MY SPECIAL DREAMS EPISODE 1

Dreams Road Sign

my special dreams
episode ya 1

Reka dutangire inkuru yacu
Nitwa kenny navutse mumuryango ukize,wari umuryango mubyukuri unejeje iyo papa yatahaga yabanzaga guha mama utubizou 3 yarangiza agasuhuza umwana wese akaduha impano y’umunsi ubundi tukicara tukaganira.papa yacuruzaga kigali ari umukire ukomeye cyane kuburyo abantu bose bamukundaga uti rero byaje kungendekera bite? nibyo tugiye gukurikirana muriyi nkuru

Navutse ndi umwana wa 4 mumuryango ari nange muto uwo munsi warumunsi ukomeye cyane murugo kuko arinjye muhungu wa mbere mama yari abyaye. icyo gihe papa yatumiye incuti ze zose zabakire ngo bishimire umwana w’umuhungu wavutse ,inzoga zubwoko bwose zari zose ibyo kurya byo sinakubwira mbese ibintu byari ibicika ,impano z’ubwoko bwose sinakubwira kuburyo umujyi wose wari wahuruye nkaho havutse umwami.ariko ni mugihe hari havutse umuhungu w’umukire kandi ariwe mwana wambere.

Ntibyatinze natangiye gukura ndibuka ubwo nari ngize imyaka itatu nibwo natangiye gardienne ,umukozi yantwaraga mugitondo akangeza ku ishuri ubundi sa tanu twataha akantahana mbese urebye sinabonaga uko nava mugipangu ,ntanabandi bana twashoboraga kuganira cyangwa ngo dukine iby’abana nkuko abandi babikora usibye kuganira na bashiki bange bonyine.

Nari mfite mushiki wange wankundaga cyane akaba uwa 2 mumuryango,iyo twajyaga ku ishuri kuko we yigaga imbere yange twagendaga twicaranye mumodoka tukagenda tuganira turirimba uturirimbo mwarimu yatwigishije twatundi twa kera ,iyo twabaga tugeze ku ishuri twasezeranagaho ubundi buri wese akajya mu ishuri rye .disi diane yarankundaga ,namwe murabyumva niryo zina rya mushiki wange

Nakomeje kubaho mubuzima bwiza ,umuryango wange ushimishije ,warukize ,wubahana ,ukundana kdi usenga Imana cyane.

Umunsi twagiye kubona tubona abantu benshi baje basakuza cyane bafata umuzamu batangira kumukubita tukumva amajwi menshi ngo uratwishyura ye .papa yarasohotse abagezeho atangira kubabwira ngo mutuze nabo bakomeza gusakuza ngo natwishyure cyangwa tumwice niba umugiriye impuhwe uramwishyurira .papa acyumva ayo magambo arumirwa ;
Papa: mumbwire ayo abarimo maze mbishyure

Bo: ni ibimbi 20000

Papa: ngaho mwakire ariko mundekere umukozi

Bo :uramukijije naho ubundi ntiyari kudukira twari kumuhindura umurambo.

Bakimara kugenda papa yarumiwe ahamagara umuzamu ati niko muze sinakubujije gufata imyenda yabandi utambwiye? ubuse barinda bagufata amashati benda kukwica iyo umbwira ikibazo ufite sinari kukigucyemurira utiriwe ufata imyenda aho ubonye hose?

Umuzamu nubwoba bwinshi arapfukama asaba imbabazi ati reka mbasobanurire boss

Umuzamu: ejobundi nanyarukiye hariya hirya ngiye kugura kakayoga kange nkunda (yavugaga african gin) ngeze kuri kariya kayira mba mpasanze umugore ugiye kubwarira aho mumuhanda

Papa : nonese ibyo bihuriyehe

Umuzamu:ndacyakomeza boss ubwo namubajije impamvu agiye kubyarira mumuhanda aba arambwiye ati: “ubundi nge ncuruza ziriya mbuto ureba ziri kugataro ,uko ureba uku nizo zintunze ,ubwo rero muminsi yashize nahuyebnumusore arambwira ngo zose nzimujyanire murugo tugezeyo anyereka aho nzirambika arangije ahita akinga inzugi namadirishya,ubundi amfata kungufu ninaho havuyemo iyi nda ntwite ,ubu rero uko undeba uku singira aho mba ,nta mutuelle natanze yewe ntanicyo kurya ubu mfite ,ubu rero nari ngiye gucuruza kariya gataro ngo nze kugira icyo nkuramo none ngeze aha niho inda imfatiye

Papa:nonese ibyo bihuriyehe? Gusa uwo mumama arababaje

Umuzamu: ubwo namugiriye impuhwe mba natse mugenzi wange ibihumbi 20000 ngo mugeze kwa muganga nawe arambanira arabimpa ,mfata igare tumugezayo ndangije nishyura ayo mafaranga nari mfite asigaye ndayamusigira ubundi ndataha

Papa:nonese wumvaga ayo mafaranga yose uzayakurahe?

Uzamu : hari umukozi wo murugo wa hariya hirya nari narayatije narinzi ko arahita ayansubiza ubundi nkishyura

Papa : nonese kuki ubundi atayaguhaye?

Umuzamu: wahora niki ko nagiye kumureba bakambwira yuko yabibye agahita atoroka nabo batazi irengero rye

Papa :yo ihangane nari nkurenganije gusa uri umuntu mwiza ugira ineza ukayisanga imbere ,uwo mutima uzawuhorane gusa ujye ubanza gushishoza no kureba niba utazaba nkababandibavuga ngo ubugwaneza bw’inkware bwayigonze ijosi. Ese none ntamakuru yuwo mugore uheruka?

Umuzamu : kuko namujyanye ejobundi mperika mugeza kwa muganga

Papa : reka mbanze mbivugane n’umudamu ubundi tureba niba tutamufasha nkimbabare

Umuzamu: mwaba mukoze gusa Imana izabiture umutima mwiza mugira

Tucyiri aho nge na papa kabone ko nari umuhungu umwe murugo,namwe murabyumva igihe papa yabaga ari murugo ntiyandekuraga no kurya twarasangiraga .ka agaciyemo reka dukomeze ninkuru yacu tukiri aho twagiye kumva twumva maman aratatse cyane aho yarari mugikari twiruka tujya kureba ikibaye ,tugezeyo mbega amarira,mbega ibyago……..

Ntuzacikwe na episode ya 2
ese wowe uratekereza ariki cyari kibaye?

iyi nkuru muyitegurirwa na dukundane JMV

Advertisements

Leave a Reply

Please log in using one of these methods to post your comment:

WordPress.com Logo

You are commenting using your WordPress.com account. Log Out / Change )

Twitter picture

You are commenting using your Twitter account. Log Out / Change )

Facebook photo

You are commenting using your Facebook account. Log Out / Change )

Google+ photo

You are commenting using your Google+ account. Log Out / Change )

Connecting to %s