MY SPECIAL DREAM EPISODE 13


Dreams Road Sign

My special dreams
Episode ya 13

Duherukana ubwo narebaga abazanye na claudine nkiruka njya kureba papa, ariko bakankurikira, muti se byagenze bite?

.
Ubwo namaze gufungura ndebye nsanga ni abapolice bahise binjira bafata papa bamushyiramo amapingu , bahita bamwuriza pandagari , ari nako tumukurikira turira ,ariko bahise batsa imodoka irenga tumureba ,natwe turikubura turataha.
.
Ubwo twageze murugo nkibisanzwe , claudine ahita atwicaza atangira kutubwira ati : ” rero bana banjye ndashaka kubaha amabwirizwa ,nimuyakurikiza nzababera mama ,ariko nimutayakurikiza nzabakurikiza mama wanyu.”
.
Twe: rwose ntago duteze kugusuzugura , kuko icyo twatojwe ni ukubaha abadukuriye.
Claudine: hari amasezerano nshaka kugirana namwe,
1. ntamuntu nshaka kumva ngo yasuye se
2. hari umugabo ugiye kuza aza hano mwese murasabwa kumwubaha
3. mugomba kujya mukora akazi kose kuko guhemba umukozi sitwabivamo kandi muhari mwese
Ibyo nibyo nshaka ko muva hano mubimenye kandi akazibeshya kakabirengaho nzakica.
.
Twe: ubu se koko mama , urumva twareka gusura papa koko akabaho ate?
Claudine: nitegeko mbaha kandi mugomba kuyubahiriza uko muyahawe.
Twe: ariko mama koko papa ko ntacyibazo cye , ubu umuhora iki koko?
Claudine: ndavuze tsiiiiii hagire akongera gukopfora.
.
Ubwo twese twarumiwe tubura uko tubigenza ubundi tujya kwicara muri salon ntawe uvugisha undi.
Hashize nkisaha ,claudine aba adusanze aho,yahise akubita Diane urushyi , aba aravuze ati ese nkibi biba byicaye aha bimara iki ? ubu byabuze icyo bikora ,ariko ninjye wabyoroye .
Ako kanya yahise ahamagara kadogo , ahageze ahita amubwira
.
Claudine: kado harya nkurimo amafaranga angahe?
Kadogo : ntayo rwose
Claudine: ndavuga amezi tugusigayemo
Kadogo: boss ko ntamafaranga nshaka
Claudine: mbwira ,kandi wintinza mfite byinshi byo gukora
Kadogo : ni amezi 2 boss
Claudine yahise yikoza munzu arangije aba azanye ibihumbi 30000 ayajugunyira kadogo
Kadogo: utambwira ko unyirukanye boss
Claudine: haricyo utabona se ahubwo genda uzinge utwawe ubundi uhite ugenda kuko ntakanya ugifite hano
Kadogo : ubuse nakoze iki boss,mbabarira wenda ucyimbwire , sinzongera rwose.
Claudine: nguhaye iminota itanu ngo ube warangije kumvira aha kandi ntumvugishe menshi
.
Ubwo kadogo yahise azinga utwe vuba vuba ,ubwo nange ndamuherekeza aragenda tugenda tuganira
Kadogo: ariko kenny uriya mugore ko mbona akaze mubanye mute?
Njye: aha wowe ntumuzi uzi ukuntu adukubita, ubu kuva ugiye agiye kudukoresha agatunabwende ahubwo nanjye uwanyereka aho nigira
Kadogo : ubu se murabona anyirukaniye iki?
Njye: wowe ntabyo uzi ,ubu kariya kazi wakoraga nitwe tugiye kugakora
Kadogo: kumurabana babakire se ubwo mwagashobora?
Njye: uuuuhhh ubuse wagize ngo utaraza sitwe twagakoraga ,maze najyaga kuvoma no mukabande igihe papa yabaga adahari, wowe uzi uriya mugore? no kukwica yakwica akakurangiza neza
Kadogo : aho kurerwa n ‘ umugore w’ umukire nkuriya narerwa numukene nka mama
.
Akimbwira gutyo , claudine yahise ampamagara ,antuka cyane ,ese kenny nakuretse ngo ugende maze uhereyo ,ngaho garuka vuba reba akazi kabaye kenshi .
Ubwo nahise nsezera kuri kadogo ngaruka nihuta nkigera murugo ,claudine aba afashe ibiryo aranzanira ,aba araturuye arambwira ati
.
Claudine : akira ibi biryo maze wangatwe vuba dore ko ntacyo wakoze, ubundi nimpuhwe nkugiriye naho ubundi wari kuburara.
Ubwo nahise ntangira kubirya namarira menshi ariko yisuka , ariko iyo ngira ubushobozi nari kubyanga ,ariko natekereje ko nimbyanga noneho aranyica .Ubwo narangije kurya mfata ijerekani nkibisanzwe njya kuvoma ndimo ndira.
Ntibyatinze ubwo mba mvuyeyo kuko bwari bunije ,turakaraba tujya kuryama.
.
Ubwo nagiye kuryama ntababeshye bwarinze bucya nkanuye ,natekerezaga ubuzima twabayemo ,igihe mama yarariho,ntekereza uko papa bamufunze tutazongera kumubona noneho natekereza kubyo claudine yatubwiye nuko yatubujije kongera gusura papa noneho nkumva isi indangiriyeho.
Ubwo bwarakeye mugitondo turabyuka , tujya douche nkibisanzwe , ubundi tuvuyeyo dutangira kwitegura kujya kwishuri tukirangiza nibwo claudine yaje atubonye tubona aratangaye cyane.
Claudine : ubu rero murakarabye ngo mugiye kwiga ?
Twe: yego mama ahubwo twakerewe
Claudine: ngo mwakerewe ,yewe murasekeje pe!!!
Twe: gutese mama
Claudine: uko nyine, mwe murabona ibibazo turimo none ngo mugiye kwiga ?
