MY SPECIAL DREAMS EPISODE 4

Dreams Road Sign

my special dreams
episode ya 4
.
Duherukana papa atangiye kutubwira amateka ye muti rero byagenze bite?
.
Papa yaratwicaje atangira kutubwira;
Papa: bana bange rero murabona ko mama wanyu amaze gupfa kandi nange kubera akazi kenshi kubitaho byananiye none rero ndagira ngo mwicare tuganire
Twese:tuguteze amatwi papa

Papa: ntakibazo rero ndagira ngo mbanyuriremo amateka yange kugira ngo mumenye uko nabayeho munamenye nimiryango yanyu kuko aha muri namwe murabona ko ntamuntu wo mumuryango mubona
Twese: ahubwo twashakaga kubikubaza tukabura aho tubihera
.
.
Papa: bana bange rero navukiye mucyaro iyo bitaga nyabihu mvuka ndi umwana umwe nkimara kugira imyaka 7 nibwo mama yapfuye ,ngize imyaka 9 papa nawe arapfa ,ubwo nahise njya kuba kwa data wacu aho natangiye kubaho mubuzima bubi cyane ,ndabyibuka ubwo banyohereje kuvoma bakampereza ijerekani nazanamo igice bakankubita ngo uru rwana rwarerewe he ruzana utuzi duke gutya ,ubwo naricaye ndarira cyane ariko mbura icyo ndenzaho
Twese: ubwose uwo muntu yaguhoraga iki?
.
Papa : reka ndacyababwira ntibyatinze aho twagiye kumeza ndabyibuka yari afite umwana w’imyaka 8 arangije arambwira ngo nge ndakuze anjyana kurya ukwange ,abandi bariye inyama nge banzanira ibishyimbo n’ibijumba ngo inyama zirya abakuru nabana
Twese: ubwose warabiriye?

Papa mwahora niki bana ba ko inzara irisha uburozi narabiriye rwose,ntibyarangiriye aho akazi kose ko murugo ninjye wagakoraga ,gukura byo ntibyari bikirimo kubera akazi kenshi nakoraga

Twese: ko twumva wari wararenganye papa
.
Papa mwahora niki bana ba ! ndacyakomeza,ubwo amashuri yaratangiye nigaga muwa 5 primary mba mbajije mukadata wacu nti ese ko mutangurira ibikoresho ngo njye kwiga? icyo gihe nari umuhanga mu ishuri ninjye wabaga uwambere igihe cyose.ubwo yahise arakara cyane mubaza icyimurakaje ansubiza ko mutonetse ati” ubwo watangiye gukura no kwiyumva cyane utangiye kwipangira ibyo ukora”.

Yaramfashe numujinya mwinshi aranjyana tugera aho bahambye papa na mama arangije arambwira ata ngaho babwire bakugurire ibikoresho by’ishuri .Ntababeshye amarira yaratembye kwihangana birananira,atangira kuntuka ngo cyiri kwirizariza mubiki ,turangije turataha aho niho natangiriye ubuzima kugeza nubu
Yageze aho twese twarize cyane ,papa atangira kuduhoza ati bana bange mwihangane sinshaka kubariza ahubwo ndashaka kubigisha ubuzima kuko ubuzima ni gatebe gatoki
.
Twarahoze maze papa arakomeza; guhera ubwo abandi bana bagiye ku ishuri nge nsigara murugo nkora akazi ko murugo kuburyo nashatse kwiyahura nkasanga nanone bwaba ari ubugwari ntakoze neza ngo nzagere kubutunzi ahubwo babandi bangiriye nabi mbabere icyitegererezo
Twese :watekereje neza papa
.
Papa : ubwo rero ntibyatinze naje kujya kuvoma ntoragura amafaranga 1000 nibwo nahise mva aho kwa data wacu ngenda ntazi iyo nerekeza ,nageze ahantu hari isoko ndangura ubunyebwa ,biswi n’utubombo ubwo ntangira gucuruza iyo bwiraga najyaga kurara munsi yigiti byacya mugitondo nkasubira mukazi .ntibyatinze umunsi umwe nje kuryama nsanga hahantu bahahinze nigiti bagitemye .ubwo nabuze aho njya nigira inama yo kujya kurara ku ibaraza ry’umuntu ,nahengereye bose bamaze kuryama mba ngiyeyo nirambika aho
Twese : papa ko twumva byari bikomeye waje kugera aha ute?

Papa ndacyakomeza bana ba turaza kubigeraho burya ibyago bihira abagabo narasinziriye bigeze mugitondo umumama waho aba arasohotse ambonye arikanga ahita ahamagara umugabo we ati hano mpabonye umusazi baraje baranyirukana arinako bankubita burya rero mubyago niho umuntu abonera ibisubizo
Twese amarira yari yaturenze ariko papa akanyuzamo akaduhoza
.
Papa ako kanya hari umugabo w’umukire wansanze aho arangije aramfata anjyana kuruhande arambaza namubwiye byose ntacyo nsigaje arangije anyemere kumfasha ariko ambwirako afite umugore ugoranye atazi niba yanyemera yaranjyanye mugacentre kaho mucyaro ahita ankodeshereza inzu y’icyumba kimwe , ubundi andangurira ubuconco buciriritse arangije arambwira ati mwana muto amahirwe masa kandi uzamenye ubwenge ntukibagirwe aho wavuye n’amateka wanyuzemo
.
Numvise meze nkuri kurota ariko nareba neza ngasanga ndi maso.naramushimiye nti gose murabantu beza gusa sinarinzi ko abeza bakibaho none ndababonye ,narakomeje nti iyo neza ungiriye Imana izayikwiture kdi aya mahirwe ngize niyo nange ngiye gukoresha neza mugihe kitarambiranye uzabona ko uwo wafashije yabaye umugabo. ubwo naringize imyaka 12 nibwo natangiye akazi ko gucuruza aho kuga centre.ibintu byagendaga neza nkacuruza nkunguka cyane kuburyo abantu bose batangiye kwibaza uko nkora bikabayobera.
.
Twese papa ko twumva ubwo buzima bwari bugoye ubwo wabonanye na mama wawe gute?

