MY SPECIAL DREAMS EPISODE 9


Dreams Road Sign

My special dreams
Episode ya 9

Duherukana roza amaze kuvuga mazina y’inshuti ye maze papa akubika umutwe, ese byaba byaratewe niki?

.
Twikomereze, papa uvuze uwo mugabo nibuka unyibutsa amateka ya mama waba bana gusa nibirebire bo narabibabwiye ,wenda igihe nikidukundira tuzabiganiraho.
Roza murakoze papa,gusa ndumva amateka ahatse byinshi gusa tuzicarana tuyaganireho.
Papa: ntacyibazo kuko nawe ubu nsigaye ngufata nkumwana wanjye.
Roza: ntako bisa kwita umwana wawe kuko niryo shema ryange
Papa : ngusezeranije kuzagufasha muri byose.
Roza:murakoze
.
Twakomeje kuganira ,amasaha aragera dusezera kuri roza arataha .Iminsi yakomeje kwicuma ,ubwo iby’ ubukwe biraba ,imiryango yose iraterana n’ inshuti za papa zose ziraza ,cyari ikirori cy’akataraboneka .
Ntibyatinze dutangira ubuzima bushya ,mama wacu akadukunda cyane kuburyo twari tubayeho mubuzima nkubwa mbere mama akiriho.
ubwo maze kugera kumyaka 7 nibwo mama wacu yaje gusama ,kuva uwo munsi ubuzima bwarahindutse nibaza niba ariwe nari nzi ,nibaza niba arundi baduhinduriye biranyobera gusa nyine aho ubuzima bukwerekeje niho ugana ,akaje karemerwa
Muti rero byagenze bite?
.
Uwo mumama yatangiye kutwanga kuburyo wagira ngo ninkinjangwe ibonye imbeba . Iyo yatahaga yankubitaga inshyi ninkoni nyinshi kugeza ubwo abaturanyi bazaga gukiza .
Ubwo ubuzima buratuyobera ariko ntakindi twari gukora.
Muminsi mike doliane yaratashye ageze murugo aho kumwakira ahita amuhereza ijerekani ngo ajye kuvoma kuko ntamukozi twari dufite ,yari yaramwirukanye ngo twe tuzakikorera ,ubwo doliane ahita ayifata arayimena .
Doliane : urabona umukobwa mwiza nkanjye nakora kuri iki kintu ,ubuse nacyikorera nte ?
Claudine : urandebera aka gakobwa ra ,ubu nakamena umutwe cyangwa nkakamenaho amazi ashyushye muriyo sura nkareba ko kazongera kwibona.
Doliane : nange uwo munwa nawuca maze nkareba icyo uzongera kuvugisha .
Bakomeje gushotorana birangira barwanye kugeza ubwo abaturanyi baje gukiza ,ariko claudina arakanira ngo ntabagore 2 murugo rumwe ,mpaka umwe yimutse.
Twakomeje kwinginga doliane ngo yemere asabe imbabazi ariko doliane atubera ibamba.
.
Doliane: ese ubundi umukobwa mwiza nkange ndina narwana naka kagore nte? asyiii reka nigendere maze ndebe ko kadasigara hano ,konyine.
Twese : natwe turajyana.
Doliane : musigare nzagaruka mbajyane.
Twese : ntuzatinde
Doliane : sinatinda rwose
.
Doliane yahise azinga imyenda ye,n’ibikoresho bye ubwo agenda uko.
Twasigaye tubayeho mubuzima bubi kabone ko aritwe bakozi yari afite .
.
Claudine yahise atwicaza aratubwira, murabona iriya nshinzi ko igiye,namwe uzigira nabi nzayimukurikiza,guhera ubu mugiye kujya muvoma hariya mukabande kuko sinakomeza kwishyura amazi muhari .bwarakeye mugitondo ampereza ijerekani ngo njye kuvoma ,kumyaka yanjye irindwi ndayifata nazanyemo igice kubera gutinya ,diane amaze kuntura ,nicara ndeba imbere gusa ,disi gucyebuka byari byananiye kubera kwikorera ibintu byinshi cyane.