Twe : nonese ibyo byatubuza kujyayo
Claudine: ahubwo mukuremo iyo myenda mwambare indi ariko myiza tujye kumva urubanza rwa so
Twese: eeeee papa araburana uyu munsi ,twizere ko barahita bamufungura kuko ntacyaha yakoze
Claudine: mugire vuba ye mutantinza
.
Ubwo twahise twiruka nibyishyimo byinshi byo kongera kubona papa , imyenda twayivanyemo vuba twambara indi myenda ubundi tujya kureba claudine nawe wari warangije kwitegura ubundi turerekera . Byatwaye nkiminota 20 tuba tugezeyo ,mukanya gato tuba tubonye abantu bambaye imyenda y’ umukara banjiye ,tugiye kubona tubona papa arinjiye aziritse amapingu ,nkimubona ntangira kurira ariko ntakundi byari kugenda.
.
Ubwo abo bantu bimikara barinjiye , baricara batangira barahira barangije
Bo: uyu mugabo rero arashinjwa kuguramo inda y’ umugore k’ ubushake yarangiza akamushyinyagurira . nawe yatangira akiregura
Papa: ibyo kuyikuramo byo ntabyo mpakana ,gusa ibyo kumushyinyagurira byo ntabyo nzi kabone ko nyuma yaho twakomeje kubananeza
Claudine: ibyo kubana neza byo arababeshya ahubwo yakomeje kujya ankubita buri uko atashye , yarangiza akambwira ko nimbivuga azanyica , sinzi uko namucitse gato mpitamo kubivuga ngo atazanyica
Bo: haricyo urenzaho wamugabo we?
Papa : ndumva ibyo avuga ntabizi ,gusa ntacyo narenzaho
.
Ubwo twese twarumiwe ,twareba claudine amarira akarushaho kwisuka
.
Ubwo byose byararangiye ,ubwo bajya kwiherera barangije baragaruka ,bakihagera baricaye batangira gusoma imyanzuro y’ urubanza birangira bemeje ko papa agomba gufungwa imyaka icumi .
Ibyo byararangiye , ubundi baramuzana ngo tuganire bwanyuma , ubwo claudine we yahise yikubura aragenda , ubwo natwe dusigara tuganira na papa
.
Twe: ariko se papa ubu koko urazira iki?
Papa: ntakundi bana ba, ibigeragezo biberaho kutwigisha
Twe: ubu se koko iyo myaka yose izarangira twongere kukubona?
Papa: muhumure imyaka irihuta ni ejo bundi nkahita ntaha
Twe: papa sinzi ko izarangira na claudine uri hariya
Papa: byo ntiyoroshye , gusa ibyo azababwira byose muzabikore ,kuko nimutabikora no gupfa muzapfa
.
Ubwo murako kanya police yahise iza iramufata imwambika amapingu ,ubundi yerekeza mugihome ,natwe turikubura turataha.
.
Ubwo tukirenga umuryango twahise dusanga claudine ari kumuryango ubundi aradufata ,tujya mumodoka turererekera ,twageze ahantu hari hotel twinjiramo tuba tugeze imbere duhura na wamugabo nigeze kubona asohokanye na claudine igihe twari twasohokanye na papa ,ubundi claudine aba aramuhobeye ,ngayo amabizou mbese byari byakomeye, bamaze nkiminota 5 tubona bararekuranye ubundi twerekeza kwicara .
Tugeze muntebe ubwo claudine aba arateruye aratubwira;
.
Claudine: ubu rero ndagira ngo tuganire neza,icyambere nagiraga ngo mbwite cheri wange ko umugabo bamukatiye imyaka 10
Uwo mugabo yahise akoma amashyi ,ati eeehhhh igitego turagitsinze kimwe kuri kimwe. Hasigaye gushyiramo icya kabiri ubundi i team tukaba turayitsinze kabisa
Ubwo aho nari ndi agahinda katangiye kunyica ariko uramutse urize ,claudine akureba yari yahita akwica ,ubwo nahise mbona ko papa yagambaniwe ,ariko ntacyo nari kurenzaho.
Claudine: ubwo rero namwe bana nagiraga ngo mbereke papa wanyu mushya , ubu muminsi mike muraza kumubona hariya kuko niwe tugiye kurushingana.
.
Ubwo kwihangana byaratunaniye dutangira kurira .Mba ndahagurutse ndaterura nti ,uyu ntiyaba papa rwose nge papa ndamuzi naho musize ndahazi , uwo azabe umugabo wawe ariko ntateze kumbera papa, kuko papa turasa.
Claudine : mwabyemera mwabyanga uyu agomba kubabera so
Twe: twihanganye kenshi ariko ibi byo ntitwabyemera
Claudine: ariko ibi byana byariye iki ? ariko ninjye nabyiteje mbizana ahantu heza gutya , reka nkwereke ibyo mbikorera .
.
Ubwo uwo mugabo yarahagurutse atangira kubuza claudine kugira icyo adukoraho ariko claudine aba……
.
Ese muracyeka claudine yarakoze iki?
.

Ntuzacikwe na episode ya 14

Advertisements

Leave a Reply

Please log in using one of these methods to post your comment:

WordPress.com Logo

You are commenting using your WordPress.com account. Log Out / Change )

Twitter picture

You are commenting using your Twitter account. Log Out / Change )

Facebook photo

You are commenting using your Facebook account. Log Out / Change )

Google+ photo

You are commenting using your Google+ account. Log Out / Change )

Connecting to %s