UBURYARYA EPISODE 4

img_0692-2

Episode 4
Uburyarya

Tucyicaye tubona haje umusore twari twegeranye yamenye ibyambayeho aribwo yaraje kundeba turaganira ubwo Simbi yari yacecetse doreko byose ariwe byaturutseho twaraganiriye mubwirako nirukanywe kukazi ubwo Simbi we yari ameze nkuri kuri Facebook doreko yakoreshaga telephone yanjye 

Hashize akanya abashyitsi bose baragenda ndetse na simbi nawe aragenda hashize akanya mfata fone ngo njye kuri Facebook nsanga ntiya login out mbanza gusoma SMS zose mpera kuza cyera gusa naguye kuri message yaramaze kwandika yankuye umutima ituma mbabara bikabije yari iteye itya:”mukunzi gukomeza kumba kure birambabaza cyane kuko numva ntawundi nzakunda niwowe byishimo byanjye maso y’inyana cyuzuzo cyanjye 
Akomeza SMS agirati mukunzi ndagukumbuye chr uzaza ryari” umukobwa yamusubije agira ati mukunzi humura nzaza ejo tumarane urukumbuzi doreko kukazi mfite ikiruhuko cy’ukwezi n’ubishaka tuzakumarana numvise mbaye nkugwiriwe n’ijuru kuko nari maze kumukunda wese

Kwihangana byaranze mpita neguka ngo njye kubwira Bosco ibimbayeho ntaragenda numva kukazi barampamagaye ngo nze ntange historical ndagenda mpageze nsanga ndaregwa guhombya 
company million ebyiri police ntiyita uko ndwaye bahita banyambika amapingu.

kandi nzira ubusa
Nkigera muri gereza natangiye kwandika igitabo cyitwa uburyarya cyari gifite page nyinshi nziza Bosco yanjyeragaho mugihe ambwirako ari gukora investigation cg se iperereza icyihishe inyuma yo gufungwa kwange .

Hashize ukwezi koko mbona Simbi aje kunsura muri jyereza turaganira mubwira uko byagenze byagenze arababara cyane ariko nkabona nukwiyerurutsa naje kumuhereza igitabo ndamubwira ngo niba ukunda gusoma uzamenya ibyo nshatse kukubwira kandi uzabyubahiriza mpita ninjira kuko isaha yarigeze.

Hashize iminsi ibiri agaruka arira ngo mbabarira pe sinzongera arongera ati ipage ya25 yankoze ahantu nibuka ko nari nanditse gutya:# kwisi habamo kwibeshya ndetse no kwishuka iyo ufunguye amaso ntutekereze mubyukuri icyo ukoze cyose uba urutwa numuntu udakanura kandi atekereza nyuma nahise nandika aka gakuru #umunsi umwe umukobwa ubana n’ubumuga bwo kutabona arandaswe n’umwana muto ageze imbere aca kumusore mwiza pe kwisura no kungano ariko mumutima ntakijyenda yasabye uwo mukobwa kumuha lift kuko yari afite imodoka umukobwa yabanje gutekereza cyane abona ko bidakwiye arakomeza noneho haca uwakabiri we yari mwiza pe akanura kuburyo yabonye uwo musore akiri kure ahageze umusore amusaba ko yajya mumodoka bakajyenda ntiyajuyaje yahise yinjira ati

nubundi nari ndambiwe gupima ubuso by’umujyu ntibyatinze uwo musore byarangiye amujyanye ahantu muri hotel birangira amuteye inda ahita yandavura bwa bwiza ntawukibureba atambuka bagakwena wamusore yamwihakanye riva urumva uwo mukobwa iyamera nkuwambere yari kugumana icyubahiro cye umukobwa aba mwiza iyo yihesha agaciro ariko yakwitwara uko abonye azima nkumuriro wamashara.

Mpita mubaza nti ese muri bariya bakobwa uri uwakangahe
Ansubiza yemye ati uwiyandarika ntiyite kugaciro ntabashe kumenya umukunda koko ntamenye umubeshya nijye we kuko sinjya mbasha gufata umwanzuro nkimara gusoma kiriya gitabo nahise menya byose
Akivuga atyo numva mubitugu byanjye bankubise inkoni nkebutse mbona

Advertisements

Leave a Reply

Please log in using one of these methods to post your comment:

WordPress.com Logo

You are commenting using your WordPress.com account. Log Out / Change )

Twitter picture

You are commenting using your Twitter account. Log Out / Change )

Facebook photo

You are commenting using your Facebook account. Log Out / Change )

Google+ photo

You are commenting using your Google+ account. Log Out / Change )

Connecting to %s