UWASE UMUKOBWA WO KURI FACEBOOK PART 24


img_0688-23

UWASE UMUKOBWA WO KURI FB
.
Ep24
.
ubwo nanjye nahise muhobera n’ibyishimo byinshi
(ntababeshye sinzi ibya uko muri ako kanya
byangendekeye nashidutse namuhobeye) ubundi
mpita nsuhuza nako kana bari bazanye ndangije
ndanagaterura, ubundi twinjira munzu turicara,

dutangira kuganira ariko murijye sinarinziko biri
bugende nkuko byagenze dore ko ntari
nanabiteguye, ubwo nahise mbabwira nti:
“munyihanganire ndaje gato” nahise nteramo
igipira ubundi mfata bag mpata nyarukira kuri
botique ngura udufanta nsubira murugo nsanga
vava arigukina nakakana, nanjye sinigeze nigora
nahise mfata ya bag nyimutereka imbere nzana
n’uturahuri nti: “iwanjye ntabwo nzikwakira
abashyitsi rero munyihanganire” nawe ati:
“ntakibazo ndiyeranger” nyiye kumusubiza ahita
ambaza ati: “ese ko mbona wishimye bidasanzwe
ubwo namahoro?”

nanjye ntatindiganyije mpita
ndamusubiza nti: “uraho utaramenya
icyanshimishije bene aka kageni” nawe ati: “ubwo
c naba nakimenye nkakikubaza” “hmu, ihangane
uzakimenya” ubwo twakomeje kuganira ariko
numvaga arijye uriho kurino si jyenyine kubera
kwishima, byageze ndamubaza nti: “ese vava, uyu
niwe nicole wambwiraga?”

nawe ati:
“wamwibarije c ntimwicaranye!” ubwo nanjye
nahise mbaza wamwana nti: “umwana witwa
nde?” nako gati: “nitwa ishimwe nicole” nanjye
narakarebaga nkabona niphotocopy yanjye neza
kuburyo ntari kwigora njijinganya ngo s’umwana
wanjye (bavandi ntababeshye kwihangana
byarananiye amarira ashoka kumatama kubera
ibyishimo),

ubwo narapfukamye nsaba imbabazi kubwo
kumubabaza nawe yahise ampagurutsa ati: “ariko
ubwo uziko urimbere y’umwana wawe?” nanjye
nti: “kabone nubwo naba ndi mwisoko cg muri
stade yuzuyemo abantu nabikora,

ubwo nawe yari
yarangije kumbwira ko yambabariye ubundi duhita
duhoberana turasoma, nahise mubaza nti: “vava
uracyankunda?” nawe ati: “ndabwo naba
nkwanga ngo nze kugushaka, ati nukuri
ndacyagukunda” ubwo nawe yahise ambaza ati:
“nonese emi, nawe urankunda cyangwa usigaye
wifitiye abandi” nahise nanjye mubwira amateka
yanjye yo mugihe tutari turi kumwe, mubwira
ukuntu bwambere namubeshya kandi nari nifiteye
undi, yahise ambaza ati: “nonese ubu
mwaratandukanye cg muracyarikumwe?”

namubwiye yamenye ko mubangikanya noneho
byongeraho kumva ko hari uwo nateye inda ahita
anyanga(ubundi namubwiye byose bimwe namwe
muzi byambayeho muri episodes zatambutse,
byose naramurondoreye ntanakimwe muhishe),
nawe yahise ambaza izina ryuwo twakundanaga
nanjye ndarimubwira ko ari denyse, ubwo
nkirivuga yahise yikanga abanza kungisha impaka
cyane, ariko yagezeho arabyemera, nanjye
naramubajije nti: “nonese umuziho iki kombona
muvuze bikagutungura” nawe ati: “uwo mukobwa
rero uvuga niwe yamfashije kwiyakira naho ubindi
ubanza iyo ntamugira mba ntanakiri kuri ino si”
nanjye nti” nonese mwahuriyehe ko yabaga ihuye
nawe ukaba hano ikigali?” nawe ati: “ubundi reka
nanjye nkubwire amateka yanjye nibwo
uribubyumve neza”
.
.
ubwo nawe ambwira ubuzima yanyuzemo numva
mugiriye impuhwe biranambabaza cyane, ubwo
yambwiraga ukuntu iwabo batangiye kumufata
nabi bikabije bakamugira ikivume mumuryango,
ahora kuncyuro zaburi gihe, ambwira ukuntu
bahuye na denyse ubwo ambwira n’ukuntu
yamufashije kwiyakira ubundi akanamushakira
akazi, ambwira ko hanashize igihe gito akoze
ubukwe(ibi nabyo biri mubyangoye cyane
kubyemera ariko bikananshimisha)
.
ubwo nanjye nagerageje muhumuriza ubundi
musezeranya ko bigiye gukemuka, ubundi
akongera kubona icyubahiro yambuwe(byasaga
naho yihebye)
.
.
.
ubwo twari twahugiye muribyo twibagirwa ko
turikumwe n’umwana(yari yandyamye mugituza),
ubwo nateyeho akajisho nsanga yasinziri kare
kumutima nti: “ahwii, ubuse iyaba yabyumvise
yarikuzakura aziko se yababaje nyina bigeze aho
akamukunda”
.
.
.
twakomeje ibiganiro bigezeho ndamuherekeza
arataha, ariko yatashye bwije sana, ubwo mvuye
kubaherekeza nasubiye murugo nishimye bikaze,
nageze home numva sinaryama ubundi mpita
mpamagara abadjama banjye njya kubagurira,
turacelebla karahava ariko sinigeze mbabwira
impamvu turi muribyo byishimo, igihe cyarageze
turataha, twatashye mumasaa kumi nigice zijoro,
ubundi ndaryama byuka nkasayine zamugitondo
nabwo nari nkanguwe na4ne, nsanga ni………….
….

Advertisements

Leave a Reply

Please log in using one of these methods to post your comment:

WordPress.com Logo

You are commenting using your WordPress.com account. Log Out / Change )

Twitter picture

You are commenting using your Twitter account. Log Out / Change )

Facebook photo

You are commenting using your Facebook account. Log Out / Change )

Google+ photo

You are commenting using your Google+ account. Log Out / Change )

Connecting to %s