ESE WARUZI AKAMARO KA MANDARINE ?

img_0871

.

TEKA TUREBE IBYIZA BYA MANDARINE

Ese uru rubuto rufite intungamubiri ziteye zite?

Uru rubuto rwa mandarine rufite intungamubiri nyinshi zijya kumera kimwe n’iz’amacunga, rukaba narwo rwibitsemo vitamine A na C.

Muri ubwo bwiganze bwa vitamine, twavugamo nka vitamine C iri ku rugero rwa miligarama makumyabiri n’esheshatu, mu kabuto kamwe, kandi ubwo ukaba ubonye 46% bya vitamine C ikenewe ku munsi mu mubiri.

Mandarine kandi ifite ikitwa Betacryptoxanthine ihinduka vitamine A iyo igeze mu mubiri.

Akarahuri ka miligarama 225 k’umutobe wa Mandarine kaba gashobora gutanga 20% bya vitamine A umubiri ukenera ku munsi.

Mandarine kandi ifite ubushobozi bwo kurwanya Kanseri:

Abashakashatsi bafata uru rubuto nka kimwe mu bintu birinda umubiri cyane, kuko Tangérétine na Nobilétine ziba muri Mandarine zirinda zimwe muri Kanseri zifata ibere.

Abashakashatsi basanze ubushobozi bwo kurwanya Kanseri y’ibere bugirwa n’utuntu tuba muri Mandarine bukubye inshuro 250 ubwa Genistéine iba muri Soya.

Mandarine ituma umuntu ahorana itoto

Ubushakashatsi kandi bwagaragaje ko kurya izi mbuto ku buryo buhoraho birinda iminkanyari, umuntu akagira uruhu rwiza kandi rukeye,

ibi ukaba ushora kubigeraho nyuma y’ibyumeru bitatu gusa utangiye kurya izi mbuto.

Mu gusoza reka tugire tuti:

Nimuryoherwe n’urubuto rwa Mandarina kuko yibitseho intungamubiri ntagereranywa!

Niba hari ubundi busobanuro mukeneye twiteguye kubafasha. Murakoze!

Reposted & Dr. P. Mupenzi Mwiza

Group Ubuzima-Ubuvuzi-Inama

.

Advertisements

Leave a Reply

Please log in using one of these methods to post your comment:

WordPress.com Logo

You are commenting using your WordPress.com account. Log Out / Change )

Twitter picture

You are commenting using your Twitter account. Log Out / Change )

Facebook photo

You are commenting using your Facebook account. Log Out / Change )

Google+ photo

You are commenting using your Google+ account. Log Out / Change )

Connecting to %s