MY SPECIAL DREAMS EPISODE 15


Dreams Road Sign

My special dreams
Episode ya 15

Duherukana ubwo Diane yasimbutse igipangu nagakapu gato , aba aguye kuri claudine ,ahita akamushikuza arebyemo ahita abonamo isorori niko kwiyamira ati sinabivuze….

.
Ubwo yahise amufata atangira kumukubita inshyi n’ imigeri ,arangije aragenda ashyushya umuhoro amutwika amaguru yombi ngo atazongera kuva aho , Diane yaratakambye ariko abura uko abigenza , ubwo claudine yahise yanga kumujyana kwa muganga ubundi atangira kuzana ibyatsi akaba aribyo amusigiraho , natwe nkibisanzwe ntitwari twemerewe gusohoka byibuze ngo mbe namutabariza .
Ubwo twagumye murubwo buzima ,ibisebe bya Diane biragenda bizamo amashyira bitangira kuzamo inyo nyinshi kuburyo icyumba yabagamo cyatangiye kunuka cyane .
.
Ntibyatinze twagiye kumva twumva umuntu arakomanze ,claudine aramufungurira ageze murugo , aba aratubwiye ;
we: aha niho kwa pascal?
Twe: yego niho
We: twari tubazaniye inkuru y’ incamugongo ko uwo pascal yagerageje gutoroka geraza bakamurasa , ubu tuvugana yarangije gupfa , ubwo rero muze tujyane mujye guherekeza umurambo baramushyingura kuri ririya rimbi riri hafi ya gereza.
Ubwo twatangiye kurira ariko tubura uduhoza ,hashize nkiminota 5 ntawe uvugisha undi, irangiye tubasha kwihanagura ubundi tujya mumodoka turerekera .
Twasanze imihango yo kumushyingura igeze kure , amajambo barayavuze , bavuga uko yari agiye gutoroka gereza n’ ibindi byinshi ntari ntitayeho , ubundi claudine adupakira imodoka turataha .
.
Twageze murugo bwije ubwo twerekeza muburiri , ntababeshye noneho naraye ndira ijoro ryose kurinda bucya ubwo amarira yari anshyizemo , natekerezaga ukuntu papa atazagaruka ,nkatekereza kuri Diane waboze ,ubundi nkabona ubuzima bwange nabwo buri mukaga .
Uko iminsi yagiye yicuma nabonaga abantu benshi baza bazenguruka inzu yacu ariko nkayoberwa icyo bayikoraho ntinashoboraga no kugira icyo nababaza kuko babaga bari kumwe na claudine igihe cyose .
.
Ubwo umunsi waje kugera nkuko bisanzwe Imana yitwarira Diane , ubwo nawe akurikira papa na mama , ari nako natwe twasigaye dutegereje umunsi nisaha .
Gusa nkimara kubona ibibaye twahise dupanga gutoroka nge na Divine ,twibuke ko ubwo nari nujuje imyaka 8 Divine agize 11 , gusa burya ibyago bigwira abagabo kuva uwo munsi Claudine ntiyongeye kuva aho ,ubanza ibyo gucuruza yari yarabiretse cyangwa cya kigabo akaba aricyo cyabikoragamo ntawamenya.
Kuko claudine yabaga ari aho , namwe murabyumva kurya byari struggle ,twaryaga rimwe kumunsi , ubundi tukabwirirwa tukanaburara nyamara claudine we yabaga yariye kuburyo byaje kugera aho Divine nawe arwara bwaki , ubwo mbibonye gutyo sinzi ukuntu claudine yadusize umunsi umwe mpita mpanga na Divine ko ngiye gutoroka ubundi nkaza njya gusaba nkamuzanira ibiryo buri munsi sa sita z’ ijoro ,tugahurira kugipangu. ubwo twabaye tukivuga ibyo twumva arakinguye ntakabuza yari yatwumvise.
Twatangiye gutitira , tubura icyo tuvuga turaruca turarumira
Claudine: ese mwari murimo gupanga iki ?
Twe: ntacyo rwose mama
We: mwagize ngo sinabumvise , harya ngo ugiye kugenda usabiriza mumuhanda ? Ese ururugo hari ikibuzemo kuburyo wajya kunsebya usabiriza?
Noneho nibwo nabashije gutinyuka claudine kuko nanjye nari maze kwiheba kuko yari amaze kunyumva , mba ndamubwiye;
Njye: iyo ntakiba kibuze ntitwari kwicwa na bwaki . Ese ubundi uwo mutima wawe nkuwigisimba uwukurahe?
Claudine : ukantuka wowe wambeba we ? reka nkwereke nako naratinze uraza kumbona
.
Ubwo yahise yikubura aragenda dusigara aho , kuko bwari butangiye kwira yahise aza aratwicaza atangira kutubwira
We: bana banjye rero nashakaga kubasaba imbabazi z’ ibyo nabakoreye n’ ubwo Imana yo mwijuru itazambabarira ariko byibuze mwe mukambabarira
Twe: kuva ubyibwirije turaziguhaye
We: ibyo nakoze byose nibwiraga ko ngirira nabi abatari abantu kuko ntababeshye nabafataga nkaho duhanganye ariko buriya mukanya nicaye nza gusanga namwe mwaravutse nkabandi mpitamo kubasubiza ubumuntu bwanyu
Twe: ubwo se byakujemo bite?
We: erega burya twese tugira umutima uducira urubanza naho wawirengagiza ariko igihe kiragera ukakunesha.
Twe: nibyo koko
.
