MY SPECIAL DREAMS EPISODE 16

Dreams Road Sign

My special dreams
Episode ya 16

Duherukana ubwo haje ibisore 4 byanyoye iza yose ,swingi zari zose nkibibona mpita nikanga……

Ubwo byarambonye nabyo ubona biguye mukantu , biba biravuze
Byo: kado ninde wakubwiye kutuvogerera ingangi?
Njye: rwose sinarinzi ko ariho muba mumbabarire
Byo: ibyo ntubizane , kwanza banza ushyire aha ayisyeta
Njye: mumbabarire rwose ntamafaranga mfite
Byo: widutinza ye shyira aha vuba , nako reka twirebere , bahise bankuramo imyenda yose barayisakasaka baba baguye kuri yamafaranga nari nibye bayakuramo ubundi bansubiza imyenda yange , ubwo baba barambwiye
Bo : ese ko tubona witonda cyane hano wahagejejwe niki?
Njye: rwose nange sinjye gusa nabuze aho ndara mpitamo kuza kwiryamira hano
Bo: ubu rero ubaye umwe muri twe , uko hano dukora ,ubu nibyo tugiye kukubwira , ubu rero turagenda tugakora mumifuka , ubundi ayo tubonye tukagura agatabi n’ inzoga ubundi tukagaruka kugangika nimugoroba , ubu rero nawe ubaye umwe muri twe , tugize namahirwe twe bari bamaze kutumenya ,ariko kuva uje wowe ntawe ukuzi byibuze uraba utugaburira.
Njye: ubu se koko kwiba murabona nabishobora , ubuse bamfashe ntibankubita nkapfa koko?
.
Bo: hahah wowe ndumva ugifite umuteto , ariko uraza kukuvamo , ubundi iyo wibye bakagukubita nibwo uba umenyera neza , ntubona ko twe twakomeye se ?
Njye: ndabibona ariko ndumva ntabishobora
Bo : nuko utarabatizwa ariko mukanya nitumara kukubatiza urahita ubona ko ari utubazo toto
Njye: rwose narabatijwe , maze ni padiri mukuru wambatije
Bo: hahah nyumvira bille ndagaswi, humura natwe turaza kukubatiza bundi bushya . Ubwo bahise bazana agatabi barampereza ngo nsomeho ,
Njye: sinywa itabi maze na papa yaratubujije
Bo: iby’umuteto bishyire hasi kuko abo uvuga bose wabasize, ubu twe ureba nitwe so , ngaho fata unywe cyangwa udusuzugure tukwereke
Ubwo nabonye ko ibintu bihindutse mpitamo gufata ntumuyeho rimwe numva ndazungereye , nongera ubwa kabiri noneho mbona ibintu byose birazunguruka , mbona abo basore twari kumwe basekeye rimwe , baba baravuze
Bo: ubu rero urangije kubatizwa ejo ni akazi
Njye: ntakibazo rwose ahubwo uwampa nkahura na claudine nkahita mwica
Bo: ngo umwica cyangwa umwiba
Njye: nabikorera rimwe byombi
Bahise basekera rimwe , bati uziko kagati kamaze gukora , ngaho rero twigangike ejo ni akazi
.
Ubwo twahise twihengeka , ubundi mpita nsinzira kuko noneho nari nashyizemo agatera ibitotsi , ubundi ngiye kumva numva ibimodoka hejuru yanjye ,ubwo nibwo namenye ko bucyeye ariko ndebye abandi nkabona ntacyo bibabwiye bisinziriye , namaze nkamasaha 2 ntegereje ko bakanguka , ngiye kubona mbona umwe muribo arinyeganyeje , aba abyukije nabandi , ubundi umwe aba aravuze
We : uziko bwakeye jama , mubyuke tunywe kacyayi ubundi tujye mukazi
.
