MY SPECIAL DREAM EPISODE 12

Dreams Road Sign

My special dreams
Episode ya 12
.
Duherukana ubwo claudine yagendaga tukamukurikiza amaso akarinda arenga ,muti ese byagenze bite?

Reka twikomereze, twamukurikije amaso amaze kurenga turikubura dufunga urugi ubundi dusubira muri salon twicara aho twese twumiwe buri wese mbese yasaga naho ari munzu wenyine.Hashize nkisaha ntawe uvugana nundi mba ndakangutse mba ndavuze ” ariko dady ko utatuvugisha byagenze bite”?
Papa: nanjye sinjye bana ba ahubwo nari nagiye kure ,ubanza Imana yahise kabisa gusa noneho ndakangutse ahubwo reka twiganirire ubundi uriya mugore tumureke.
.
Twe: ese ubundi dady byagenze bite?
Papa: bana banjye se muragira ngo kubaka ingo z’ubu biroroshye ko abantu b’ ubu bahindutse.
Uzana umudamu yakweretse ko afite umutima mwiza kandi ari ukwigira nyoni nyinshi yamara kuhagera akakwiyereka wese ntacyo asigaje.
Twe : uziko aribyo papa ,nawe se reba ukuntu claudine yadufataga neza utaramuzana ariko reba ukuntu yamaze kuhagera bigahinduka.
Papa: buriya rero uriya claudine tugihura nakubise amaso ubwiza bwe ubundi nange mva mubyange ,ntangeso ye nimwe nabashije kureba kubera kwikanga ubwiza ahubwo ibye byose nabonaga ari paradizo.
Twe:none se ubu yagiyehe koko
Papa: murambaza se mwe twari kumwe ko muziko yanaraye mucyumba cy’ abashyitsi bugacya agahita agenda.
Twe: nashake agende nubundi yatuvunishaga
.
Papa: oya bana ba ,buriya nimumara gushaka nibwo muzabona ko byose bisaba kwihangana no kwigomwa kugira ngo mubashe kubana.
Twe: nonese papa uriya mugore ubona muzashobokana koko?
Papa:buriya ntagihe kinini turamarana ,ubwo rero ndashaka kwicarana nawe tukaganira bihagije ,ubundi nkakomeza kugerageza kumukuramo umutima wa kinyamaswa nkamushyiramo umutima wa kimuntu.gusa nubwo bigoye ariko hari igihe yazagera aho agahinduka ,burya rero kugira ngo ingo zikomere bisaba kwiyoroshya muri byose ,umwe yakosa undi akamubabarira ,nawe wamukosereza ,mugasabana imbabazi .
Twe: urakoze kuri izo nama utugiriye tuzazikurikiza ,gusa dukurikije ukuntu uriya mugore ameze nukuntu yadufashe nge ndumva watwubakira ahantu hacu ,ubundi tukajya kwibana wenda uko biri twaruhuka.
.
Papa : bana ba ibyo nabitekerejeho ariko nyine biragoye kandi namwe murabibona,ubuse koko ninde warera undi ? gusa claudina naza turaza kuganira neza ,ubundi numve niba hari gahunda yo guhinduka afite ubundi ninumva ntayo nzabubakira inzu yanyu ubundi mbashakire umuntu uzabarera nkajya muhemba.
Twe: nonese urabimenya ute papa?
Papa: erega ndi umuntu mukuru ,nange mfite uko nzabimenya.
Twe: urakoze papa , gusa ntuzongere kugenda utagikemuye
.
Papa : uziko twakomeje kuganira tukibagirwa ko ibiryo byahiye ,muze tujye kumeza ahubwo,ubwo twegereye ameza ,ariko urebye papa ninkaho atariye,turangije tujya kuruhuka.Ibya nimugoroba nabyo byarahiye twegera ameza ,turangije tujya kuryama .
Ntibyatinze nka sa sita z’ijoro twagiye kumva twumva umuntu arakomanze ,tubanza kwanga gukingura ,ariko akomeje gukomanga nibwo nagiye kureba ariko ibyo nabonye biragatabwa ,buriya rero wabona umugabo wasinze ariko ntukifuze kubona umugore wasinze.Muti rero wabonye iki?
Ubwo nagiye kubona mbona claudine afashwe nabagabo babiri nabo basa nabi wagira ngo banyweye iza yose ,imyenda ye yari yahindanye,yuzuyemo ibirutsi ,kaka marette ntako afite,mbese wagiraga ngo ninkumusazi ariko uri muri coma batwaye .
.
Nahise numirwa ubundi ndababwira bamushyira muri salon ,barangije baragenda.Bakigenda papa yahise aza arangije arabahamagara,
Papa: niko ba sha uyu muntu mumukuyehe?
Bo: reka tukubwire uko byagenze turabona uri boss wenda ejo wazanaduha akaraka
Papa: ntakibazo rwose ibiraka ntibyabuze
Bo: twe rero uko utubona aha ,twese dukorera hotel urumuri, ni hotel twari duturanye,ubwo rero twagiye kubona tubona uyu mugore yinjiranye n’abagabo babiri ,umwe yari igikara yambaye ishati y’umweru,undi yari inzobe yambaye ishati y’ ubururu.
Ubwo nahise nibuka wa mugabo barebanaga bakanasohokana ubwo twajyaga kubyina kuko nawe yari inzobe yambaye n’ishati y’ubururu ariko sinagira icyo mvuga.
.
Ubwo barakomeje baravuga; ubwo rero banyweye amayoga menshi cyane mbese ubona bizihiwe ubwo twe akazi twaje kugasoza muma sakumi nimwe dore ko twari twahembwe , ubwo tujya kwiyakirira muri kariya kabare kahariya ruguru.
