MY SPECIAL DREAMS EPISODE 10


Dreams Road Sign

My special dreams
Episode ya 10

Duherukana ubwo haruwakomangaga ubundi nkihutira gukingura.Ese muracyeka arinde?

Reka dukomeze
Namaze gukingura nsanga ni papa ugarutse,nkimubona nahise mpamagara nabandi bose baza biruka , twahise tumuhobera nibyishyimo byinshi ,ubundi papa atangira kurira.
Papa: ese ubu nimwe musa gutyo bana ba ,ubu ninde wabahaye iyo myenda mwambaye koko
Twese: ni mama nako claudine
Papa: ibi nibyo yabakoreye koko? Nange ngo musigiye abana naho ninko kubasigira inzoka.
.
Ubwo papa yahise yiruka afata claudine numujinya mwinshi,amusohora hanze arangije aramutwereka
Papa: reba abana nagusigiye uko wabahinduye,nange ngo nsigiye umuntu abana ese wabikoraga ubundi uziko ntazabimenya ,ese ubundi wumvaga ko ntamuntu uzambwira?
Claudine: ese ubundi ninde ukugaruye ,ubundi utinda wazana umujinya ungana utyo ,ubundi wowe wemerewe kuza utambwiye?
.
papa : umva mbese ako gasuzuguro, wagira ngo nakimbwa nako imbwakazi yinzungu,ese wagize ngo wabakoreshaga ntawe ubareba?
Claudine: Ntuntuke ntakwereka ibindimo ,nahita nkwereka ko wanyibeshyeho di
.
Ubwo bahise batangira kurwana arinako abaturanyi bahurura ,ubwo papa yakubise urushyi claudine, nawe aba aramfashe aranterura ankubita hasi ,papa aba ararakaye cyane ahita amusunika mukugwa hasi yagwiriye umuturanyi nawe ahita amusunika ,aba aguye kugiti ubundi atangira kuva tubona akuka karaheze.
.
Twahise tugira ubwoba bwinshi dutangira guhungiza tubona akuka gatangiye kugaruka ,papa ahita amushyira mumodoka amujyana kwa muganga.ubwo abaganga baramufashe bamujyana mucyumba cy’ indembe ubundi batangira kumwitaho .
Ubwo aho twari twicaye hanze twakomeje kuganiriza papa nawe yari yihebye ubona mbese ari nkirusizi kandi turi kigali.
Njye : papa gose uri umugabo uzi ukuntu uhise ukubita uriya mugore gose sinzongera kukuva iruhande ujye unkubitira na cya divine kuko nacyo cyijya kinkubita.
Divine ahita anosha ,rata ka kenny kari kubeshya papa.
Ubwo nahise ndira kubera divine yari anoshe.
Papa: aba bana basetsa nuvuye guta nyina kabisa.kenny ubaye iki ?
Njye: ni Divine unoshe
Papa: cira aha mukubite
.
Nahise mpacira ubundi papa akora kuri Divine mbona guhora.
Papa: uziko ntari nabonye ko mwambaye ibyo byenda bana ba ,muhite mujya mumodoka tujye murugo ,twagezeyo ubundi tujya muri douche,papa ajya mugikoni arateka ,ubundi tuvuye koga,papa aduha imyenda myiza ,sinzi uko nakurikiye papa mbona aratetse mpita mpamagara abandi muze murebe na papa azi guteka.
Bose baraje ubundi twese tuti uziko aribwo bwa mbere twanona papa atetse.
Papa: nibisanzwe bana ba buriya ntakazi ntazi gukora
.
Ibyo kurya byarahiye ,ubundi tujya kumeza ,ariko murabyumva papa ntiyigezarya ,twamubaza impamvu akatubwirako yaje amaze kurya.
Ubwo twamaze kurya tujya mumodoka ubundi twerekeza kwa muganga .Tumaze kuhagera ,muganga yarasohotse ati nimwe mwazanye uriya mugore ?
Twe: yego
Muganga: mupfana iki?
Papa : ni umugabo wanjye
Muganga : muze muri kariya kumba tuvugane
Twarinjiye tugezemo turicara ,ubundi muganga atangira kutubwira; ubu rero umurwayi wanyu twamwitayeho bihagije ariko, akivuga gutyo papa yahise amuca mu ijamba
Papa: ntumbwire ko nawe yapfuye
Muganga : ko umbwiye ngo gutyo se, hari nundi mwazanye apfira aha ?
Papa: erega numugore wange mukuru yaguye hano nubwo haciyemo igihe kinini.
.
Muganga: ubu rero uriya we numurame kuko haburaga akanya gato agahita apfa ,kuko yatugezeho amaraso yenda kumushyiramo
Papa: ntumbwire ko inda yavuyemo
