MY SPECIAL DREAMS EPISODE 5


Dreams Road Sign

My special dreams
Episode ya 5

duheruka ubwo haruwarukomanze tumaze kumukingurira reka dukomeze ninkuru yacu
.
Tukimara gukingura twasaza ari roza warukomanze ,yarinjiye aradusuhuza ariko doliane ahita yigira mucyumba cye.ntababeshye yari yarahindutse inkumi acyeye cyane kuburyo utamenya ko ari wawundi wa kera twakomeje kumwitegereza cyane tukabona asa na mama ariko ntitubyiteho .
Diane aba arateruye ati ariko papa ubona uyu mumama adasa na mama ?
Twese twasekeye rimwe hhhhhhhh
.
Roza sibwo mbaye mukuru wanyu gusa abaturanyi babyarana abana basa
Papa : cyakorabyo barasa pe gusa nuko umuryango wa mama wawe wose nywuzi naho ubundi wagirango baravukana
Rosa twegutinda muribyo ahubwo Diane na divine bajye muri iriya modoka bafungure batuzanire utuntu nashyizemo
.
Njye: nange ntibansiga
Roza: ariko abana bawe barakundana
Papa:hhhhhhh erega twaribyaye
Twaragiye dupakurura imodoka dukuramo ibyo yari azanye tubishyira mukabati turangije turicara
Ubwo roza yarahagurutse ajya mukabati akuramo ibirahuri na bond 7 yari yazanye araza asuka uturahuri tubiri ake naka papa ,ubundi atuzanira utu jus twese arangije asomesha papa ati kubuzima bwacu ubwo dutangira kunywa gutyo.Kuva mama yapfa nongeye kubona papa amwenyura.

.
Roza yaraturebye aburamo doliane arinawe wari mukuru arangije atubaza aho ari tumubwira ko aryamye adusaba kujya kumubyutsa ,papa yahise asubiza roza ati erega doliane akora icyo ashatse ntiyabyuka atabishaka ahubwo mumureka turaza kumusigira.
Twakomeje gusangira twishimye cyane .
Roza yasabye papa kujya kumuzanira akandi kantu kari mumodoka ,amubwira ko twe tutagashobora kandi ntawundi akeneye ko akazana,ubwo papa yarasohotse ubundi yikoza ugikari azana ibase yamazi twe ibintu byari byaducanze ubundi papa aba aramuhamagaye ati ko nakabuze
.
Roza iyizire ubanza ubwo nakibagiwe.
ubwo papa yari ageze mumuryango roza yahise afata yabase yamazi ayimumenaho atangira kuririmba yandirimbo ngo happy birthday to you , ubwo natwe twahise tubyibuka dutangira kumwakira ubwo ibirori biba ibindi kuburyo na doliane yahise ava muburiri akaza akadufasha kuririmba.