Mukanya rero ubwo twari dutashye nibwo tugiye kubona tubona umugore uryamye mumuhanda yambaye ubusa imyenda iri iruhande rwe,yasinziriye ,ubwo twanga kumusiga kumuhanda turamufata tumwambika imyenda ye ubundi nibwo tumujyanye tubaza bariya bacuruzi ba hariya niba bamuzi ,ubundi baturangira ko ari uwa hano ,niko gufata inzira tukamuzana hano.
Papa: mwakoze cyane . ubwo yahise akora mumufuka ubundi akuramo inoti 2 za bitanu ,ubundi arazibahereza ,ati muzanywe agacupa.
Ubwo baramushimiye, ubundi barasezera barataha
.
Ubwo natwe twasubiye munzu ,ubundi papa areba claudine ubundi arumirwa, ubwo yahise amufata amujyana muri douche burya koko ngo ibyaye ikiboze iracyonsa, arangije aramukarabya neza ,amujyana kuryama.
.
Ubwo natwe twahise tujya kuryama ariko mbabeshye nababwira ko nigeze nsinzira kuko naturunye page yose ntekereza uko claudine yaje asa nuburyo papa yamwitayeho nkabona claudine yararoze papa ,ariko nanone natekereza ukuntu papa yamukubise nkumva ko ibyo natekerezaga ataribyo.
.
Ubwo bwarakeye ,turabyuka ,dufata ibya mugitondo ubundi dusubira muri salon ,nibwo papa yatangiye kutuganiriza na claudine yari ahari.
Papa: ese koko mugore nkunda niki wamburanye kuburyo ujya kwirirwa usangira na bariya bagabo koko?
Claudine : wowe se niki wamburanye kuburyo wirirwa ukururanye ,nakariya gakobwa koko.Ariko abagabo koko barabambariye ko ntamugabo udaca inyuma umugore.
Papa: koko ugeze aho ufuhira nuriya ,ubu se uyobewe ko ari wawundi nakweretse cyagihe mbere y’ uko tubana?
Claudine: nubundi naramubonye ,gusa narinziko nimara kuza hano mutazongera gukururana none nabonye ahubwo byararenze igipimo ,ngizo impano ,ese yabonaga ubundi nge ntashoboye kubibagurira? Gusa yagize amahirwe mba namukosoye yasanze aribwo mvuye mumasengesho.
Papa: ndumva wabifashe nabi gusa sinarinzi ko aruko biragenda gusa …( yamubwiye uko yahuye na roza kugeza ubu ntacyo asigaje) ,akirangiza twumva umuntu arakomanze.
.
Tugiye kureba tubona ni kadogo ,
Papa: nibiki kado?
Kadogo : boss uziko mutigeze musohoka kuva bwacya ?
Papa: nonese icyo nikibazo? Kadogo : nagiraga ngo mbabwire ko ibiryo byahiye
Papa: turabizi ariko ba ubiretse ndaza kukubwira nitubikenera.
Kadogo : oya rwose sinava aha ,kuko kenny yashonje ,kandi biri guhora ,ubwo rero sinabagaburira ibiryo bikonje.
Papa yakomeje kwinginga kadogo ariko amubera ibamba,tubuze uko tugira tujya kumeza dutangira gufata ibya sa saba.
.
Ntibyatinze turangiza kurya,ubundi duhamagara kadogo ,araza yanura amasahane ,ubwo natwe twerekeza muri salon.
Papa reka dusubukure ikiganiro cyacu.
Claudine : ubundi se hari icyo ntumvise ,ahubwo niba ari ibyo nange ndagusiga nisangire uwankunze
Ubwo papa yatangiye kurira ,atangira kubwira claudine ati ” ese ubundi ko ntacyo wamburanye ,uribuka amasezerano twagiranye imbere y’Imana n’abantu ,dusezerana gukundana mubibi no mubyiza ,mubyago no mumakuba? uribuka ukuntu wanyizezaga ibitangaza ubwo twabaga duteretana?”
Claudine: byose ndabyibuka ariko iyo amazi akubwiye ko atagushaka ,uyasubiza ko utanduye
Papa: basi girira iyo ndahiro ,ubundi usubize amaso inyuma ,ubundi ugaruke ube umugore murugo basi ntawundi mugore uzongera kugera aha ariko utuze.
Claudine : wikwirirwa unyinginga ,ubu narangije gufata icyemezo ,nako nungutse indi nama nubundi umugabo uguca inyuma ntacyo aba akumariye ,byarutwa ukamubura ,ahubwo reka nkwereke.
Papa: kandi se ibyo ugiye gukora nibiki?
Ubwo claudine yahise ahaguruka ,ajya mucyumba ahindura imwenda afata indi marete ubundi ahita asohoka,papa yagerageje kumwinginga ngo atagenda ariko aranga aramunanira ,ubwo yaragiye bigeze nka sa kumi nibwo twumvise umuntu akomanze ,ubundi njya gukingura nkibisanzwe nkikingura mbona ni claudine ,ndebye abo bari kumwe ibikoba birankuka nirukira munzu ngo mbwire papa ariko baza bankurikiye.
.
Ntuzacikwe na episode 13
Ntiwibagirwe gukanda like and share kugira ngo usangize abandi iyi nkuru.
.
COMMENT NYINSHI UBUNDI DUKOMEZE

Advertisements

One response to “MY SPECIAL DREAM EPISODE 12

Leave a Reply

Please log in using one of these methods to post your comment:

WordPress.com Logo

You are commenting using your WordPress.com account. Log Out / Change )

Twitter picture

You are commenting using your Twitter account. Log Out / Change )

Facebook photo

You are commenting using your Facebook account. Log Out / Change )

Google+ photo

You are commenting using your Google+ account. Log Out / Change )

Connecting to %s