MY SPECIAL DREAMS EPISODE 14


Dreams Road Sign

My special dreams
Episode ya 14
.
Duherukana ubwo Ubwo uwo mugabo yarahagurutse atangira kubuza claudine kugira icyo adukoraho ariko claudine aba……
.
Reka dukomeze, ubwo claudine yaradufashe adushyira mumodoka ahita aducyura murugo arangije aduha akazi ko gukora , ubundi ahita yongera aragenda. ubwo twagiye kubona nka sa yine z’ ijoro aba agarukanye na cyakigabo wumvaga kitavuga ikinyarwanda neza , mbese wumvaga ari nkumugande ,ubwo baraje turabakira nkibisanzwe , ubwo claudine ategura ameza , tubona ateguye numukeka hirya ,arangije aba aravuze; ” mugabo mwiza ngwino kumeza, mwe abana murarira kuri kariya gakeka nubundi ntamwana usangira n’ abakuru ”
.
Ubwo twaragiye twicara kumukeka ubundi claudine azana ibishyimbo n’ ibijumba aho twari twicaye arangije aratubwira ati ” ngaho mwangatwe” , ubwo yaragiye yarura inyama n’ ubugari azijyana kumeza ,ubundi batangira kurya turangije turanura nabo barangije kurya ibisigaye ajya kubimena. Ubwo agahinda karatwishe cyane ariko tubura icyo turenzaho , murumva ko icyakurikiyeho arukujya kuryama ,ubwo uburiri bwa papa buba butashwe nundi mugabo kumugaragaro.
.
Ubwo bwarakeye dutunganya icyayi cya mugitondo ubundi aho claudine abyukiye aza wagira ngo hari uwamuduteranijeho mbese wabonaga yijimye mumaso arangije aratwicaza cyakora noneho yemeye ko tunywa kucyayi , ubundi aherekeza cyakigabo bamaranye nkamasaha 4 ubundi aba aragarutse , iyo twamubonaga buri wese yibonagaho ikosa ariko ntamugayo yari yaraduhabuye cyane.
.
Ubwo akigeraho yahise aza aratubwira ati bana bange rero muze tuganire
Twe: turakumva mama
We: ubu rero ndagira ngo mbarere neza ariko namwe munyumvire kuko ibyo mbasaba nimubinkorera nanjye nzababera umubyeyi
Twe: natwe twakwishima kandi ntitwanze kubaho nkabandi bana
We: icya mbere mbasaba rero nukubahiriza ariya mategeko nabahaye uko ari 3
Icya kabiri nukutazagira umuntu wongera gukingurira cyangwa ngo avugane na kakagore ngo kitwa Roza ko kwicwa namacinya
Njye: ariko mama kuki ukunda gutukana kandi ari icyaha ntuziko padiri yatubwiye ko umuntu utukana azajya mumuriro
We: erega nanjye sinjye ahubwo hari ibyo mba nibutse bikankorogoshora.
.
Yamaze kuvuga ibyo ubundi ahita aduha iminota 30 yo kubiganiraho ubundi tukamuha igisubizo ,ubundi ahita yisohokera aratureka natwe dutangira kuganira
Njye: ariko koko twacumuye iki kumana kuburyo yaduhana bigeze aha?
Diane: ihangane kenny wenda hari igihe bazababarira papa akaza vuba cg roza na Doliane bakagaruka
Njye: ariko Doliane ni umugome kumva na nubu ataragaruka
Diane : humura azaza kandi azatujyane. Ese ko mbona iminota yaduhaye igeze biriya byose yatubwiye murabona tuzabishobora koko?
Divine: nge ndumva ntakwihanganira kubona Roza ngo ntamukingurira maze siyansiga nahita mukutikira .
Diane: nge rwose ngomba kuzajya gusura papa maze nkanamubwira byose
Njye: nuko ruriya rugabo ari runini nari kuzarukubita ikibando maze ntiruzongere kurara muburiri bwa papa
Bose: uziko aribyo arikose turukubise noneho ko yahita atwica
Diane: ahubwo cyakigore ngicyo kiraje , ndumva umwanzuro aruko tumubwira ko tutabishoboye ubundi agakora icyo ashaka.
.
Ubwo claudine yaje nkiya gatera ahita yicara
