UWASE UMUKOBWA WO KURI FACEBOOK PART 23

img_0688-22

UWASE UMUKOBWA WO KURI FB
.
Ep23
.
ati: “icyabikwemeza nuko nzazana umwana ejo,
kandi wakoze kumpa akanya nokunyitaho reka
njyende” ubwo yahise ahaguruka aragenda
ntakindi arengejeho nanjye nsigaraho namanjiriwe
ibitekerezo aribyose

uwo munsi niriwe ninywera inzoga njye nabatipe
banjye, nagiye kwiga numva ndi muri swingi
zahatari, ubwo dutashye mvuye kwishuri,
umudada yigaga muwa mbere bita ange (niwe
wari ishuti yanjye, yarameze nka 6ta ibibazo
byanjye niwe nabituraga ubundi tukabishakira
umuti, nawe akabigenza atyo, muri make
ntawahishaga undi) nibwo yaje akambaza
akansuhuza ubundi akambaza impamvu umunsi
wose namwiranze nanjye mbumbuye umunwa ngo
musubize, yahise yipfuka kumazuru kubera
umuhumuro winzoga ubwo nanjye nabonye
abigenje atyo mpita nikomereza ntakindi
ndengejeho,

ubwo nageze home mpita ndyama
kubera nari nanyweye inzoga ntibyangoye gufata
agatotse, nakangutse tondo muma sambili, numva
mbyukanye hung-over yahatari ubwo nahise
nshaka uburyo nakwisana igifu ubundi ndangije
mfata machine mba ariyo mpugiraho ariko
sinigeze nibagirwa vava, burikanya agatima
kateraga kubyo yambwiye nkumva ntangiye
gutezuka ku mugambi nihaye wo kutazongera
guhangayikishwa n’igitsina gore, gusa kurundi
ruhande naramukundaga kuko yari mwiza pe,
denyse we narintangiye kumwibagirwa
“*”
ubwo byageze nko mumarakenda numva hari
umuntu urigukomanga mumutima nti kbsa uyu ni
vava utejemo 2,
.
.
.
.
ubwo nahise mpaguruka njya gufungura
ndebye birantungura cyane ubwo narimbonye
vava yambaye ibitenge byiza yanateze igitambaro,
nukuri ntababeshye yari yambaye nk’umubyeyi
wiyubashye nikigerecyeho yari afite impetso
nagasakoshe mukuboko bwibumoso, naho
ukwiburyo yari agufatishije akana kagakobwa
.
sinitaye cyane kuri vava ahubwo nahise
ndangarira ako gakobwa, vava yabonye
narangaye ubundi arankomanga ati: ese ko
utansuhuza ahubwo nkaba mbona uhise ujya
muyindi si yawe?” ubwo nanjye nahise……………

Advertisements

Leave a Reply

Please log in using one of these methods to post your comment:

WordPress.com Logo

You are commenting using your WordPress.com account. Log Out / Change )

Twitter picture

You are commenting using your Twitter account. Log Out / Change )

Facebook photo

You are commenting using your Facebook account. Log Out / Change )

Google+ photo

You are commenting using your Google+ account. Log Out / Change )

Connecting to %s