MY SPECIAL DREAM EPISODE 11

Dreams Road Sign

My special dreams
Episode ya 11

Duherukana ubwo twari tumaze gufata ibya mugitondo ,ubundi tukumva umuntu akomanze ,ese muracyeka arinde?
.
Reka dukomeze ninkuru yacu,ubwo namaze gufungura nsanga ni wamuturanyi wari winjiye ,claudine akimukubita amaso ahita ahaguruka,papa akomeza amusaba imbabazi ariko biba iby’ ubusa arigendera .
Ubwo uwo muturanyi twaramwinjije tumwicaza muri salon ubundi dutangira kuganira.
Papa : umugore wanjye rero buriya yanyobeye ,ntashaka kumvugisha habe nagato ,mbese tubanye uko umwanzi ashaka .
.
Uwo mupapa erega aracyafite agahinda kibyo wamukoreye .Gusa nanjye narinje kumusaba imbababazi
Papa: dore nubu arakubonye ahita yikubura aragenda ,ese unundi we ko atibuka ko kenny yamuvunye byibuze ngo amusabe imbabazi ,? nge ndabona ,ndaza kumureka ubundi ikiba kikazaba.
Papa : ariko nungutse igitekerezo
Uwo mupapa: ikihe?
papa: reka nohereze diane kuva ariwe warumurwaje amwinginge wenda we yamwumva.
Uwo mupapa: kora aha icyo gitekerezo nicyiza.
.
Ubwo papa yahise ahamagara Diane ,ubundi ahageze ,papa ati:”Diane mwana wa ,ntakindi nkuhamagariye usibye kuginda ukanyingingira claudine akaza ,ubundi tukamusaba imbabazi”
Diane : reka ngende ,gusa nubwo yansabye imbabazi mfite ubwoba ko arankubita cyangwa akambwira nabi.
Ubwo Diane yahise agenda ,atangira amubwira ukuntu papa ababaye,ubundi amubwira ukuntu nawe yadusabye imbabazi tukazimuha,diane abonye atsinzwe yiyemeza kuza muri salon nkabandi.
Ubwo Claudine yaraje aradusuhuza twese ,ubundi dutangira kuganira.
.
Ubwo papa yatumije icyo kunywa buri wese yakundaga ,ubundi dutangira kuganira,
Papa : mwese ndabashimiye cyane cyane sweety wanjye,nasaba imbabazi kubyabereye aha.
Mubyukuri nange ibyo nakoze byose nange byarantunguye nkuko namwe musanzwe munzi ko ntamahane nari nsanganywe ,ariko cyagihe nkigera aha narebye uko abana bange basaga ,ndeba uko murugo rwange hari hameze ,nibwo umujinya wanyishe nkora biriya byose nakoze ,gusa ndasaba imbabazi mbikuye kumutima umugore wanjye namwe mwese kuko ni nurugero rubi nahaye aba bana banjye.
.
Uwo mupapa: imbabazi rwose urazikwiye,gusa nange ndasaba imbabazi z’ ukuntu ntabashije kubakiza ahubwo ubwo claudine yajyaga kungwaho nkamwitaza akagwa kugiti ,rwose mumbabarire mubikuye kumutima nkuko imiryango yacu yari isanzww igenderana bigume uko ntihagire ikizadutanya.
.
Ubwo twategereje akanya gato ,claudine nawe aba arahagurutse nagahinda kenshi
Claudine: ndabasaba imbabazi n’ ubwo mwazinyima ariko Imana yo izazimpa. Buriya rero nza gushakira hano ,abo twaganiye bose barambwiraga ngo umukobwa mwiza nkawe ugiye gushaka umugabo ushaje ,ufite abana bangana kuriya urumva uzabivamo koko?
sibyo gusa bambwiraga ko umugabo ari umwana w’ undi ,bakambwira ngo ntago uzi umwama w’ undi nange nkabishyingura kumutima,ubwo rero naje numva ko ngiye guhangana n’ umugabo kimwe n’umwana w’ undi aho namaze gutwita nkumva ko umwana wanjye ahagije ubundi nibwo natangiye gufata bano bana nkibikoresho kuko numvaga ntacyo bo bamaze ,gusa mbere na mbere manje kubasaba imbabazi.
.