Claudine: mbo nizere ko mwabitekerejeho neza ,mukaba mwafashe umwanzuro ukwiye kuburyo ejo mutazahura nibibi mukavuga ko mutari mwabitekerejeho ari nayo mpamvu nabahaye Iminota 30 yo kubitekerezaho.
Twe: twabitekerejeho rwose.
We: ngaho mumbwire umwanzuro mwafashe kandi nizere ko mwahisemo neza ,erega bana banjye ndabakunda ubwo rero sinabahitiramo nabi.
Twe: rwose ibyo wadusabye twabonye ari amaniza ,ntitwaboshobora , ubuse wowe uwakubwira ngo utazongera gusura papa wawe wabyemera?
.
Ubwo twarangije kuvuga ibyo tubona yahinduye isura tugira ngo agiye kudukubita twiruka tugana hanze ariko dusanga imiryango yose irakinze niko kubura icyo dukora ubundi turatuza turongera turicara , burya ngo ubuze uko agira agwa neza.
Ubwo yahise avuga , ubwo muziko mumpimye nyamara icyo nashakaga nukumenya ibibarimo ariko nsanze muri amadebe, guhera ubu ibyo nababwiye byose mugomba kubikurikiza , icya kabiri nuko guhera ubu ntamuntu nshaka kumva ambwiye ngo agiye kwiga ,ikindi imfunguzo za hariya kumuryango ntawundi uteze kuzigira usibye njye ngomba gufungurira uwo nshatse. hazagire akibeshya karenge umuryango ngo kagiye gusura se kazambona. Nizere ko mwese mwabyumvise .
.
Ubwo yahise asohoka ,dusigara wagira ngo turi kurota ,ariko wareba neza ugasanga uri maso ,bwarinze bwira ntawe uvugana nundi , ubundi turikubura tujya kuryama , nkibisanzwe cya kigabo cyari cyabonye iwacyo nimitungo kitavunikiye ariko ntakundi cyari cyiboneye ibihiye.
Bwarakeye burongera burira ,ubwo ibyo claudine yavuze biba impamo ntawongeye gutekereza kujya ku ishuri , uko iminsi yagiye yicuma twagiye tumenyera ubuzima bwo kwibera murugo.
.
Umunsi umwe , umuntu yarakomanze ,maze claudine ajya kumukingurira ,agezeyo twumva batangiye gutukana
Claudine : ariko wakagore we ko umugabo wawe bamufunze ugarutse kumara iki?
We: nje kureba abana banjye wagize imfungwa
Claudine : ngo abana ubagiriye impuhwe kundushya se?
We: nyine , izo utagiriye umugabo wawe nizo ugiriye abana ?
Claudine: ubu nakunoba kandi kuburyo utazongera no gutekereza kugaruka aha .ubwo batangiye kurwana abariko abaturanyi baza gukiza ,barangije uwo mugore twumva baramutwaye ngo yateje umutekano muke ,ubundi claudine arafungura agaruka mugipangu dore ko yari yanasize adufungiranye ngo tudasohoka.
.
Ubwo iminsi yaricumye ,ubwo nari ndi kumwe numukobwa mwiza cyane w’ igitangaza , tuza gukundana ariko kuko yari mwiza cyane abantu benshi baramwifuzaga ariko birangira arinjye umwegukanye , ubwo igihe cyarageze mbona akazi keza muri company yo gutwara indege kuko nari nararangirije kaminuza muri america ,ngura imodoka nziza yo kugendamo mbese kuburyo abantu bose bayirangariye , ubundi umunsi w’ ubukwe n’ uwo mwana mwiza , uba urageze abantu bose bari babushagaye sinzi ukuntu umukobwa w’ undi ntibuka neza yashatse kuroga umukunzi wanjye ubundi byanga kumuhira ubukwe buranga burarangira ,twerekeza kuba kumazi mukwezi kwa buki . Cyakora dusubiye inyuma gato kumunsi ubanziriza ubukwe narebye ababwitabiriye mbura Diane ariko ngerageza kubaza bose aho yagiye habura numwe uhazi , nagerageje kubaza papa aho yaba yamusize nawe arahayoberwa ,gusa wabonaga papa yishyimye cyane kuburyo butavugwa nareba roza n’ umugabo we ukuntu babukereye nange nkarushaho kumwenyura. ubwo nkiri muribyo nagiye kumva numva umuntu amenyeho amazi ngize ngo ndebe nsanga ni Claudine ahita ambwira ,iki kintu cyiracyaryamye mubiki ntikireba ko bwakeye ? Gira vuba ujye gufasha abandi akazi dore bakageze kure.