Murako kanya claudine yaraje ,aba atangiye kwitonganya ,
Claudine: urabona uru rwana utuzi ruzanyemo ,ariko murateterande? uzongera kuza utacyujuje nzagukurikiza nyoko.
Ntababeshye amarira yahise atemba hasi ubundi ndeba aho twashyinguye mama numva ntinze kugerayo ngo mpamusange ariko natekereza amateka ya mama na papa bambwiye nkumva ngaruye icyizere .ubwo yatangiye kunkubita anziza ko nazanye amazi make mugihe nge narinzi ko aranshimira kuko nazanye menshi ,ibintu byaranyobeye ariko ntakindi nari kurenzaho.
.
Kurundi ruhande diane na divine nabo birirwaga batetse ,bakora amasuku nindi mirimo yose yo murugo ,naho claudine we yari umwami yirirwa yoza inzara ngo papa azasange ameze neza.
kuva ubwo natangiye kujya nikorera ijerekani yuzuye nagera murugo nkicara nkahindukira nka nyuma yisaha. ubwo imyenda yatangiye kuducikiraho ikazana amadirishya kukibuno kandi mwibuke ko twari mubakire babaga muri kigali.
.
Twakomeje kubaho murubwo buzima ,maze ubwo papa yararaza nkejo,twumvaga byibuze tugiye kuruhuka,ubwo bwarakeye mugitondo dutangira akazi ko murugo nkibisanzwe mfata ijerekani njya kuvoma,diane afata imyenda arameza,divine nawe atangira guteka. murako kanya twagiye kubona tubona claudine azanye numukobwa uri mukigero cyimyaka 16 ubundi aratubwira.
.
Claudine: ibyo byose nimubireke uyu nzanye ni umukozi arabikora.
Twese twaratunguwe ,ubundi turaruca turarumira,.
Claudine : ko mutunguwe se ? erega ngomba kubarera neza nkabana banjye kuko papa wanyu yabansigiye ,ubwo rero ngomba kwirinda icyabababaza.
Nahise ntangira kurira ariko agatemba ajya munda kuko iyo ambona ndira noneho yari kunkurikiza mama.
.
Ubwo yahise atwambika imyenda myiza ,twese turatungurwa dutangira kwibaza ko wenda yaba yari yarasaze ,wenda uwo munsi akaba yakize, biratuyonera.
yahise afata yamyenda ishaje arayitwika ,uwo mukobwa akora amasuku kuburyo hongeye gucya nka mbere ,ubundi atujyana mu isoko ahantu bacuruzaga imyenda adusaba kwigera buri wese umwenda akunze ,turebanaho ariko ntakundi twarigeze ,iyo dushimye arishyura ubundi turataha
.
Bwarije buracya ,dusanga ameza ateguye neza nkuko mbere byari bimeze mbese kurinjye zari nkinzozi ,ubwo twafashe ibya mugitondo ubundi claudine adusaba kwambara yamyenda mishya ,turambara turangije adushyira mumodoka turagenda tujya kwakira papa mbese wabonaga twabukereye.
Claudine: nihagira akibeshya kakavuga uko mwari mubayeho ndahita nkica burundu.
Ntabyo turi buvuge mama .twahise tumenyako ntazindi mpuhwe adufitiye ,ahubwo arukugira ngo papa atamenya uko twari tubayeho.
Ubwo twarakomeje bidatinze tuba tugeze aho papa yarari .
Twahise tumuhora nkabari bamukumbuye cyane ,ubundi amarira atangira gushoka mumaso tukabona claudine atureba nabi ,
.
Claudine: aba bana bawe rero baranyobeye buri munsi baba bakumbaza ngo uzaza ryari
Papa : erega baba bankumbuye ndabizi barankunda cyane .Ndabona kenny yarabaye akagabo ,nizi mkumi zanjye ndabona zarakuze.Ese ubundi ko ntabona doliane yasigaye he aho ntimwaba mwarananiranywe ?
