MY SPECIAL DREAMS EPISODE 6

Dreams Road Sign

my special dreams
Episode ya 6

Duherukana ubwo roza yari afunguye papa mumaso ubundi agatangira kuri ,ese yaba yararijijwe niki ? reka dukomeze
.
Roza yapfukuye papa mumaso arebye kumeza hari handitse ngo sinzibagirwa aho mwankuye ,Isabukuru nziza.ubwo twamaze kwicara aba serveur baza bihuta batubaza icyo dufata ,buri wese yatumye icyo bamuha turangije dukozanyaho uturahuri kabone ko nange wari muto bari bampaye akarahuri ka fanta tuti kubuzima bwacu ubundi dutangira kunywa ari nako tuganira .
Rosa yahise yihererana umuserveur ubundi sinzi ibyo bavuganye tutazi ,arangije agaruka aho twari twicaye .mugihe kinini twari tumaranye na papa nongeye kubona amwenyura ubundi tuba dutangiye kuganira.
.
Rose mwakoze kwitabira ubutumire bwange ,nashakaga kubashimira by’umwihariko uburyo mwamfashije ,gusa nubwo tumaranye igihe kinini ,twabanza tukibwirana kuko uwo nzi muri mwe ni papa doliane ,ariko nawe izina rye bwite sindizi,yaratangiye ati nge banyita roza ,nkaba umumama w’umwana umwe,ubwo papa doliane nawe yambwira amazina y’abana be.
Papa yarahagurutse ati uyu niwe mfura yange yitwa doliane akaba yiga muwa 4 secondaire,uyu ukurikiyeho ni diane yiga primaire muwa 6, uyu wagatatu ni divine yiga muwa 3primaire naho uyu ni bucura bwange kenny yiga muwa mbere primaire naho nge banyita pascal. ubwo rero twakomeza tukaganira tuziranye
.
Papa yamaze kwivuga tubona roza yijimye cyanye ,
papa ko mbona uhise uhinduka bigenze bite ?
Roza: oya ntakibazo nako reka tubireke
Papa: oya mbwira rwose hari icyo unkinze
Roza : numvise iryo zina ryawe rinyibutsa amateka yange ariko nzabikubwira turacyari kumwe

