MY SPECIAL DREAMS EPISODE 7


Dreams Road Sign

My special dreams
Episode ya 7

Duherukana Roza avuga ati mumbabarire kuba ndize suko mbyanze ,nange ndagukunda kdi byanshimisha kubana nabana bawe hamwe n’umugabo nishimiye ,ariko mfite isezerano.
Ese iryo sezerano nirihe?
Reka dukomeze
.
Papa: ubwose iryo sezerano ryakubuza kuza nirihe?
Rose buriya uko mundeba uku nakuze ndumukobwa mwiza ariko w’umunyabibazo nza gukundana n’umuhungu wamfashije muri byose twiga kukigo kimwe ,ubwo twari tugeze mumwaka wa 5 we yarimbere yange ho imyaka 2 nibwo yagiye kwiga hanze namuhaye isezerano ry’ uko ntazatatira igihango ko ngomba kumutegereza kugeza agarutse,nawe nibyo yansezeranije ,kugeza na nubu nubwo biriya byose byambayeho sinashaka umugabo ntaramubona ngo musabe imbabazi mubwire nibyambayeho byose.
Papa : ubuse muheruka kuvugana gihe ki?
Roza: kuva yagenda twavuganye mumwaka wa mbere nyuma yaho phone yange barayibye ,ubwo njya mubuzima bubi kuburyo na numero ye nayibagiwe ubwo duherukana ubwo”.
Papa :ubwo se ibyo bintu byatumye wibagirwa na numero ye nibiki?
Roza ni amateka maremare yange gusa tuzashaka umwanya nyababwire kuko ni maremare byadusaba igihe kirenze umunsi wose.
.
Papa: iby’ urundo ni amabanga.unyibukije ukuntu nakundanye na mama waba bana ,natwe twahanye amasezerano yo kutazatandukana ,gusa byaciye kure birangira tubanye burya icyo Imana yifatanirije ntawe ushobora kugitanya .
Komeza utegereze kandi wihanganye natwe uzatubwira uwo musore uwariwe niwabo maze tuzagufashe kumushaka.
Roza : murakoze cyane mundemyemo icyizere.
Papa : gusa amateka ni maremare tuzashaka umwanya twese twicarane tuyaganireho .
Roza: murakoze cyane .nange ndumva nkumbuye uwo munsi wenda nzaruhuka kabone ko ntawundi muntu uzi ibyange ubwo rero ndumva nshaka kubibabwira kuko nimwe babyeyi mfite
Papa : ntakibazo urisanga mubana bange.
.
Igihe cyarageze dusezera kuri roza ubundi tugaruka murugo,tuhageze bwari bumaze kwira,ubwo twararyamye mugitondo duherekeza papa afata isafari nkibisanzwe twasigaye aho murugo uko twari 4 ubundi tukimenya kuri buri kimwe cyose gusa papa yari yadusigiye amafaranga yose twari gukenera.
Twibuke ko doliane yigaga muri secondaire ubwo we yahise ajya kwiga nsigarana na diane na divune umwe yigaga p6 undi p3 nge na divine twirirwaga turwana ubundi diane akadukiza.
Ubuzima bwarakomeje papa ava isafari turamwakira ubundi ubwo hari muri week end nibwo papa yatumijeho doliane araza ubundi tumaze kujya kumeza papa atumiza icyo kunywa ,buri wese afata icyo anywa ,dutangira kuganira
.
Papa: impamvu nabatumijeho bana banjye nukugira ngo mbabwire nkomeze amateka yose yacu ubundi nabasabe ikintu kimwe.
Twese tubwire papa
Doliane nubundi ni ka roza katuvangiye
Papa ariko wagiye wicisha bugufi mwana wa ,ko ntawe umenya aho bwira ageze.
Papa erega nge ndi umukobwa mwiza nabandi bose baranyemera ,kdi iwacu dufite byose ubwo rero sinabura aho mba kandi heza.
.
Papa reka tureke uyu mukobwa mwiza ubundi mbabwire icyo nshaka kubabwira
Twese tuguteze yombi papa.
.
Papa : nkuko nabibabwiye nkifite imyaka 18 nibwo nateye umukobwa inda mpita mpunga,uwo mukobwa yari umwana w’ umusirikare kandi bari bakize cyane .
Twese ubwose uwo mukobwa yamaze kukubura asigara ameze ate?
.
Papa : nyine byabaye ibibazo aho bamenyeye ko atwite baramukubise cyane bamubaza uwayimuteye abonye bamurembeje nibwo yamubabwiye arinabwo yahise ambwira ngo mve mugihugu nkize amagara yange. Ubwo nahise ntangira guhirwa cyane baha abantu amafaranga ngo banyice kugeza ubwo umwe murabo bagombaga kunyica ariwe wampungishije ,ubundi akabeshya ko yanyishe akandoha muruzi.
Twese : ubwose uwo mukobwa we byamugendekeye bite?
.
Papa: ndacyababwira bana ba ,ubwo nyine bamusabye kuyikuramo ,arabyanga babonye ko yamaramaje nibwo bamujyanye kwa nyirasenge abyarirayo,ubundi amaze kubyara nibwo bamwohereje kumugabane w’iburayi ,umwana bahita bamuzana kwa nyirakuru babeshya ko bamutoraguye
.
Twese: uwo mwana yagize amahirwe kuva bataramwishe.
