MY SPECIAL DREAMS EPISODE 8


Dreams Road Sign

my special dreams
Episode ya 8

Duherukana ubwo ikiganiro cyari gisubukuwe ,hari nicyo papa ashaka kudusabs ese murakeka ari ikihe?
Reka dukomeze
.
Tubibutsa ko iyi nkuru muyitegurirwa na #dukundane JMV
ukeneye gukurikira izi nkuru wanyandikira kuri 0783541989 nkagushyira muri group ya whatsap yitwa dufatanye group ubundi ugakomeza gukurikirana inkuru z’ ubwenge
.

Reka twikomereze,tumaze kwicara neza papa ati reka dukomeze namateka yacu

Papa : ubwo maze kugirana amasezerano niyo company ,twakomeje gukorana ,umunsi umwe sinzi ukuntu bampaye ibikoresho byinshi baba banshakiye umwe mubakora amasuku ngo antwaze ,sibwo nsanze ari wamugore,ibyishyimo byarandenze mpita musimbukira kuburyo abari aho bagize ngo ndasaze ariko zari imbaraga z’ urukundo.
Ubwo twasezeranye aho duhurira nyuma yakazi ,mvuze ngo makoze akazi uwo munsi naba mbabeshye ,sinjye warose sa kumi nimwe zigeze ubundi njya aho twasezeranye guhurira.
.
Ntibyatinze ,mbona umukobwa mwiza utagira uko asa,amaso atemba itoto aba angezeho.ubwo twaricaye buri wese afata icyo anywa ubundi dutangira kuganira.namubwiye urugendo rwange rwose nawe ambwira urwe tuhava twemeye guhita dutahana tukajya kwibanira.
.
Twese : ushatse kuvuga ko uwo mukobwa ariwe mama se?
Papa : niwe rwose
Twese disi mwese mwarakubititse.
Doliane : sinarinzi ko umuntu yakora ako kazi kose ubundi agakomeza kuba mwiza nkuko mama yasaga.
Papa : erega ibyo wakora byose ntacyo byahindura kubwiza wavukanye.
Twese papa urakoze cyane kuba utubwiye ayo mateka kuko buriya tuba dufite amatsiko yo kumenya uko umukobwa abona umugabo
.
Papa rero bana banjye mujye muha agaciro urukundo ariko mwirinde ababashuka cyangwa kugwa mumutego nkuwo naguyemo bikamviramo biriya bibazo byose.
Twese : inama zawe tuzazikurikiza.
.
Papa: bana banjye rero murabona ko nkora akazi kagoranye kandi kadatuma mbitaho nkumubyeyi.
Diane : nibyo papa uzi ukuntu igihe wari waragiye divine na kenny birirwaga barwana
Twe: aratubeshyera rata papa.
Papa: ubwo rero ubwo mperuka kujya safari hari umukobwa twahuye ,duhuza urugwiro kuburyo ubu turi murukundo ,kuburyo numva nzamubereka muminsi mike kuko nifuza kubashakira umuntu uzajya abitaho nange akabasha kunyitaho
.
Twese: ubuse ushatse kuvuga ko ugiye kuzana undi mugore?
Papa: nibyo rwose
Twese: papa ko bamukase babandi bana ko tubona babafata nabi ,ubwo twe siko bizagenda?
Papa: oya nzabitaho kandi nawe yansezeranije kubitaho uko ashoboye kose.
Twese: niba aruko bimeze ntakibazo
.
Twakomeje kuganira biratinda igihe kigeze duherekeza doliane asubira ku ishuri ubundi natwe dusigara murugo.Iminsi yakomeje kwicuma ,ubuzima murabyumva bwari bugoye ,ubwo ba doliane baje kuruhuka ubwo papa aradufata ajya kutwereka uwo mugore yenda kuzana.twaragiye tujya muri hotel nziza twinjiramo tujya muri jardin twicara aho.
.
Twagiye kubona tubona umukobwa mwiza cyane aratambutse aba ahobeye papa amuha akabizu ku itama ,twaranoshanye ,duhita tubyibwira ,arangije aratambuka natwe aduhereza imikono
Papa: mwicare hano iruhande rwange.
Ubwo twatumije icyo buri wese anywa ,papa atumiza amafi ubundi dutangira kuganira .Ntibyatinze baba bazanye yamafi dutangira kurya ,papa nuwo mukobwa barasangira barebana akana ko mujisho mbese ibintu byari ibicika iyo ngira smart phone mba narafotoye bigacika.tumaze kurya serveur yaranuye ubundi aduha indi round ,ubundi papa aba arahagurutse;
.
Papa : nkuko nabibabwiye uyu niwe cheri wanjye akaba yitwe claudine,
