Facebook account. Log Out / Change )

Google+ photo

You are commenting using your Google+ account. Log Out / Change )

Connecting to %s