UBURYARYA EPISODE 5


img_0692-3

Episode 5
Uburyarya

Dukomeze nshuti nkebutse nsanga ni umucunga gereza wanyibutsaga ko igihe cyageze Simbi mukunsezera ampa akabizou ahita agenda nanjye nsubira muri gereza hashize iminsi micye menyeshwa itariki yo kujya murubanza .

Bosco aza kunsura mubwira ko namenye umunsi wo kuburaniraho nawe ambwirako agiye kunshakira umunyamategeko uzamburanira doreko yaramaze kuvumbura ko ndengana kuko nubundi historical bari bakoresheje nabonaga ari impimbano kandi no kuvuga ngo amafaranga yarabuze yari yavuye kuri account kuburyo butazwi .

Bosco anyizeza ko azamfasha nimva no muri gereza i saaha yahise igera Bosco arajyenda nanjye ndinjira. 

Igihe cyo kuburana kirajyera ubwo historical nakoreshaga bari barayihishe nibwo boss wa company yayibonaga yahise yihutira kuza asanga urubanza rwananiranye ahita yaka ijambo ati:iriya company niyanjye jyewe nayobewe impamvu uyu mukozi wanjye afunzwe kuko nahawe rapport yuko habuze amafaranga menshi kandi uyu musore yarafunzwe none se yarigitishije amafaranga gute arongera ati:

dore na historical yakoreshaga ngiyi ntakosa ririmo kandi iyi bari gukoresha ni impimbano nezezwa no kumva avuze ngo mundekurire umukozi asubire mu mukazi
Sinzi ukuntu nacyebutse mubari baje mbona Bosco yicaye amwenyura cyane gusa natunguwe no kubona Simbi yicaye nawe akurikiranye urubanza twahuje amaso anyicira akajisho ndamwenyura mo nawe aramwenyura 

Urubanza rwasaga nkaho rubaye urucabana kuko ibimenyetso bifatika byari bibonetse 
Abacamanza bo bagiye kwiherera natwe dusigara twicaye dutegereje umwanzuro jyewe narawukekaga kuko nari nabaye umwere 
Ntibyatinze abacamanza baragaruka gusa bazanye umwanzuro ukakaye uteye utya# kongomba gufungurwa ako kanya kandi bakampa n’impozamarira ya million imwe ikindi nkasubizwa kukazi kandi manager wamfungishije nawe agasigara muri gereza asobanura impamvu yakoze ibyo bintu aribyo guhagarika umukozi kuburyo butazwi gukoresha historical mpimbano ndetse no gushaka kunyereza amafaranga ya company ngo byitirirwe undi abari aho bose bahise bakomera amashyi rimwe mpita mfungurwa naho uwari manager asigara muri gereza kugirango atazacika .

Byabaye ngombwa konjya kwambara nkakuramo ibyagereza .
Naje ngeze hanze nsanga Bosco na Simbi bantegerereje hanze ndetse na boss antegerereje hanze ahita aduheka mumodoka turajyenda ntungurwa no kubona aparitse kuri kakabari twinjiramo turanywa Simbi asaba yandirimbo murayizi mwese iyo twahuriyeho (nyotayako) twarafatanye turabyina noneho Boss ambwira ko guhera uwo munota yangize manager nkasimbura uwari uriho
Byabaye ibyishimo gusa pe kuburyo twese twabyinye Simbi we byari byamurenze twaranyweye biba ngombwa ko dutaha Simbi ansaba kumuraza sinazuyaje twahise tujyenda Bosco nawe arataha .

Twagezeyo nsanga yateguye ibyo kurya turarya twicara kuburiri atangira ambwira ati mukunzi ubu ndasusurutse kuba nicaye kubibero byawe ndetse ndyamye mugituza cyawe nibenshi babyifuza ariko siko babibona mukunzi umunsi nzaba nabaye uwawe ntarwikekwe nzagushimisha birenze nzagutetesha ubyumve nzaguhoza amarira yose warize mukunzi .

nakuze ntazi ubusobanuro by’urukundo kuko nagiraga uburyarya burenze ariko wowe wampumuye amaso namenye koko urukundo icyaricyo ndagushimiye kugitabo cyawe .

twahise turyama bwacyeye nitegura ngo nge kukazi mvuye muri douche nkubitwa n’inkuba mbonye.

Advertisements

Leave a Reply

Please log in using one of these methods to post your comment:

WordPress.com Logo

You are commenting using your WordPress.com account. Log Out / Change )

Twitter picture

You are commenting using your Twitter account. Log Out / Change )

Facebook photo

You are commenting using your Facebook account. Log Out / Change )

Google+ photo

You are commenting using your Google+ account. Log Out / Change )

Connecting to %s