Ubwo natangiye kureba hose ngo ndebe ahari icyayi ariko ndahabura , ubundi ngiye kureba mbona umwe muribo akuyemo itabi aracana atumuraho , arangije ahereza buri wese , nanjye bingeraho nanga kubasuzugura ngo batankubita ubundi ndangije gusomaho numva nageze muyindi si ,ariko ntakabuza narimaze kuyigeramo. Twarangije gusomaho , ubundi umwe muribo aba aravuze
We: ubu rero tugiye kugabana amasyeta , buri wese bamubwiye aho ajya , njye baba banyohereje ku isoko , bahise bambwira bati ” umva rero mwana muto , ubu uragiye ariko ibyahano ntamikino bibamo , ubu rero iyo uje ntacyo uzanye tugukubita inkoni 20 ubundi tukabona ,ubukugaburira , iyo uhise uducika kumunsi wa mbere , turakwica ,ubundi agatwe tukakamanika mugiti ,ubwo rero uramenye witware neza ” , sibyo mwana
Njye: ntakibazo rwose ndumva ntabwoba mfite erega nari narangije kugera muyindi se
.
Twahanye chensi , ubundi turerekera , twemeranya guhura nijoro tugarutse mungangi.
Ubwo nerekeye mumujyi nirirwa mpiga , ariko ndaheba , kuburyo byageze sa moya z’ ijoro ntacyo ndabona , natekereza ukuntu ndakubitwa inkoni 20 , nkumva ngomba guhindura aho kuba ariko nanone natekereza ko agatwe kange bazakamanika mugiti nkumva umutima umvuyemo .
.
Burya rero ngo Imana irebera imbwa ntihumbya , gusa niba navuga ko ari Imana cyangwa satani sinzi , nagiye kubona mbona ikigabo kinini kije guhaha , ubundi gitambutse mbona inoti ya 5000 iraguye mpita nyitoragura ubundi nderekera , nahise nerekeza restaurant , ubundi mfata nagafanta kabone ko nari maze iminsi 2 ntarya , ubundi nsigaza 4000 , ubwo amasaha yari ageze kure , ubwo nerekeza aho nitata murugo , ubwo narahageze nsanga bose bahageze , bampaye chensi , ubundi baba baravuze
.
Bo: twari twakubuze kabisa , twatekerezaga ko waducitse , ubwo icyari gisigaye nukuzagushaka ubundi tukarangiza amasezerano , gusa nawe waryikengeye.
Njye: sinari kubatenguha rwose erega mwanyigishije ubuzima , kandi mwankijije nagahinda nari mfite
Bo: erega nawe ugomba kuzaba umujama nkatwe.Ngaho shyira aha ayo wazanye
Ubwo nahise nkuramo inoti 4 nzirambika aho , ubundi bahita biyamirira
Bo: ariko kado warusanzwe ukorera aka kazi ahandi kuko ntamuntu urakazamo bwa mbere ngo tutamukubita ziriya nkoni none wowe uradukosoye , uziko ari wowe wakoreye menshi.
Ubwo bahise batuma umwe muribo ngo ajye kuzana ibyo kurya , ubundi dusigara tuganira kubyakazi , ntiyatinze hashize akanya gato tubona aragarutse ubundi ahita ahereza buri wese agatabi ke , duhana chensi , ubundi turakongeza dutangira kugatumura .
Natangajwe nuko noneho nakamaze kose. Ubwo tumaze kugatumura , buri wese yari yageze mu isi nsha aho ibintu byose ari barabara , ubundi turaryama burinda bucya . Ubwo nakomeje kuba muri ubwo buzima , ubundi ndamenyera , kuburyo iyo nakubonagaho inoti utashoboraga kuncika ntayigukuyeho , abo basore bose baje kunyemera kuko byibuze nabakubaga inshuro ebyiri ayo bazanye . Ubwo ubuzima bwaje kundyohera kuko ntakibazo nakimwe nari nkigira , ikindi kandi nari nitunze nubwo ntaho kurara nari mfite ariko ibyo kurya sinabiburaga ndetse nakamugi nabaga nkariho , mbese kuri njye nari mbayeho neza nubwo mwe mubona ko nari mbayeho nabi.