Ubwo yarakomeje ati burya rero Imana byose iba ibireba ,ninayo mpamvu yabatabaye ,mugihe ntiyumvishaga ko utagaruka nibwo biriya byose byabaye ,gusa kuba inda yange yaravuyemo nge nabonye ko ari Imana yabikoze ,yabonye ko ubwo maze gutwita nkibagirwa abavutse byibuze , ivuyemo nasubiza amaso inyuma nkamenya ko nabo ari abana, gusa ntabatindiye mbasabye imbabazi kandi nange mwese nazibahaye .
.
Papa yahise yiterera hejuru ati batuzanire indi round,yahise yikoza mugikari ubundi atuma umukozi round ,muminota mike yari ihageze ubundi dutangira kunywa.Ubwo papa yahise ahaguruka ubundi aratangira ati ,ijambo ndihaye abana banjye nabo bagire icyo babivugaho.
.
Ubwo diane yarahagurutse ati: ndabashimira ko mwese mwibutse ko mwakosheje mukibuka no gusaba imbabazi,iyo nintambwe ishimishije mwateye.Buriya iyo umuntu amaze kumenya ko yakosheje n’ imbabazi aba yazihawe.
Twese twakomeye rimwe amashyi.
Diane arakomeza ,buriya biriya byose mama yadukoreye ,twe twabonaga ko atariwe ubyikoresha ahubwo ko hari abamugiye mumatwi ,niyo mpamvu tutigeze tuba nka divine ngo tugende ,kuko bwari kuba aruburwari ,tubonye ibibazo tukabihunga,aho guhangana nabyo.ubwo rero twe twaricaye turatuza ,ubundi twiyemeza guhangana nibyo bibazo kugeza twese dupfuye cyangwa tubiboneye umuti,murabona ko intambwe nziza igana kumuti wabyo tuyigezeho
.
Twese twamwongeye amashyi.
Diane : ntarambiranye rero twe imbabazi twazitanze kera cyane gusa ndasaba ko guhera ubu twakubaka umuryango mwiza ,mukatubera ababyeyi ,tukabigiraho byinshi byuko natwe twazubaka muminsi iri imbere.
Ubwo papa yahise ahaguruka ati burya naribyaye koko ,kumva umwana w’ imyaka 12 avuga ijambo riruta iryanjye gusa mwamumpera amashyi.
Twese twakomeye rimwe amashyi
Papa rero dusoza ,nkuko tumaze kongera kuba umuryango umwe ,nagiraga ngo mbaze amakuru ya doliane,nibishoboka mbe nanamushaka.
Ubwo claudine yahise ahaguruka avuga uko byose byagenze ,ubundi papa atangira kurira, twese turamuhoza,turangije
Papa : nubundi Doliane ntimwari gupfa gushobokana gusa tuzagerageza kumushaka ,wenda igihe kizagera twongera kumubona ndacyeka Imana izamundindira.
.
Twakomeje kuganira,butangira kwira ,ubundi dusezera wamuturanyi ,ubundi dusubira murugo ,tukihagera papa atwambika imyenda myiza ,na claudine yari yambaye neza cyane kuburyo yari yabaye inkumi ,ubundi twurira imodoka turerekera ,tugeze ahantu tubona handitse ngo bar twinjiramo ubundi twicara ahantu hari hameze neza cyane ,buri wese atumiza icyo afata ,ubundi papa atumiza ifi ya buri wese ,mukanya gato iba iraje ,dutangira kurya ari nako tumwenyura ,byanyibukije igihe roza yaherukaga umunezero waruhari nkahita mbona ko twageze muri paradizo
.
Mukanya gato ibyo kurya byaraje ,twese turarya ari nako tunywa, ubundi turangije baranura,dukomeza kuganira ari nako amasaha yicuma ,ubwo bigeze mumasaha akuze twarimutse tujya mukindi cyumba ,aho babyinaga ,bakubitamo zouk ,ubundi dutangira kubyina ,kuko nari mfite sima kukaboko ,kukazunguza byarananiye ,agahinda karanyica mpitamo kujya kwiyicarira kugatebe.
.
Ubwo naragiye nicara kugatebe aho nari nitegeye ababyinaga ,ubwo papa na claudine bari batwawe ariko claudine agacishamo akareba umusore waruri hirya nabonaga asa numugande ,ubundi nkabona barasetse ,ariko agahita yongera kureba papa .byarakomeje baba bahanye isiri bahita basohoka ,mugihe ngiye kureba papa ngo mbimubwire mbona bahise bagaruka ,ubanza ibyo bavuganye bitaratinze.
