URWENYA, UMUNYESHURI NA NYINA


img_0743-9

Umugore yagiye gusura umwana we wigaga muri kaminuza, gusa uwo musore yari yarakodesheje inzu hanze y’ikigo kandi ayibanamo n’undi mukobwa biganaga….nuko nyina abaza umuhungu we iby’uwo mukobwa uko byifashe, umwana ati: “mama wibitindaho rwose ni umuntu tubana mu nzu imwe gusa afite icyumba cye n’uburiri bwe nanjye nkagira ibyanjye hano duhurira muri salon tugiye gufungura gusa”, nyina arabyihorera ntiyagira icyo arenzaho, hashize akanya aritahira…..noneho nyamukobwa ngo azatahe ageze mu rugo ashaka Mudasobwa(Laptop) ye arayibura pe, abitekerereza uwo musore noneho bamara iminsi bashakira hose barayibura rwose, hashize iminsi itatu umusore yandikira nyina ati: “Mama ntugirengo ni ugucyeka ko hari iyo watwaye, ariko se ko igihe uherutse kunsura mudasobwa y’uyu mukobwa yabuze??””…
Nyina nawe amusubiza hashize iminsi itatu ati: “Mwana wa ntugirengo ni ugucyeka ko urarana n’uwo mukobwa ariko se ko igihe mperukira aho mudasobwa ye nayishyize munsi y’umusego w’uburiri bwe Ni gute yaba atarayibona?”

Advertisements

Leave a Reply

Please log in using one of these methods to post your comment:

WordPress.com Logo

You are commenting using your WordPress.com account. Log Out / Change )

Twitter picture

You are commenting using your Twitter account. Log Out / Change )

Facebook photo

You are commenting using your Facebook account. Log Out / Change )

Google+ photo

You are commenting using your Google+ account. Log Out / Change )

Connecting to %s