Ubwo claudine yatangiye kurira , natwe aho twari turi twumva agahinda karatwishe , burya naho waba utagira umutima ntiwabona umuntu arira naho yaba umwanzi wawe ngo ubure nawe kubabar.Haciyemo akanya arangije atangira kutubwira.
.
We: icyimbabaje cyane ni uko Diane yagiye nta nuburyo namugaruramo
Twe: erega buriya ni Imana yari yamukunze kandi wariwo munsi we
Claudine: ntakundi ,gusa mwe abasigaye , guhera ubu niyemeje kubafata nk’ abana banjye
Twe: urakoze mama , nonese ushatse kuvuga ko turasubira kwishuri?
We: ibyo gusa , ahubwo na Divine ngiye kumufata neza mugurire imboga ,inyama n’ ibindi biryo byiza ubundi akire asubire mu ishuri
Twe : urakoze mama , kandi natwe tuziga neza kuburyo tuzarangiza na kaminuza.
We: ntakibazo ahubwo mube muganira ngiye kubatekera akanyama bana ba.
Ubwo twasigaye aho muri salon ariko twanga kugira byinshi tuvuga kugira ngo atatwumva ahubwo mpitamo kujya mucyumba cyange nkabyibazaho.
Nerekeje mucyumba , nirambika kuburiri ubundi ntangira kwibaza kuri izo mpuhwe agaca kari kagiriye inkoko , ntekereza ukuntu tuva mubitaro nubundi yari yadusabye imbabazi , byose mbura igisubizo cyabyo . Ako kanya munda hatangiye kundya cyane ariko nanga kugira uwo mbibwira kabone ko natwe icyo gihe amarira yacu yatembaga ajya munda .
.
Ntibyatinze twagiye kubona tubona claudine atuzaniye ibyo kurya , ubwo nge nasengaga Imana ngo ataza dusangire kuko sinari kubona uko musobanurira aho nariye , kandi sinari bubashe kurya nkurikije uko munda handyaga. ubwo yahise aza aratubwira ati muryoherwe nge hari aho nariye ngiye kuryama nimusoza mujye kubika ayo masahani . ubwo yahise agenda ubundi mbwira Divine nti ryoherwa ,gusa narebaga urwo rukarango mpombye nkumva nange nakoramo ariko uko nari meze ntibyabinyemereraga . Ubwo Divine yarariye na appetti nyinshi kuburyo nibyange byose yabiriye wagira ngo ni ibyanyuma yari ariye kuko kuva namubona nibwo bwambere nari mbonye ariye byinshi.
Yarasoje ubundi turanura , twoza amasahani , ubundi twerekeza muburiri .Naraye ntekereza kubyabaye byose ,ntekereza uko claudine yahindutse nange ntangira kuririmba yandirimbo nga yesu azabazana nabari kure bose azabazana ,kuko sinatekerezaga ko claudine yahinduka , akagera naho adutekera.
Ntibyatinze bwarakeye ndabyuka ngeze hanze mbura Divine kandi buri gihe yabyukaga mbere yange , mubuze nigira inama yo kujya kumureba mucyumba cye , ngezemo ntungurwa no gusanga akiryamye anasinziriye , ngize ngo mukangure numva umunty ntavuga ndamunyeganyeza mbona wapi ,ubwo nahise mpamagara claudine ngo naze arebe uko Divine yabaye numva abaye nkutungurwa ,ariko ariyumanganya araza arareba ahita ambwira ati uziko yavuyemo umwuka ,arongera ati buriya rero iyo umuntu arose yapfuye hari igihe ahita apfa buriya rero bishoboka ko nawe aribyo byamubayeho , ahubwo rero reka njye kureba abaturanyi baze tumushyingure.
Ubwo nahise menya ko Divine nawe birangiye , ubundi mpita ntekereza ko ashobora kuba ari byabiryo yariye , ntekereje neza nza gusanga bwari ubugwaneza bw’ umurozi ubundi mpita nsaba umwanzuro wo guhunga nkava mururwo rugo kuko nabonye ko arinjye usigaye mbona ko Imana yandokoye inteza kurwara munda .
.
Ubwo nahise ninjira munzu nsaka imyenda ya claudine yose sinzi uko nabonyemo inoti ya 5000 ubundi nyakubita kumufuka ndagenda nderekera , nubwo ntari mfite iyo njya .
Niriwe nzenguruka umunsi wose mumujyi wa kigali , najya kubona nkabona ngarutse aho natangiriye , ariko nkabura uko mbigenza , nkagerageza kwicara nareba abantu bose nkacyeka ko aringe bari kureba , nkongera nkahaguruka nkerekera , umunsi umwe wambereye nkiminsi itanu , ariko igihe cyarageze buba burije , ubwo nibwo nashatse aho ndara , mbura uko mbigenza kuko ntaho nari kubona ,ubwo tayali nerekeza munsi yikiraro . Byageze nka sa sita z’ ijoro mbona haje ibisore 4 byanyoye iza yose ,swingi zari zose nkibibona mpita nikanga……
.
Ntuzacikwe na episode ya 16

Advertisements

Leave a Reply

Please log in using one of these methods to post your comment:

WordPress.com Logo

You are commenting using your WordPress.com account. Log Out / Change )

Twitter picture

You are commenting using your Twitter account. Log Out / Change )

Facebook photo

You are commenting using your Facebook account. Log Out / Change )

Google+ photo

You are commenting using your Google+ account. Log Out / Change )

Connecting to %s