Claudine ibya doliane biteye agahinda ndabikubwira umaze kuruhuka.
Papa : ntumbwire ko yaba yarapfuye kuko sinakwemera gupfusha imfura zanjye zose.
Claudine : ntabwo yapfuye ,ndaza kubikubwira neza tugeze murugo tumaze kuruhuka.
.
Twaratashye tugeze murugo claudine abikira papa ibyo yari azanye,ubundi amushyirira amazi muri douche ,ubundi ajya koga arangije araryama araruhuka,byageze kumugoroba ubwo yarabyutse ubundi ajya douche arangije araza twicarana muri salon
papa yatuzaniye ama jus yari yakuye dubai ubundi dutangira kuganira.
Twe: papa twari tugukumbuye
Papa: nange nuko bana ba aho mba ndi hose ndabazirikana.Ese ikibazo cya doliane kimeze gite ko nahano ntamubona.
Twese twacecekeye rimwe.
.
Claudine; mbere na mbere ndashaka kukubwira ko nkutwitiye.
papa,: waaaaw,nizereko ari agahungu kuko kenny ahora ansaba agahungu.
Kubwange ahubwo numvaga yavamo maze wenda nkongera kubaho nkambere kuko kuva yatwita namwe muzi ubuzima twari tubayemo.
Claudine: byo nange iyo gakina numva ari agahungu. Naho kukibazo cya doliane ,umunsi wo kuruhuka warageze turamutegereza turamubura, ubwo mfata imodoka njya kureba directeur waho yigaga ubundi mubajije ambwirako ntamwana wasigaye mukigo ,ubwo nyine ndikubura ndataha .Nakomeje gushakisha ntanga namatangazo ariko kugeza ubu sindamubona ahubwo kuva uje wenda uzamfasha kumushakisha
.
Papa : yebabawe !!! wasanga ari andreya nako reka tubireke gusa igihe nabonye umuntu wagize uruhare mu ibura ry’ umwana wanjye nzakora akantu.
Twakomeje kuganira ubundi tujya kuryama.
Mugihe cyose papa yamaze aho claudina yahoraga iruhande rwacu kugirango tutazagira icyo tumubwira .
Ntibyatinze papa yasubiye dubai tumusezera tubababaye cyane.
Papa mukomere bana ba kandi muzihanganire ubuzima bwose kuko bugenda buzenguruka.
Twasezeranyeho ubundi turataha.
.
Tukigera murugo claudine yahise yishyura umukozi arangije aramubwira rero ba witahiye nzongera ngutumizeho.umukozi yazinze utwe aba aratashye .ubwo natwe twahise tumenya igikurikiyeho kwarugukuramo imyenda myiza ubundi tugatangira akazi ninkoni rugeretse .ubwo buri wese yakomeje akazi ke ,njye kwari ukuvoma,divine guteka,diane gukora amasuku.hashize icyumweru ubwo claudine yari yicaye muri salon ari guca inzara nkibisanzwe ,nge nari mfashe ijerekani ngiye kuvoma nikabutura yacitse mukibuno,diane yarari gukubura yahindutse ivumbi,divine nawe yari atetse yahindanye cyane nibwo numvise umuntu akomanze nihuta njya gukingura nkubitanye amaso nawe ,yebaba we mbega agahinda.,……
.
Ntuzacikwe na episode ya 10

Advertisements

Leave a Reply

Please log in using one of these methods to post your comment:

WordPress.com Logo

You are commenting using your WordPress.com account. Log Out / Change )

Twitter picture

You are commenting using your Twitter account. Log Out / Change )

Facebook photo

You are commenting using your Facebook account. Log Out / Change )

Google+ photo

You are commenting using your Google+ account. Log Out / Change )

Connecting to %s