Papa ntakibazo ngaho rero tuza wiyibagize ibyahise ubundi twiganirire.
Rosa yarongeye tubona aramwenyuye aratubaza ati:”aha hantu murahabona mute? ”
Twese niheza cyane pe.
Papa : ubu aha wahabonye ute ko narinziko utapfa kumenya ahantu heza nkaha?
Roza: nabajije abantu bakorera inaha nibo bahandangiye ,nange mpageze mbona hakwiye umugabo mwiza nka pascal
.
Papa yahise asemo ubundi ariyumanganya
Tukiri muri ibyo abaserveur bahise bazana iplateau iriho amafi atandatu ubundi batwoza intoki ,dutangira kurya.
Njye: iyifi ninini papa ,nange ngomba kuyimara kugirango nzangane nkuko ungana .
Bose: hahahhhhh
Twarangije kurya ubundi papa nawe ahita ahaguruka,
.
Papa nkumuntu w’umugabo nange muze mbereke aho tujya nange mbakire kumunsi mukuru w’amavuko.
Twese twakomye amashyi,ubundi turahaguruka,tujya mumodoka, dukurikira papa ,tugeze imbere tubona ngo hotel ,munsi tubona handitse ngo night club,ubwo twarinjiye baratwakira ,abandi barimo babyina sinzi ukuntu bashyizemo slow ubundi papa ahagurutsa roza baba batangiye kubyina,nahise mfata diane ubundi doliane na divine nabo barafatana dutangira kubyina ikirori kirakomera . burya umwanzi w’ibihe ni amasaha ,igihe cyarageze turataha ,twageze murugo nka sa munani z’ijoro ,uwo niwo munsi ntazibagirwa mumateka.
.
Tumaze kugera murugo roza yashyuhije amazi ubundi ajyana muri douche ,abwira papa ajya koga ,avuyeyo asanga yamusasiye neza ubundi yerekeza mubusaswa. ubwo roza nawe yiteguriye icyumba cy’abashyitsi aba ariho arara natwe twerekeza mubyumba byacu.
Mugitondo kare ,roza yarabyutse ategurira papa amazi muri douche,natwe umukozi aradukarabya nkibisanzwe ubundi tujya gufata ifunguro rya mugitondo . turangije nobwo twasubiye muri salon ubundi dutangira kuganira.
.
papa ko kuvuga ari ugutaruka ,ibi bintu byose wabikuyehe ko wagira ngo wishe umuzungu?
Rose mubyukuri cyagihe wamaze kumpa yamafaranga,naragiye mfata igisima hariya mu isoko ,mbona ntibigenda neza,ubundi mpita nimukira kugisenyi aho naranguraga ubugari mbukura muri congo nkabuzana murwanda.
Papa uziko utoroshye.
.
Rosa ntibyagarukiye aho nakomeje ako kazi sinzi ukuntu naje guhura numuntu wakoraga muri hotel ubundi ampa ikiraka cyo kujya mbagemurira ubugari kubera ukuntu ubugari bwange bwakundwaga naje kwisanga aringe ugemurira amahoteli yose ubugari .
Papa : wagize amahirwe pe
.
Roza: amahirwe gusa ,nyuma naje gufata n’isoko ryo kubagemurira amafi ubu ndi umumama unezerewe na kakana kange ubu gafite imyaka 2 gusa sinakazanye kuko numvaga nshaka kuza tugatindana kandi tukaganira neza ,ubutaha nzakazana kabasuhuze doreko arimwe babyeyi gafite.
Njye: wasanga kdi uwo mwana ari umuhungu ukaba utamuzanye,niba ari igikobwa ntukacyizane, ibikobwa binyirataho uretse diane.
Bose basekeye rimwe ngo hhhhhhhhhhh.
Papa uyu mwana wanjye uzi ukuntu yirirwaga abaza nyina ngo azabyara umuhungu ryari ubanza uwamumuzanira yamuha byose.
Rosa humura kenny nabyaye umuhungu nzamukuzanira
Bose bakomeye amashyi rimwe.
Papa : ahubwo gira umuzane amare agahungu kange irungu.
.
Ibiganiro byarakomeje,roza ajya gutegura ibya sa sita ,ubundi tujya kumeza batumiza ibyo kunywa turanywa burya umwanzi w’ibihe ni amasaha ,igihe cyarageze roza adusezeraho arataha ,twamuherekeje tubabaye cyane kabone ko twari twongeye kubona umuntu utwitaho nka mama ,,
Twe : ariko papa iyo roza yigumira hano hari ikibazo?
Papa erega nawe afite urugo gusa azajya adusura kenshi.
Twe : natwe uzatujyana kumusura
Papa erega abana banjye bagukunze nubwo nange ,ariko nzazana nabo tugusure.
Roza ndabategereje kandi ntimuzatinde .
.
Twarakomeje tugera ahantu hari akabari twinjiramo ngo abe ariho tumusezerera ,baratwakiriye buri wese bamuha icyo anywa ubundi papa atangira kuganira na roza
Papa rwose nakwikundiye kandi n’abana bagukunze nawe wabibonye.
Roza nange ndabakunda cyane.
.
Papa ko kuvuga ari ugutaruka ,ubu ntabasore muri gupanga ko mbona wabaye umwana muto ?
Roza ubundi se wagize ngo ndakuze cyane ko aruko cyagihe wambonye ubuzima bwaranyihindutse ubu mfite imyaka 25 gusa .
Papa uziko ukiri umwana ,ungana n’imfura yange nuko ntigeze nayibonaho ,koko abantu nibabi .papa yahise arira ,ubundi dutangira kumuhoza,hashize akanya gato dukomeza kuganira.
.
Roza burya se mufite umwana uruta doliane?
Papa nibirebire nzabikubwira neza. Ahubwo twisubirire mubyo twarimo.
Roza ntakibazo tuzashaka umwanya tubivugeho.

Papa ndumva twakwigumanira ukanderera aba bana ,kuko akazi nkora kambuza kubitaho .papa yarangije kuvuga atyo roza ,atangira kurira cyane.
Papa niba nkubabaje mbabarira nanjye sinjye kandi sinishimiye kuba natunga umukobwa ungana nimfura yange ,ahubwo nibihe bibinteye.
.
Roza mumbabarire kuba ndize suko mbyanze ,nange ndagukunda kdi byanshimisha kubana nabana bawe hamwe n’umugabo nishimiye ,ariko mfite isezerano.
.
Ntuzacikwe na episode ya 7.

Advertisements

Leave a Reply

Please log in using one of these methods to post your comment:

WordPress.com Logo

You are commenting using your WordPress.com account. Log Out / Change )

Twitter picture

You are commenting using your Twitter account. Log Out / Change )

Facebook photo

You are commenting using your Facebook account. Log Out / Change )

Google+ photo

You are commenting using your Google+ account. Log Out / Change )

Connecting to %s