MY SPECIAL DREAMS EPISODE 3


Dreams Road Sign

my special dreams
episode ya 3

Duherukana ubwo muganga yaraje kuduha ibisubizo uti se yatubwiye iki?
ubu rero tuje kubihanganisha nyuma y’uko………..

Reka dukomeze n’inkuru yacu

Muganga: twasanze umudamu wawe arwaye cancer yo muri nyababyeyi kdi yageze kure kuburyo kumubaga bidashoboka

Papa: nonese aracyariho?
Muganga :yari yagize ikibazo cyo kubura amaraso ariko twamufashije turayamuha ubu yorohewe

Papa nibyishyimo byinshi mwakoze muga nonese ubwo azakira?

Muganga ntago azakira ahubwo azoroherwa abe yasubira mukazi ariko ajye akomeza kuza tumwiteho igihe cyose agize ikibazo

Papa murakoze cyane muga ubwo natwe tuzakomeza kumufasha muburwayi bwe .
Ntibyatinze nyuma yicyumweru turataha mbese wabonaga mama yakize .twageze murugo bralirwa iramena twishimira ko tuvuye mubitaro ,ubwo na wamugore baramutumiye aza nkabandi bose ageze kuri salon arakomanga ibyago yagize doliane niwe wagiye gukingura akimukubita amaso

Doliane: aka kagore gasabiriza kananuka kubi kaje kumara iki hano,ese ubundi ubu umuzamu agakinguriye ate ko abasabiriza baguma inyuma yigipangu?

Uwo mumama : ntago nsabiriza ahubwo hano bari bantumyeho

Doliane: wibeshya akantu nkawe ntawagatumaho hano ndabizi kaje kuvumba ngaho kaze nkereke aho kicara .ubwo doriane yafashe wamumama amujyana inyuma yinzu arangije araza ahereza diane icupa rya primus nini aramubwira ngo genda uhe kariya kavumba kari inyuma yinzu nge kanukiye cyane sinasubirayo.diane yararifashe ararimushyira wamumama arishima cyane.

Ntibyatinze ikirori cyarakomeje amayoga aranywebwa maze papa arebye abura wamumama sinzi uko yagiye hanze aba aramubonye aramuzana amwicazanya nabandi munzu.
Papa yarateruye avuga ijambo ati mbere nambere ndashimira agahungu kange kuko naribyaye igihe cyose niko kamfashije muribi bibazo kuko ntikigeze kantererana .abari aho bose batanga amashyi menshi.ati namwe mwese ndabashimira uburyo mwambaye hafi kdi mbasaba kuzakomeza kumba hafi no mubihe biza gusa mujye mwibuka kugirira abantu bose neza mutitaye uko bameze nuko bazabishyura .ubwo rero ndagirango mbabwire ko twungutse umuntu wundi wo mumuryango akaba yitwa rosa ( ni wamumama) yahaguruka akabasuhuza.Rosa byaramurenze atangira kurira abari aho baramuhoza arangije arahaguruka asuhuza abari aho.amajambo yaravuzwe menshi cyane ubundi dusoza ikirori barataha.

Hashize iminsi papa yaje kuganira na mama bavugana ibya roza nibwo bamutumyeho bamuha amafaranga ibihumbi 10000 bati ngaho shaka icyo ujya gukora cyaguteza imbere.

Roza namarira menshi ,sinabona uko mbashimira murakoze cyane Imana izabiture uwo mutima mwiza. ubu ngiye gufatata igisima hariya mu isoko ubundi njye ncuruza imbuto hariya ku isoko

Mama na papa barishyimye cyane bumvise icyo gitekerezo cya rosa bamwifuriza amahirwe masa ubundi nawe aragenda atangira akazi ke kuburyo yari yibeshejeho numwana we

Ubuzima bwarakomeje dukomeza kwiga amashuri yacu ubwo nari ngeze muwambere primaire ,doliane ari nawe mukuru yari ageze muwa 3 secondaire nibwo inkuru mbi yatashye murugo itubwira ko mama amaze gushyiramo umwuka . Murabyumva namwe ukoubuzima bwari buhindutse kuko papa yarumucuruzi yashoboraga no kumara ukwezi kose ataragera murugo ,ubwo twari dutangiye ubuzima bwo kwirera muri rusange.

Bralirwa zaramenye ,abantu benshi cyane ,urebye umujyi wa kigali wose waje guherekeza mama mvuze ngo nta ninyoni yasigaye sinaba mbeshye erega twari dukize kandi ninzoga zari nyinshi urumva ko ntawe ufite icyaka utari uhari

Twasezeye umurambo ,bavuga ibigwi bya mama barangije baha papa ijambo

Papa: mwakoze kudufata mumugongo ,uyu mugore wange yabaye intwari kdi namukundaga cyane gusa Imana nayo yamukunze kurushaho ubwo rero ntacyo nari gukora kirenzeho.uko mumureba yazize cancer yo munda kuko yatinze kwisuzumisha none bikaba byaragaragaye igihe cyararenze ari nayo mpamvu nkangurira abamama bose kujya kwisuzumisha hakiri kare kugira ngo nibasanga bayirwaye bavugwe hakiri kare.

Rosa yarahagurutse namarira menshi araterura ati : mubyukuri ndashimira uyu muryango waramfashije ubwo nari nihebye kuburyo naho ngeze ubu niwo wahangejeje ( yavuze byose….. ) yarangije abari aho bose barize kuburyo nuwarufite umutima mubi yahindukiye aho burya baravuga ngo abapasiteri barabwiriza ariko ahoho byari birenze kuko burya ibikorwa biruta amagambo nawe usoma iyi nkuru iyo uba ubari wari kuhava uhindutse.kari agaciyemi reka twikomereze

Ntibyatinze imihango zo kumusezeraho yararangiye tumwohereza aho abandi bajya ,turikubura turataha .tugeze murugo ubuzima bwarakomeje icyibazo cyari gisigaye nukuntu papa azakomeza ubucuruzi bwe akanita kubana be namwe murumva ko bitagombaga gushoboka. Aho niho ubuzima bubi buteye agahinda kenshi ntazibagirwa bwatangiriye burya koko ikibi kiragatabwa uwampa imana ikabisiba mumutwe nubwo bitashoboka .

Muti rero byagenze bite !? papa yaratwicaje ubundi atangira kutubwira amateka …….

ntuzacikwe na episode ya 4

Advertisements

Leave a Reply

Please log in using one of these methods to post your comment:

WordPress.com Logo

You are commenting using your WordPress.com account. Log Out / Change )

Twitter picture

You are commenting using your Twitter account. Log Out / Change )

Facebook photo

You are commenting using your Facebook account. Log Out / Change )

Google+ photo

You are commenting using your Google+ account. Log Out / Change )

Connecting to %s