DORE INAMA KU BANGAVU


img_0873

REKA DUTANGE INAMA KU BANGAVU BATWITA BATABITEGANYAGA

KU MWANGAVU WATWAYE INDA UTÀBITEGANYAGA, URAKANGURIRWA GUTWITA NEZA

Urubyiruko rwinshi ntirupanga gutwita ariko rimwe na rimwe biraba.

Gutwita bishobora kuzana nizindi ngaruka z’ubuzima haba ku rubyiruko rutwite cyangwa ku mwana uri munda.

Urubyiruko rwinshi ntirubona ubufasha ku gihe bwo gukurikirana abagore batwite abantu bakuru babona.

Baba bafite ibyago byinshi byo kugira umuvuduko w’amaraso mu gihe cyo gutwita bagira kandi ibyago byisumbuye byo kubyara abana batagejeje igihe cyangwa se bafite ibiro bike.

Niba utwite uri umwangavu, hano hari inama ushobora gukurikiza ukita k’ubuzima bwawe ndetse nubw’umuziranenge uri kugukuriramo:

•Kwegera umuganga cyangwa ikigo ndera buzima bafasha gukurikirana ababyeyi

•Kurya indyo yuzuye irimo imbuto n’imboga

•Ntunywe inzoga cyangwa itabi

•Gerageza ukore urugendo/ imyitozo nibura iminota 30 ku munsi kereka muganga akubujije

•Baza muganga mbere yo gufata umuti uwo ariwo wose

•Ntiwegere injangwe

•Gerageza kwirinda cyangwa kugabanya ikawa.

Mu gusoza turagira tuti:

Baza umenye kandi usobanukirwe.

Soma ibitabo kandi ubaze ababyeyi bakuru baguhe amakuru n’impanuro.

Niba hari ubundi busobanuro mukeneye twiteguye kubafasha. Murakoze!

Reposted & Dr. P. Mupenzi Mwiza

Group Ubuzima-Ubuvuzi-Inama

img_0874

Advertisements

dusabane

Dusabane Magazine (www.dusabane.wordpress.com) ni blog ibagezaho inkuru ndende zanditse kuburyo bw’ uruhererekane (series) , urwenya ndetse n’ andi makuru atandukanye muzagenda mubonaho. Intego ya Dusabane Magazine ni ugusabana, kwidagadura (Entertainment), guhanahana amakuru n’ ibindi , tukaba tubashishikariza kudukurikira buri munsi kuko ntituzabatenguha. Dusabane Magazine

Leave a Reply

Please log in using one of these methods to post your comment:

WordPress.com Logo

You are commenting using your WordPress.com account. Log Out / Change )

Twitter picture

You are commenting using your Twitter account. Log Out / Change )

Facebook photo

You are commenting using your Facebook account. Log Out / Change )

Google+ photo

You are commenting using your Google+ account. Log Out / Change )

Connecting to %s