.
Ubwo nagize imyaka 9 , narimbimazemo umwaka wose nibwo nagiye ku isoko mbona agakobwa keza , kari mukigero cyange bari bagahaye 5000 fr ngo kajye kugura igikinisho cyabana , mpita nyiba .
Ubwo karagiye karacyireba karacyishimira , gakoze mumufuka ngo kishyure karayabura , karicaye kararira cyane nange nkarebye numva nkagiriye impuhwe , burya ntukifuze kureba umukobwa mwiza uri kurira.
Icyambabaje cyane kurutaho , ni uko mama wako yahise aza , asanga karirira mu isoko aho kugahoza yahise agakubita urushyi , ngo ni indangare arangije ahita akajyana murugo iwabo dore ko hari aho kugipangu cyegeranye nisoko.
.
Ubwo bagiye mbareba , barinda binjira mugipangu nange mpita nitahira murugo nako mungangi , nagezemo dutangira gutera blague zacu ariko nge nari kure , kuburyo bose bambajije icyo nabaye ariko nkababwirako ntakibazo , baba baravuze ngo buriya ni swingi nyinshi bandeke, ubwo twahise twihina kubikarito ,ubundi turaryama.
.
Njye ibitotsi narabibuze , ndabyuka mfata akandi gatabi kuko natangiye gukeka ko ako nanyoye ari gake , namaze kukanywa ubundi nsinziraho , ariko hashize nkisaha mpita nkanguka ndebye akandi gatabi ndakabura mpita menya ko nakamaze , ubwo natangiye gutekereza gusa icyagarukaga mumutwe wanjye ni wamwana w’ umukobwa , nkatekereza ukuntu namubabaje kandi ari umwana muto , nkatekereza ukuntu yaragiye kugura akantu yakundaga cyane ariko nkaba nakamubujije , ntekereza ukuntu mama we yamukubitiye mu isoko nukuntu yamujyanye murugo amukurubana , noneho natekereza ko ashobora kuba yamukubitiye murugo nkumva umutima umvuyemo. Burya baravuga ngo abagome ntibagira konje, nange nahise mbyibonamo , ariko narebye impuhwe ndimo mugirira nuko ntawazingiriye , iryo joro nibwo nongeye gutekereza kubuzima nabaye kuva nkivuka gugeza ubwo , mpita mbona ko na satani ashobora kuba agira impuhwe rimwe na rimwe.
.
Ubwo nkiri muri ibyo nahise numva abandi babyutse , ubundi twihumura mumaso dufata ifunguro rya mugitondo ariryo kamugi , ubundi twerekeza mukazi . Nimvuga akazi ntimugire ngo hari akandi ahubwo ni ako gukora mumifuka yabandi. ubwo nageze aho nakoreraga , nareba nkabona kakana kagakobwa , najya kubona nkabona ngiye kugongana n’ abantu kubera kujya kure ,bwarinze bugera nka sa saba aribyo nkirimo kuburyo wagira ngo ni amadayimoni yari yanteye ariko ashobora kuba aribimbaraga z’ urukundo nubwo ntarimuzi nawe atanzi .
Nabonye kukazi bikomeje kwanga kubera iyo sura y’ umuziranenge yanzaga mumaso mpita mfata umwanzuro
.
Ntuzacikwe na episode ya 17

Advertisements

Leave a Reply

Please log in using one of these methods to post your comment:

WordPress.com Logo

You are commenting using your WordPress.com account. Log Out / Change )

Twitter picture

You are commenting using your Twitter account. Log Out / Change )

Facebook photo

You are commenting using your Facebook account. Log Out / Change )

Google+ photo

You are commenting using your Google+ account. Log Out / Change )

Connecting to %s