Twese twakomye mumashyi
Papa : claudine rero aba ni abana banjye uyu mukuru ni doliane,ukurikiyeho diane,undi ni divine,naho uyu muto ni kenny.
Claudine: ko mbona ayo mazina kuyatandukanya bigoye ra nzayibuka gusa buhoro buhoro nzagenda nyafata.
Papa: haricyo mwanenze kuri cherie wange se
Twe: ntacyo rwose turabona arumukobwa mwiza
.
Papa : erega nange nubwo nshaje sindumugabo mubi,murumva rero ko ntakwisondeka.
Twese: hahahahah
papa: bbe haricyo wavuga kuraba bana se?
Claudine: ntacyo rwose barasobanutse.
Twese: hahahah
.
Papa yarahagurutse uko rero muraha muzatahirize umugozi umwe .bana banjye uyu mujye mumwubaha nka mama wanyu kdi nawe azabarere neza nkuko mama wanyu yabareze.ndabizi hanze aha haba hari ababashuka benshi bababwirako atari mama wanyu kandi ko abarira imitungo ,ariko muzabime amatwi.nawe bbe ndabizi ko hari abazakujya mumatwi bakubwira ko urera abana utabyaye ntacyo bazakumarira ariko abo bose ntabyiza bagushakira ahubwo uzabime amatwi.
Twese: urakoze kubwizo nama utugiriye tuzazikurikiza.
papa yadusabye gufatana twese ,turabikora ,arangije ati icyi Imana yifatanyirije ntihakagire ugitanya.
Twese twakomeye amashyi rimwe
.
Ntibyatinze twasezeranyeho turataha,ubundi papa adushyira mumodoka turataha.
Ntibyatinze hashize iminsi mike papa atumira Roza ngo azaze amubwire iby’iyo nkuru yuko yenda kuzana undi mugore.
.
Muminsi mike roza yaraje , ahageze atuzanira utuntu twinshi nkuko bisanzwe, twaramwakiriye turangije twicara muri salon ,ubundi dutangira kuganira
Papa: ubu rero nagutumijeho ngo nkubwire ko ubu nabonye akarabo kazamara imbeho muminsi mike.
Roza :waaaaaahhhh
Papa: rwose ubu muminsi mike ndaza kongera kwambara ikoti tujye kubihamya imbere y’amategeko n’imbere y’Imana
Roza : nizere ko watekereje kubana bawe kuko ba mukase wumuntu hari igihe batababera beza.
Papa: mfite byose ,ndumva ntacyo yabaziza rwose
Roza : kugira byose ntibibuza ababi kuba babi
Papa: nange nzabafasha uko nshoboye
Roza: nibyiza nange ndabashyigikiye, kandi nzababa hafi uko Imana izabimfashamo
Twese : turagushimiye
Roza : ibyo ni inshingano zanjye
Papa: siwumva se ? ahubwo uwazana wamusore wawe nawe tukabona ibirori.
Roza: ahah
.
Papa sibyo se ,ariko ko kuvuga arugutaruka , ubu koko urumva uzamutegereza kugeza gihe ki? wakwifatiye undi wenda ko wasanga ariwe Imana yakuremeye?
Roza : sinashaka undi ntaramubona ngo musabe imbabazi azinyime ,ninamubura nzihangana ndere umwana wanjye.
Papa: burya urukundo ni impumyi koko,ese ubundi uwo musore yitwande ,akaba mwene nde?

Roza : yitwa Elie ,akaba mwene Andreya. yarangije kuvuga atyo tubona papa arahindutse cyane
Rosa ko mbona mubabaye se mwaba mumuzi ?
Papa : ntacya nako reka tubireke twiganirire
Roza : mbabarira umbwire
.
Ese mucyeka ko ariki cyaba cyarahinduye papa
Ese roza azacyakira ate?
Ntuzacikwe na episode ya 9
Ntiwibagirwe gukora like and share kugirango usangize abandi iyi nkuru.
.
Comment nyinshi ubundi dukomeze

Advertisements

3 responses to “MY SPECIAL DREAMS EPISODE 8

Leave a Reply

Please log in using one of these methods to post your comment:

WordPress.com Logo

You are commenting using your WordPress.com account. Log Out / Change )

Twitter picture

You are commenting using your Twitter account. Log Out / Change )

Facebook photo

You are commenting using your Facebook account. Log Out / Change )

Google+ photo

You are commenting using your Google+ account. Log Out / Change )

Connecting to %s