Ubwo nahise mpaguruka muburiri vuba vuba ubundi nsanga abandi mukazi ubundi ndeba hirya no hino sinabona claudine ubundi mba ntangiye kubwir abandi .
Njye: ibi rwose ndabirambiwe ,njye umunsi umwe nzabasiga njye gushaka claudine.
Bo ( diane na divine) : uzamukurahe se ? na Doliane wagiye ntaragaruka nkanswe wowe
Njye : siyavuze ko aba kugisenyi se ? nzagenda mbaririza ningerayo mubaze abantu baho
Bo: hhhh utadusetsa wagize ngo wagerayo utarapfa ,ahantu bagenda amasaha 4 nimodoka wowe ngo uzahagenda n’amaguru ?
Njye: nonese tubigenze dute ko numva kubana na kino kigore bimaze kundenga uziko ubu abandi bana bari ku ishuri ?
Bo : tuza dutegereze papa aze ubundi byose bizakemuka
Diane: ahubwo njye ndumva nshaka kujya gusura papa ninshake nzaharwe
Twe: ubwo se uzanyurahe
Diane : nzambuka kugipangu
Twe : utazavunika
Diane: ntacyo nzaba ,ahubwo ejo mugitondo reka tuzacunge uriya mugore akara kugenda , ubundi duhite duteka , niduhisha nzahita mbifata ngende murabona ko agaruka nimugoroba ,ubundi nzakora kuburyo nzaza ataraza naza azansanga aha. Ubwo twese twabyumvikanyeho ubundi umwanzuro uba urafashwe.
.
Ubwo bwarakeye, claudine amaze kugenda , duteka ibiryo nkuko twari twabyumvikanyeho ,ubundi Diane yurira igipangu ahita ajya gusura papa.
Burya ngo iyo ibyago byaje ninkende iranyerera kandi ngo ntawe urumbuka rwamubonye byageze nka sa sita tugiye kubona tubona claudine araje agitunguka ,ubwoba buratwica , aba aravuze ati mbonye igitoki cyiza aho narindi mbona kitancika none ndakiguze ahubwo diane naze ajye kugikura muri iriya modoka.
Ubwo twese twararebanye tubura icyo dusubiza ,aba aratubwiye ” simwe mbwira ,mwihute mumubwire ndi kwihuta”
Twe: reka tugikuremo natwe turagishobora
We: oya mutanturira igitoke hasi, ahubwo reka murebe muburiri ndabizi gakunda kuryama nkabyutse kaze kagiterure.
Ubwo yahise yinjira munzu areba kuburiri bwe ,areba munzu yose ,ubundi aramubura niko kugaruka hanze
Claudine: ese Diane ko ntamubonye yagiye he ?
Twe : situbizi ,duheruka atubwira ko agiye kuryama, gusa nyuma ntitwongeye kumubona
Claudine: cyangwa murahazi nuko mudashaka kuhambwira , burya bwose iyo maze kugenda namwe muhita mwigira aho mushaka ? Reka ngume aha naza arambwira aho avuye ,ariko mana koko ndamutse nsanze yagemuriye papa wanyu ubu koko namunigirahe ? Ariko niba aribyo Imana imutabare atagaruka.
Ubwo twe aho twari turi igitima cyarimo kidiha ,ariko kuko ntabundi buryo twari kumubwiramo byose twabirekeye Imana .
.
Ntibyatinze twagiye kubona tubona Diane asimbutse igipangu nagakapu gato , aba aguye kuri claudine ,ahita akamushikuza arebyemo ahita abonamo isorori niko kwiyamira ati sinabivuze….
.
Ntuzacikwe na epizode ya 15

Advertisements

Leave a Reply

Please log in using one of these methods to post your comment:

WordPress.com Logo

You are commenting using your WordPress.com account. Log Out / Change )

Twitter picture

You are commenting using your Twitter account. Log Out / Change )

Facebook photo

You are commenting using your Facebook account. Log Out / Change )

Google+ photo

You are commenting using your Google+ account. Log Out / Change )

Connecting to %s