Muganga: ndacyakomeza mwihangane simbarambira,ubwo nyine twahise tumuha amaraso ubundi atangira guhembuka ,gusa indayo yatugezemo yarangije kuvamo usibye iyanyuma yarisigayemo ubwo nayo twahise tuyimukuriramo ,ubu rero umurwayi wanyu ameze neza gusa ntarakanguka neza ,
Papa: nonese mwanyemerera nkamureba
Muganga:niwowe witwa Pascal?
Papa: ninjye muga
Muganga : rwose ntibyashoboka kuko nubwo asinziriye arimo araririmba pascal cyane ,kuburyo akubonye yahita asubira inyuma .
.
Ubwo papa yikije umutima arangije abaza muganga niba adakeneye ibyo kurya ,muganga amusubiza ko twamuha imbuto ,ubwo papa yahise aziduha ngo tuzimushyire ,tubanza kubyanga ngo atadukubita,ariko papa araduhumuriza ,natwe twanga kumusuzugura twerekezayo ,twarahageze dusanga atangiye kuvuga ,tumuha ibyo twari tumuzaniye ,ararya arangije aradushimira ati” murakoze bana ba mbonye ko mutazirikanye inabi nabagiriye gusa ntimukamere nka so gusa icyo namukorera nako reka mbireke”
.
Twatekereje icyo azamukorera ,ariko kuko twamutinyaga cyane ntawamubajije nakimwe.
Igihe cyarageze ubundi muganga arinjira duhita dusohoka ,tugeze imbere ya papa twamubwiye uko amerewe nibyo yatubwiye ,ubwo papa yitsa umutima arangije aratubwira ati:” nukubera umujinya akimfitiye gusa nzamusaba imbabazi”.
.
Tukiri muri ibyo twabonye wamuturanyi aje ubundi aradusuhuza ngiye kumuhereza akaboko mbona birananiye,ubwo nibwo nahise menya ko nababaye cyagihe claudine yantuye hasi menyako aruko amaraso yari agishyushye ,ubwo amaze gukonja,nahise mbwira papa ko ndi kubabara kurutugu ,ubwo papa ahita nanjye anjyana aho basuzumira kuribyo bitaro ,ntibatindiganije bahise banyohereza guca mucyuma.
Tugezeyo muganga ambajije icyo nabaye papa yari yambujije kugira icyo ntangaza namubwiye ko naguye ubwo nari ngiye ku ishuri .Icyuma nakinyuzemo bambwira ko nagize ikibazo cyo kuvunika igupfa ryo kukaboko ,ubwo erega biba bibaye nkabyabindi bavuga ngo aho inzovu zirwaniye ,ibyatsi nibyo bibihomberamo ,nange niko byangendekeye.
Ubwo baragiye banshyiraho isima ubundi turataha.
.
Twageze murugo papa ubona agahinda kamwishe ,adusiga aho aragenda ,agaruka atuzaniye umukozi ,ubundi natwe twongera kubaho nka mbere ,gusa narebaga icyo gisima kindiho nkumva nzihorera.
Umunsi warashize ,ubundi mugitondo turitegura tujya gusura claudine. Twagezeyo ubwo dusanga abaganga barangije kumuvura ,tubasaba uruhushya nabo ntibatwangira ,ubundi twinjira mucyumba yari arwariyemo ,akibona papa yahise yiyamira ati munkize uno mwicanyi ,noneho aranyishe weeeeee ,reba ayo macumu nimihoro azanye,akomeza ataka cyane ari nako avugaguzwa ako kanya abaganga baradusohoye basaba diane gusigara aho akaba ariwe umuba hafi ,abandi twese tugasohoka,ubwo twubahirije ibyabaganga badusabaga ,ubundi dukunja isura turasohoka.
.
Abaganga bahise basubira kumwitaho ,ubundi barangije barasohoka,batubwirako yahise agira ikibazo cy’ ihungabana ko kugihe yari kuzatahira hiyongereyeho icyumweru.
.
Papa:ko numva ari cyinshi muga ,ubuse koko uyu mutwaro nikoreye nzawutura ryari? uwamumpa byibuze nkamusaba imbabazi naruhuka.gusa nako reka nitahire ntakundi .
Muganga: ese ubundi byagenze bite ,kugeza ubwo akubona akavuga ko abonye umwicanyi ,nawe ngo uzamusaba imbabazi,ndumva ntabyumva neza,nsobanurira numve niba hari inama nakugira,cyangwa uriya sumugore wawe ukaba ahubwo ushaka kumwicira aha?
.
Papa: muga sinakubeshya ,wenda wanangira inama ,papa aratangira,…..( yamubwiye byose uko byagenze) yagiye kurangiza muganga yarize kurushya papa ,ahubwo dutangira kubahoza,nubwo nari mfite imyaka 7 ,divine afite 10 twari tumeze nkabantu bakuze cyane.
.
Muganga: rwose ikibazo cyawe ndumva kerenze ubushobozi bwacu ,kuko najya kuri police bazagufungira icyaha cyo kwica.
.
Papa: uziko aribyo muga
