DORE INGARUKA MBI ZO KUREBA FILIMI ZA PORNOGRAPHY


img_0827

REKA TUREBE INGARUKA ZO KUREBA FILM Z’URUKOZASONI ZIZWI NKA “PORNOGRAPHY”

Ni izihe ngaruka ‘pornography’ igira ku muntu?

ICYO IMPUGUKE ZIBIVUGAHO:

‘Pornography’ irabaata cyane ku buryo abashakashatsi n’abaganga bamwe bayigereranya n’ikiyobyabwenge cya kokayine.

Brian wari warabatswe na porunogarafi yo kuri interineti, yaravuze ati ” Nta kintu cyashoboraga kuyimbuza. Navuga ko nari narataye umutwe mu rugero runaka. Hari igihe umutwe wandyaga. Nubwo nahataniraga kuyireka, namaze imyaka myinshi narabatswe nayo .”

Abantu babaswe na ‘pornography’ bakunze kubihisha.

Babikora mu ibanga kandi babigiranye amayeri.

Ntibitangaje rero kuba abenshi muri bo bumva bigunze, bafite ikimwaro, bahangayitse, bihebye kandi bafite umujinya.

Hari n’igihe baba bumva bakwiyahura.

Uwitwa Serge wakuraga amashusho ya porunogarafiya kuri interineti hafi ya buri munsi akayashyira kuri telefoni ye, yaravuze ati “Nahoraga nitekerezaho kandi nkumva nihebye. Numvaga nta cyo maze, ngahora nicira urubanza, nkumva meze nk’uwafatiwe mu mutego. Nahoraga mfite isoni kandi ngatinya kugisha inama.”

Nubwo umuntu yaba areba ‘pornography’ rimwe na rimwe cyangwa akayireba atabishakaga, bishobora kumugiraho ingaruka zibabaje.

Igihe Dr Judith Reisman, umushakashatsi ku birebana na ‘pornography’ uzwi cyane yagezaga ikiganiro kuri Sena ya Amerika, yaravuze ati “Amashusho ya ‘pornography’ yiyandika mu bwonko bw’umuntu kandi akabwangiza, ku buryo abugiraho ingaruka z’igihe kirekire, kandi agahora agaruka mu bwenge nubwo yaba atabishaka. Kuyibagirwa cyangwa kuyasiba mu bwenge biragorana, kandi hari n’igihe bidashoboka.”

Susan ufite imyaka 19 akaba yararebye ‘pornography’ kuri interineti atabishaka, yaravuze ati “Amashusho yiyanditse mu bwenge bwanjye ubudasibangana. Njya kubona nkabona ubwenge burayagaruye. Mba numva atazigera ahanagurika burundu mu bwenge bwanjye.”

Ni izihe ngaruka porunogarafiya igira ku miryango?

Abahanga benshi bemeza ko “‘pornography’ isenya ingo n’imiryango.”

Ituma abashakanye badakundana, ntibizerane kandi igasenya ubucuti bafitanye,

Itera abantu kwikunda, kwigunga no kutanyurwa n’abo bashakanye.

Ituma umuntu ahorana irari ry’ibitsina ryangiza.

Ituma abayireba bahatira abo bashakanye gukora imibonano mpuzabitsina mu buryo budakwiriye.

Ituma umuntu ararikira uwo batashakanye kandi akaba yaca inyuma uwo bashakanye.

Uretse gusenya imishyikirano irangwa n’urukundo y’abashakanye amaherezo bigateza intimba n’agahinda,

porunogarafiya ishobora kugira ingaruka ku bana mu buryo bwihuse.

Uwitwa Brian, yaravuze ati “Igihe nari mfite imyaka igera ku icumi, twigeze gukina umukino wo kwihishana, maze ngwa ku bitabo bya data bya ‘pornography’. Natangiye kujya mbireba mu ibanga, ariko mu by’ukuri sinamenye impamvu ayo mashusho yanshishikazaga. Nguko uko natoye ingeso mbi cyane yankurikiranye kugeza mbaye mukuru.”

Ubushakashatsi bugaragaza ko ‘pornography’ ishobora gutuma abana b’ingimbi n’abangavu batangira gukora imibonano mpuzabitsina bakiri bato, bakishora mu busambanyi, bakajya basambanya abantu ku ngufu kandi ugasanga bahuzagurika mu bwenge no mu byiyumvo.

Ese umuntu yacika kuraba no kurarikira ‘pornography’?

Ese waba warabaswe na ‘pornography’ cyangwa ukaba uzi umuntu uhanganye no kuyicikaho?

Dore bimwe mu bintu byafashije abantu benshi kuyicikaho:

1. Tahura igituma ureba porunogarafiya maze ukirinde!

Hano hari utubazo wagakwiye kwisubiza, kandi tukagufasha gutahura impamvu ukunda kureba izo films,

Ese imimerere runaka umuntu arimo, ibyo atekereza cyangwa uko yiyumva, ni byo bituma agira irari ridakwiriye?

Ese biterwa no kujya kuri interineti?

Ese ni ukureba televiziyo mu gicuku?

Ese ni ugusoma ibitabo?

Ese byaba se biterwa no gutembera ku mwaro w’inyanja ukabona abambaye ubusa?

Ese bibaho igihe umuntu ashonje, ababaye, ari wenyine cyangwa ananiwe?

Umugabo witwa Sven yaravuze ati “Ukwiriye gutahura intege nke ufite, kandi ukazirinda nk’uwirinda icyorezo.”

1. Gisha inama

Umuntu wabaswe na ‘pornography’ ayireba yihishe kandi bimutera isoni, ku buryo aba yumva adashobora kugisha inama.

Nubwo aba yibwira ko azabyikemurira, aba yibeshya.

Kugira ngo ayicikeho, aba akeneye kugisha inama.

Umugabo Yoshi wacitse kuri bene ariya mashusho yagize ati “Nikuyemo ubwibone, mbibwira umugore wanjye nta guca ku ruhande. Nanone nagishije inama umugabo w’incuti yanjye. Nubwo byangoye cyane, nabonye ubufasha nari nkeneye.”

Kubibwira undi bisaba ubutwari bwinshi no kwiyemeza.

Icyakora ni yo ntambwe y’ingenzi yagufasha kubicikaho, ukongera kugirana imishyikirano myiza n’abawe.

Uwitwa Susan yaravuze ati “Nkimara kubivuga, numvise nduhutse. Yego kubivuga biragorana cyane, ariko bituma umuntu yumva aruhutse kandi yemerwa n’Imana.”

Twasoza tukubwira tuti:

  1. Senga Imana uyisaba kugufasha
  2. Shimangira ubucuti ufitanye n’Imana kandi wihatire kujya utekereza ibintu byiza.

Niba hari ubundi busobanuro mukeneye, twiteguye kubafasha. Murakoze!

Reposted & Dr. P. Mupenzi Mwiza

Group Ubuzima-Ubuvuzi-Inama

img_0828

Advertisements

Leave a Reply

Please log in using one of these methods to post your comment:

WordPress.com Logo

You are commenting using your WordPress.com account. Log Out / Change )

Twitter picture

You are commenting using your Twitter account. Log Out / Change )

Facebook photo

You are commenting using your Facebook account. Log Out / Change )

Google+ photo

You are commenting using your Google+ account. Log Out / Change )

Connecting to %s