.
Ntibyatinze ,amasaha yarakuze ubundi turataha,twagiye tuganira mumodoka ubundi tugeze murugo buri wese yerekeza muburiri bwe ,mugitondo twarabyutse ,dufata icyayi ubundi twerekeza ku ishuri na papa ajya aho yakoreraga.bwarije buracya tuba tugeze kuwa 6 ,nibwo mumasaha yikigoroba twagiye kumva twumva umuntu arakomanze ,ubundi niruka njya kumukingurira nkubitanye nawe amaso nsanga ni roza ,ubwo nahise niyamira ,na bashiki bange baba barahageze ,ubundi dufata ibyo yari azanye nkuko yari yarabitumenyereje ubundi tubijyana mukabati.
Tugezeyo tubishyiramo ,ubundi turicara ,nawe tumwereka aho yicara ,dutangira kuganira
.
Twe: iminsi myinshi
We: akazi kambanye kenshi,ariko se claudi ko mbona utishimye hari icyakubabaje ?
Claudine: ntacyo ,nako reka tubireke
Ako kanya papa yahise aza ,ubundi aramuhobera niratinda,ubundi aricara
Papa: wari waratwanze pe,kuva nazana uyu mugore kumva utaragarutse?
Roza: erega akazi kaba ari kenshi cyane ,uretse ko namwe mutaboneka ,reba nkubu igihe mumaze mukaba mutazi naho mba ,ubanza muzahamenya aruko napfuye
.
Papa: byo turakabije ,ariko tuzica amande
Roza: ntakibazo ,ba kenny twabicishije icyaka.ahita abwira diane ngo azane ibyo yaratuzaniye .
Akibivuga claudine yahise abuza Diane kubizana
Claudine : aka kanya bamaze kurya se barahita nanywa ibyo ni jus?
Papa : wabareka bakanywa se
Claudine: nibabifungurira imbere yange ndahita nigendera mbibarekere kuko sinakwemera agasuzuguro
Ubwo twese twarebanyeho ubundi twiyemeza kuzireka tukaza kuzinywa nimugoroba nkuko yarabidusabye.twakomeje kuganira ariko ubona claudine yarakaye ,ubundi amasaha ageze dusezera kuri Roza arataha.
.
Tukiva kumuherekeza twasanze claudine ibyo roza yazanye byose yabimenye,ubundi atangira gutuka papa ati nanga ubugore bwibonekeza bugashaka kuta kungo zabandi nkaho banyirazo byabananiye,ubuse kabona kansumbya inshingano mururu rugo?”
.
Papa: rwose ntubifate nabi ,kuba umuntu yaza yitwaje impano sikibazo,wibuke ko yaherukaga hano mubukwe kandi uriya numwe nakweretse cyagihe ntarakuzana.
Claudine: naramubonye,narinzi ko mutazongera gukururana none ndabona urwishe yambwa rukiyirimo. Nibagiwe nuko kahise kagenda nari kugaha isomo
ariko nubundi kazambona.
.
Yarangije kuvuga gutyo, papa amaze kumva ko amwise imbwa ,umujinya uramwica ahitamo kujya kurara mucyumba cyabashyitsi ubwo natwe twerekeza mubyumba byacu,ubwo bwarakeye tujya kumeza,dufata ifunguro rya mugitondo ntawe uvugisha undi ,ubundi turangije claudine yambara neza afata marete ubundi aragenda ,tugerageza kumubaza aho agiye ubundi yanga kugira icyo adutangariza ,twamukurikije amaso arinda arenga.
.
Ese muracyeka claudine yari agiye he?
Ese roza nabyumva azabyitwaramo ate?
Ntuzacikwe na episode ya 12

Advertisements

Leave a Reply

Please log in using one of these methods to post your comment:

WordPress.com Logo

You are commenting using your WordPress.com account. Log Out / Change )

Twitter picture

You are commenting using your Twitter account. Log Out / Change )

Facebook photo

You are commenting using your Facebook account. Log Out / Change )

Google+ photo

You are commenting using your Google+ account. Log Out / Change )

Connecting to %s