Papa ibintu byaramurenze atangira kurira cyane disi yaramarira y’ibyishyimo natwe dutangira kumuhoza arinako dukomeza kuririmba.
.
Ntibyatinze roza ajya kumodoka ye ajya muri butu afata ibintu tutamenye abishyira mucyumba cya papa ubundi ategura amazi muri douche abwira papa ajya koga avuyeyo ajya mucyumba amwereka imyenda yamuteguriye arambara ubundi agaruka muri salon.
Yatugezeho dutungurwa no kubona yambaye imyenda mishya kandi myiza cyane ,kuva twabaho nibwo twari tubonye papa yambaye neza kdi amwenyura cyane.
.
Papa yaraje yicara muri salon ubundi Roza yikoza mukabati azana gateau nini yaririho buji nyinshi atereka kumeza asaba papa guhagurukana na doliane akamufasha gukata gateau,papa nawe yarahagurutse hamwe na doliane bacana buji ubundi bakata gateau natwe dukoma amashyi menshi ,barangije basubira mumwanya wabo.Twakomeje kunywa ,ari nako twishimye ,ntibyatinze umwanya wamagambo warageze roza arajaguruka asaba papa kuvuga ijambo kumunsi mukuru we w’amavuko.
.
Papa yarahagurutse atangira kurira natwe dutangira kumuhoza ,ntibyatinze atangira kuvuga:” murakoze kumpa umwanya ndashimira buri umwe wese uri hano ,munyibukije akahise ubwo ntatekerezaga ko nzongera kukabona ukundi ,munyibukije ibyishyimo nahozemo mururu rugo sinabona uko mbashimira gusa mwihe amashyi
Twese twakomye amashyi menshi cyane.
.
Papa yarakomeje ndashimira roza kuri surprise yankoreye muburyo ntabikekaga ,akankura mumwijima nari ndimo naheranywe nagahinda none umucyo ukaba utashye mururu rugo nkuko wahahoze sinabona icyo mwitura Imana izakomeze imunfashirize.
papa yarakomeje ati ndashimira nutu twana twange dukomeza kumba hafi tukambera aho mama wabo atari .gusa ndabizeza kuzakomeza kubafasha mwese uko muri aha ,aho muzagira ikibazo ntimugatinye kumbwira kandi nawe roza nkwemereye ko ntacyo uzamburana igihe cyose unkeneye.

Twese twamuhaye amashyi ubu ndi roza arahaguruka
.
Roza: mbanje gushimira uyu muryango uburyo wamfashije utanzi ,ukabasha kunkura ikuzimu ukanzana ibumuntu gusa sinabona icyo mbitura Imana niyo izabitura.Uwo mutima mwiza muzawuhorane ndacyeka bozafasha benshi guhinduka maze isi ikibera paradizo.muriyi si duhura nibibazo byinshi ariko ntitwakogombye kubiha umwanya ngo biduherane ,ahubwo twakagombye gutekereza kubyiza nibyatugirira akamaro.ni mururwo rwego nashatse ko nabahoza amarira mwagize nkagerageza kubahindura ngo muve mubya kera mugaruke mubigiye gukurikiraho ,no kugirango mbereke ko ubuzima buri imbere ari bwiza cyane.Nsoza ndagira ngo mbabwire ko ibi ari igitonyanga munyanja ,ahubwo ibiri imbere nibyo byinshi kandi byiza.
.
Twese twamukomeye amashyi.Twakomeje kuganira ,mutntu nutundi papa abaza roza aho yakuye ko uwo munsi arumunsi w’amavuko ya papa.
Roza : cyagihe bashyingura umudamu wawe nibwo bavuze igihe umudamu wawe yavukiye ,bavuga nicyo wavukiye nigihe mwari mumaranye,ubwo nange nabyanditse ahantu kugirango ntazabyibagirwa.

Papa: urarenze pee sinarinzi ko abantu nkamwe mukibaho.

Twakomeje kuganira arinako bwira ubwo roza ahita ajya mugikoni abwira umukozi ati ngaho genda ube wiruhukira ibindi ndabyikorera. yateguye ibyo kurya arangije divine ategura ameza tujya kumeza dufata ifunguro rya nimugoroba mbese urebye ibinezaneza byari byose ,papa na roza barebanaga akana ko mujisho,disi twongeye kubona papa amwenyura .
.
Ntibyatinze twamaze kurya rosa ahita adushyira mumodoka na papa dukata umujyi turerekera ,twageze ahantu handitse ngo hotel turinjira roza agenda apfutse papa mumaso tugeze kumeza yararaho turicara roza apfukuye papa mumaso papa yahise yikanga atangira kurira.
.
Ese muracyeka yararijijwe niki ?

Ntuzacikwe na episode ya 6

Advertisements

Leave a Reply

Please log in using one of these methods to post your comment:

WordPress.com Logo

You are commenting using your WordPress.com account. Log Out / Change )

Twitter picture

You are commenting using your Twitter account. Log Out / Change )

Facebook photo

You are commenting using your Facebook account. Log Out / Change )

Google+ photo

You are commenting using your Google+ account. Log Out / Change )

Connecting to %s