MY SPECIAL DREAMS EPISODE 2

Dreams Road Sign

my special dreams
episode ya 2

Duherukana ubwo hari mama yatakiraga mugikari ese niki cyari cyabiteye? reka dukomeze

Twirutse tugana mugikari tugezeyo dusanga mama yaguye hari arimo ava cyane tumubajije ibibaye yanga kudusubiza namwe murabyumva yaramaze kugwa muri coma .Ubwo twihutiye kumujyana kwa muganga tumugejejeyo abaganga bahita bamujyana mucyumba cyindembe bamwitaho natwe dusigara hanze dutegereje uko baza kutubwira murabyumva nkurugo rukize kandi rwari rubanye neza twese twaramuherekeje ,abashyitsi bari benshi mubitaro kandi bose bababaye ,mbese wabonaga ibitaro byose byakonje wagirango imvura yaguye.

Tukiri aho hahise hasohoka umumama wari ukenyeye agatenge gashaje cyane aba adusanze hanze aradusuhuza ageze kuri mushiki wange mukuru doliane aramwinukiriza yanga kumuha umukono

Doliane : ariko papa uremera ugakora muntoki zuyu muntu zinuka gutya ,ubuse urabona izo ntoki zawe zizongera gucya uwo munuko ukazavamo?

Papa : wagiye wicisha bugufi mwana wa ko utazi uko ejo bizamera

Doliane : oya papa ese nkaba baba baravutse he bataniyubaha ngo bamenye abo bagomba gusuhuza nge ndumva ngiye kuruka kubera iseseme anteye ahubwo reka mpaguruke njye kuba niyicariye mumodoka hatagira akandi kantu nkaka kongera kungera imbere nkaruka

Ako kanya doliane yarahagurutse arikubura adusiga njye ,papa ,diane na divine nabandi bantu bari baje kuduhumuriza ahita ajya kwicara mumodoka

Papa: uriya mwana wanjye rero nikuriya mutunze ahora atubwira ko ari mwiza yanga icyintu cyose cyamuhindura mubi kari agaciyemo reka twikomereze
Wamumama yarebye papa arangije aramubwira ati:”wowe ndabona uri umuntu w’Imana .ubu rero uko undeba aha nabyariye kuribi bitaro mpagejejwe numugiraneza waruntoraguye kumuhanda aho narimfatiwe ninda uwo mugabo yangejeje aha ampa amafaranga ya caution ibihumbi 20000 disi imana izamuhe umugisha”

Papa :mbwira vuba nange nifitiye agahinda
Umumama: ubwo rero bansabye ko nishyura ibihumbi 21000 none ubu nabuze ayo kwishyura kdi banyirukanye kugitanda ngo haryamye abandi barwayi none mubishoboye mwakorera Imana mukamfasha

Papa :ese ntamugabo ugira

Umumama: ntawe rwose ahubwo (atangira kurira )

Papa:ihangane umbwire

Umumama: nyine ni umusore wamfashe kungufu agiye kugura imbuto nari ndi gucuruza kugataro

Twahise twibuka wamudamu umukozi yatubwiye tubona ko ariwe

papa ihangane ahubwo reka tujye kureba uwo mwana uko ameze .bahise bagenda basanga umwana yambaye ubusa.papa akira aya mafaranga ibihumbi 10000 ujye kugura nutwenda twumwana.

Umumama : murakoze cyane ubanza arimwe mama zirwanda bavuze

Papa ntakibazo ahubwo fata numero yange ubwo uzampamagara turebe uko twagifasha

Umumama : mana we sinabona uko mbashimira murakoze cyane gusa Imana yo mwijuru izabibitura

Twahise dusohoka dusubira aho batubwiye gutegerereza twaricaye hashize nkamasaha 4 muganga aba araje n’agahinda kenshi ati muze muri cyiriya cyumba tuganire ariko haze umugabo we gusa.

Papa oya muga ntimbwire ko amaze gupfa ( atangira kurira baravuga ngo amarira y’umugabo atemba ajya munda ariko aya papa we icyo gihe yatembye ajya hanze ) twibuke ko nari mfite imyaka itatu nibwo bwambere nari mbonye umuntu mukuru urira sinarinzi ko nabo barira ,karagaciyemo twikomereze ubwo nange nararize ariko nge narimbabajwe nuko barijije papa

Muganga ihangane rwose ,utuze maze uze tuguhe igisubizo cyumugore wawe ,erega biragora kubyumva ariko mubuzima niko bimera kandi twese byatubaho

Yarangije kuvuga ibyo abari aho bose batangira kurira cyane mbese ibitaro byuzura amarira

Doliane yavuye mumodoka araza yiriuka aba aravuze sinababwiye gusuhuza kakagore murabona umunuko wako udatumye mwese murira,

Abari aho barumiwe ariko kubera ibihe twari turimo bakomeje kurira

Papa: ngaho ndeka ninjirane nabana bange ubundi uduhere hamwe igisubizo

Muganga: ndabona atari ngombwa kuko gishobora kubakomeretsa cyane ntibabashe kubyakira

papa : abana bange ndabazi ntacyo batakwakira

Muganga abonye ko papa yanze muva kwizima aremera turinjira ,atwicaza mucumba arangije aratubwira : ubu rero tuje kubihanganisha nyuma y’uko………..…..

Ntimuzacikwe na episode ya 3

Advertisements

Leave a Reply

Fill in your details below or click an icon to log in:

WordPress.com Logo

You are commenting using your WordPress.com account. Log Out / Change )

Twitter picture

You are commenting using your Twitter account. Log Out / Change )

Facebook photo

You are commenting using your Facebook account. Log Out / Change )

Google+ photo

You are commenting using your Google+ account. Log Out / Change )

Connecting to %s