Papa byo iyo bimuhira yari umuramu ,gusa aho yaba arihose niba akiriho uwamunyereka byibuze nkumunota umwe ubundi nkipfira.
Twese :oya papa turacyagukeneye.
Papa : nange ndabizi gusa umwana wange nawe ndacyamukeneye gusa nyine niko Imana yabishatse.
Ubwo rero amakuru yaje gutambuka ko uwo mukobwa yabyariye kwa nyirasenge ko kandi umwana we bamitaye ,nyirasenge ahita ahungira muri kenya gusa ayo niyo makuru mperuka sinzi naho yaba aherereye cyangwa niba akiriho icyo nzi nuko icyo gihe yagiye muri kenya.
Twese: yoo yazize ubusa pe.
.
Papa ntakundi nyine .ubwo uwo muryango wakomeje kurera uwo mwana agize imyaka itandatu ,ubwo mama we ntiyari yakamubona narimwe kuko atari yemerewe gutaha ngo ave ku ishuri ,ubwo nibwo yari arangije kaminuza ,aho niho naburiye umwana wanjye.papa yatangiye kurira ,dutangira kumuhoza,amaze gucururuka;
.
Twese: tubwire papa
Papa: nyine uwo munsi hari umugabo wakoranaga na papa wuwo mukobwa imishinga ,bari bafatanije uruganda ubundi yohereza ibisambo biraza byica uwo muryango wose habura nuwo kubara inkuru usigara.
Twese twararize ,ubundi papa aba ariwe utangira kuduhoza ,tumaze guceceka.
Papa: ntakundi Imana yarabakiriye kandi tuzahurira mu ijuru.
.
Twese : ubwose uwo mukobwa yaratashye?
Papa nibyo nkibabwira ubwo uwo mukobwa yaraje ageze murwanda ajya iwabo kugisenyi ,umuntu yahuye nawe bwa mbere yamugiriye impuhwe ubundi amubwira byose uko byagenze ,amubwira ko ariwe bari guhiga aho bari bumubonere bari bumwice .
Twese ubwose uwo mukobwa koko yararokotse ko twumva byari bikomeye?
.
papa : nibyo nkibabwira.ubwo nyine yamwemereye kumuhisha ubundi ahamagara incuti ye yabaga ikigali aba ariho amwohereza ,yamubujije kwigaragaza ngo batazamumenya ,bamubuza kuba yakora akazi gatuma amenyekana. ubwo rero yaheze ikigali aba nkumukozi wo murugo,akajya yirirwa aho muru afungiranye ,aho yahamaze umwaka wose atarasohoka,ubwo nibwo ubuzima bwamubihiye yiyemeza gusohoka yashaka akazahagwa.
.
Yabwiye uwo mugabo yabagaho ko arambiwe kuguma murugo ,amusaba kumushakira akazi gaciriritse byibuze kugira ngo ajye asohoka, ntibyatinze uwo mugabo yamwemereye kumushakira akazi ko gukora isuku muri company ,ubundi uwo mukobwa atangira akazi gucyo yahoraga yipfutse hose ngo batamubona ariko noneho yatangiye kujya abona akuka ko hanze byibuze akaganira nabandi
Twese : byibuze nawe yabaye umuntu disi yicishaga bugufi si nka doliane
Doliane : ntihagire akongera kumvuga ntagakubita
Papa: mwekujya mushotorana bana ba ahubwo mujye mukundana nkuko Imana yabakunze
Doliane gusa ako gakobwa kari akagoryi sinaba mfite licence yange ngo njye gutaba amaguru gusa buriya kari kabi.icyanshimishije nuko katabaye mama kuko sinari kuvuka ndi mwiza gutya
.
Papa: ihorere mwana wa gusa ubwo bwiza uvuga burashira ariko umutima mwiza uhoraho kandi ukagirira akamaro nyirawo.
Papa : kari agaciyemo reka twikomereze.
.
ubwo hashize igihe nza kugirana amasezerano na ya company wa mukobwa yakoragamo.
Tukivuga ibyo twumva umuntu arakomanze.
Twagiye kureba dusanga ni kadogo ukomanze arinjira ati boss ese byagenze bite ko mutigeze musohoka?
Papa : uziko bwanije koko ?
Kadogo narangije gutegura ameza mwahagera .
Twese twerekeje kumeza dufata ibyo kurya turangije turitegura tujya kuryama
.
Bwarakeye tujya douche ,turangije tuza kumeza turangije,dusubira muri salon ubundi twongera kuganira.

Papa bana ba reka dukomeze amateka yanjye yose kuko ndabizi ko azabafasha mubuzima bwanyu

Ese muratekereza baraje guhura nuwo mukobwa?

Ese muracyeka yarashakaga kubasaba iki?
.
Ntukikwe na episode ya 7

Advertisements

Leave a Reply

Please log in using one of these methods to post your comment:

WordPress.com Logo

You are commenting using your WordPress.com account. Log Out / Change )

Twitter picture

You are commenting using your Twitter account. Log Out / Change )

Facebook photo

You are commenting using your Facebook account. Log Out / Change )

Google+ photo

You are commenting using your Google+ account. Log Out / Change )

Connecting to %s