Muganga : none rero uzagerageze akiva hano umusabe imbabazi wenda yakubabarira ntajye kuri police.
Papa : nzagerageza,ahubwo reka dutahe nzajya nohereza ka kenny na divine bamuzanire ibyo kurya ,ubwo nzagaruka nje kumutwara icyo gihe
Muganga: mbifurije guhirwa,gusa na nyuma yibi mbere yo kubana numuntu ujye ubanza kwiga imico ye ,ubanze kumenya uwariwe.
.
Papa: wahora niki muga,ko iyo menya yari nziza ko aruko yaje nyuma.uriya mugore twahuriye mumodoka ndebye ukuntu ari mwiza ,ngirango ninako nimbere ameze,ariko naje gusanga arinyamaswa.
Muganga : nuko ntakindi wakora gusa uzirinde ,urinde nabana bawe.
.
Ubwo twasezeye kuri muganga ubundi turataha.twageze murugo turicara ,ubundi dutangira kubaza papa impamvu yatumye ahita agaruka.
Papa : buriya rero igihe nari ndi inaha nibwo nabajije abaturanyi kuko buriya ntamuntu numwe njya nizera ,ubwo bambwiye byose nange mbishyingura kumutima ,gusa nanone nkakeka ko ari amagambo y’ abantu bashaka gusenyera umuntu kabone ko ntiyumvishaga ukuntu umwana wange yakwambara ikabutura irimo amadirishya,gusa niyemeje kumenya ukuri kuri byose.
.
Twe: papa uziko uri hatari!!
Papa: hatari gusa,ubwo cyagihe nabasezeyeho ,sinagenda ahubwo mpita njya i musanze niho namaze iyi minsi yose ,kugira ngo umugore amare kumenyera ko nagiye
Twe : ubwose watekereje kuza kururiya munsi ute?
.
Papa : nyine uriya munsi buriya nahageze kumugoroba mbona ntagikoma,ubwo nahise ndara hariya inyuma yinzu ,ubundi mugitondo ibyo mwavugaga byose narabyumvaga
Twe:ko twumva ukabije kudukunda papa,ukarara hanze kubera twe?
Papa: bana ba mbakunda nkutazabarera pe,ubwo nyine yabwiye kenny kujya kuvoma mbumva nibwo nange nahise nkomanga.
.
Twese twarumiwe ,duhita duhobera papa ,ubundi dutangira kurira amarira yibyishyimo.
Ntibyatinze,ubundi turaryama ,mugitondo tujya kureba claudine na diane ,tugezeyo dusanga baganira ,natwe biradutungura ,ariko turabasuhuza.
Twaricaye ,ubundi claudine atangira kutubwira ,mwihangane bana ba ,narabababaje bihagije ,niyumvishaga ko yibuze kubababaza aribyo binezeza ariko nahaboneye isomo ry’ uko ubuzima ari bugufi ,gusa namwe mumbabarire kuko ubu nabonye isomo
.
Twatekereje niba turi kurota,twibaza niba ari claudine uvuze ayo magambo ,
Claudine: mwibitekerezaho cyane ,kuko ninjye ubisabiye imbabazi,nabagiriye nabi ,gusa mwe ntimwabyitayeho ,ahubwo mwambaye hafi,gusa nababereye umubyeyi gito mumbabarire mubikuye kumutima.
.
Twese : twakubabariye kera cyane kuko natwe twabonaga ko atari wowe ahubwo ari uwagukoreragamo.
Ubwo twese twararebanye,turahoberana duhuza ururwiro.
Bwarakeye baramusezerera ubundi papa aza kumutwara gusa yanze kujya mumodoka ya papa ubundi atega moto tubagenda inyuma ,twageze murugo ubundi twicara muri salon ,papa agize ngo atangire gusaba imbabazi ,claudine atubwira ko ananiwe ahita yerekeza muburiri.
.
Ubwo bwarakeye claudine avuga ko agiye kugura me2u ,amarayo nkisaha arangije aragaruka agezo murugo ,tujya kumeza tufata irya mugitondo ,tukiva kumeza twumva umuntu ukomanze hanze ,nihuta njya gukingura kuko ntamuzamu twari tugifite ,nkimara gukingura mbona ni …….
Ese muracyeka arinde warukomanze?
Ese murabona uyu mugore azaha imbabazi umugabowe.

Advertisements

Leave a Reply

Please log in using one of these methods to post your comment:

WordPress.com Logo

You are commenting using your WordPress.com account. Log Out / Change )

Twitter picture

You are commenting using your Twitter account. Log Out / Change )

Facebook photo

You are commenting using your Facebook account. Log Out / Change )

Google+ photo

You are commenting using your Google+ account. Log Out / Change )

Connecting to %s