papa: bana bange se mwahora niki ! ariko niyemeje kubabwira byose kugira ngo namwe nimuzahura nubuzima nkubwo muzabashe kumenya uko mubyitwaramo .nakomeje gucururiza aho ngeze mukigero cy’imyaka 18 nibwo nakundanye numwana w’umusirikare batangira kunyanga cyane noneho ngize ibyago mba muteye inda .banyirutseho bashaka kunyicisha ,umwe mubo bari bahaye amafaranga ngo anyicishe niwe wantorokesheje anjyana mubugande ngezeyo ubuzima bwarankomereye bitavugwa ntangira kujya nikorerera aba boss imizigo, kurya naryaga aruko nabonye ikiraka ,mbese nari mbayeho uko umwanzi ashaka.
.
Njye: papa nawe ndumva warumugome ugafata inda ukayimutera koko ubwose wowe wasigaranye iki?
Bose nubwo bari bababaye barasetse

Papa:wasetsa nuvuye guhamba nyina ariko niko ungana.
Abandi : papa rata twibwirire ureke ibya kenny by’abana

Papa: ubwo umunsi umwe ndi aho mubugande nikoreye imitwaro yumukire abonye ukuntu nakoranye courage nyinshi ahita ambwira; wowe ndabona ukorana courage nyinshi cyane ubanza uwagushyira mubye wamwungura.
Nahise musubiza vubavuba nti rwose nakora ntikoresheje kandi mwabona umusaruro bidatinze
We : ese ubundi warize?
Nge nagarukiye muwa 5 primaire ariko nzi gusoma no kwandika

We: guhera ubu ugiye kujya uncururiza ariko nuramuka uhombye nzakwica umenye ko ino atari murwanda.

Njye: sinahomba boss ,gose nzakoresha uko nshoboye sinahomba
We : ngaho akira izi mfunguzo ubundi utangire akazi nzajya nguhemba ibihumbi 200000 yamagande .natangiye akazi nkakora uko nshoboye ngo boss yunguke abakiriya bambanye benshi kubera customer care nyinshi mbese ibintu byari ruzungu.
Ntibyatinze boss yaranyishimiye cyane umunsi umwe yanjyanye muri motel ati mwana wanjye warankoreye kuburyo ntawundi mukozi ndabona nkawe .kuva ubu nagufungurije iduka ryawe guhera ubu ugiye kwikorera nawe urebe uko wakwiteza imbere. amarira yatembye kumaso mbura icyo mvuga hashize nkiminota 3 ndamubwira nti urakoze cyane sinabona icyo nkwitura gusa Imana izakunyishyurire.
Ubwo twahise duhaguruka aho tujya kureba rya duka arangije ampereza imfunguzo anyereka buri kimwe cyose cyari aho arangije arambwira ati courage mwana wa ikibazo cyose wagira uzambwira.
.
Ubwo natangiye gucuruza ari nako nunguka cyane ubucuruzi ntangira kubwagura kuburyo byageze aho nkagera kurwego rw’abakire bambere muri uganda.

Twese:papa wavuye kure kabisa
.
Papa erega ndacyakomeza ubwo namaze kugira icyo gitekerezo cyo kuza gukorera murwanda natekereza ubuzima nagiriye murwanda natekereza uko nahavuye nkumva umusatsi umvuyeho.ntibyatinze nageze aho mfunga imyuka niyemeza kuza gukorera murwanda.ubwo rero naraje ntangirira ubucuruzi bwange ikigali nkora nkibisanzwe ibintu byaragendaga nkomeza kuba umukire ariko nkiri umusore.
Twese: byaje kugenda gute kugirango uhure na mama?
.
Papa nubuhamya burebure bana ba arinabyo ngiye kubabwira.ubwo papa yatangiye kurira arinako nge nari numiwe kubona umugabo arira kandi narinzi ko harira abana,ikindi kandi nukubona papa arira kandi naramufataga nkumuntu ukomeye kuri njye kuburyo iyo nabaga ndi kumwe nawe ntacyoraho.twatangiye kumuhoza hashize nkiminota 5 nibwo yacirurutse atangira kutubwira ;
Papa: rero bana banjye ,tukiri muribyo sinzi uwakomanze twihutira gukingura,tukimukubita amaso yebababaweeeee!!!!

Ese muracyeka uwarukomanze arinde?
ese muracyeka aricyi cyarijije papa?

ntugacikwe na episode ya 5

Advertisements

Leave a Reply

Fill in your details below or click an icon to log in:

WordPress.com Logo

You are commenting using your WordPress.com account. Log Out / Change )

Twitter picture

You are commenting using your Twitter account. Log Out / Change )

Facebook photo

You are commenting using your Facebook account. Log Out / Change )

Google+ photo

You are commenting using your Google+ account. Log Out / Change )

Connecting to %s