MY SPECIAL DREAMS EPISODE 17


Dreams Road Sign

My special dreams
Episode ya 17

Duherukana ubwo nabonye kukazi bikomeje kwanga kubera iyo sura y’ umuziranenge yanzaga mumaso mpita mfata umwanzuro
.
Ubwo nahise mfata umwanzuro wo kujya ku isoko nkakagura ubundi yaza nkakamuha , ninako byagenze rero , nahise njya mu isoko , ngura kagakinisho , ubundi ndagenda nicara hafi yicyo gipangu , ubundi nkomeza gutegereza , sinzi uko wamwana yavuye ku ishuri byari bibaye nka sa kumi nimwe , mukubise amaso , ndeba iyi ndoro nziza , ngenda musanga , kuko nari mfite kagakinisho yakundaga nawe yakomeje kundeba , kugeza ubwo nasitaye kuri mukuru we bari kumwe , ubundi ahita ansunika mpita ngwa hasi , wamwana aza ansatira arampagurutsa arangije arambwira ati komera , nkimara kumva akajwi ke kankomeza numvise ubushyuhe bwirutse umubiri wose , nange niko kwihagararaho ngo ntacyo mbaye humura.
.
Ubwo uwo mukuru we yahise avuga
We: ese nkicyi cyana gisa gutya cyaje kumara iki hano ? niba waje kutwiba isubirireyo
Ubwo nahise niyumvamo ko bazi ko ndumujura , ntangira gutitira nshaka aho ndi buhere nsaba imbabazi ndetse nsubiza wamwana ibye mbura aho mpera.
Nkiri muri ibyo mukuru we aba aravuze , josee ngwino twigendere kano kagegera karadutindije
Ubwo nahise menya ko ariko yitwa , ngiye kumva numva aravuze
Josee: aka gakinisho ni keza pee, uziko ari nkakakandi nari ngiye kugura nkabura amafaranga yanjye . Ubwo yahise atangira kurira , nange ntangira kumuhoza , mfatanije na mukuru we , hashyize akanya nibwo nange niyemeje kuvuga byose uko byagenze ndangije ndakamuha ubundi ndagenda .
Ubwo noneho numvise mbohotse mpita nisubirira mukazi , noneho nakoraga mumifuka mfite courage nyinshi kuko icyari cyimbangamiye nari maze kugikura munzira , amasaha yaje kugera ubundi mfata inzira ndataha .
Nkigera mungangi noneho nari meze neza cyane akanyamuneza ari kose ariko icyagarukaga mumutwe wange ni josee , ubwo twatumuye akumugoroba , ubundi turaryama.
.
Ubwo mba nambaye ikoti ryiza , ngenda abantu bose bandangariye , ngiye kureba umukobwa mwiza , ariko ngeze iwabo nsanga barimutse , mpita ndikuramo , ubundi niruka ntazi iyo ngana , nshakisha uwo mukobwa mwiza , ariko nkomeza kumubura , abambona bose bakanseka bareba uko nataye umutwe , ariko nge sinabitaho ,sinzi ukuntu imodoka yaje kunshaho , ndebye neza mbona ayirimo , niko kuyirukaho , sinzi uko nagize amahirwe mba mbonye moto nyikubitaho , motali yakije yanga kugenda , ngize ngo nyiveho nkurikire imodoka , iranga iransiga , ubwo irenga nyireba , nkiri muribyo nagiye kumva numva urushyi ngo pooo , ubwo nkangukira hejuru , bagenzi bange baba barambwiye , ese uri gusakuza gutyo uyobewe ko turi mungangi , uragira ngo uturaburiza maze police idusange aha koko?
.
Ubwo nibwo namenye ko zari inzozi gusa zanteye ubwoba bwinshi ariko kuko ntawe nari kuzibwira nahisemo kuruca nkarumira
.
Ubwo mugitondo twarabyutse dufata icyayi ariryo tabi , ubundi twerekera mukazi , nageze ku isoko nkibisanzwe , mba mbonye josee iwabo ari kugipangu , akimbona yahise aza yiruka nange nkomeza kumwitegereza ngo ndebe aho yerekeza kabone ko iyo namubonaga namukuragaho amaso aruko arenze , nagiye kubona mbona ansatira nge nkagirango ndarota natunguwe no kubona angezeho ,ampereza umukono , ankozeho numva mfashwe namashanyarazi , ariko murako kanya aba arandekuye ,agahinda kaba karanyishe kuko numvaga atandekura.
.
Ubwo aba arambwiye
We: uziko uyu munsi niriwe hariya kugira ngo ndebe ko nakubona ?
Njye: yooo pole disi nagutindije
We: ntakibazo
Njye: wanshakiraga iki ? nizereko atarukugirango ubwire papa wawe maze akaza akankubita
We: humura rwose , ahubwo cyagihe nageze murugo mfite cyagikinisho , ubundi mama ambaza aho nagikuye , mubwira byose , nawe mbona biramutangaje , ubundi ahita ambwira ngo ninkubona nzamukwereke , none rero naje hano kugira ngo ninkubona ,nkubwire tuze kujyana murugo akubone
Njye : sinaza rwose , nukuntu abagore bakubitana , atankubita
We: humura mama nimwiza , rwose wahita unigumira murugo maze ntuzongere kwiba
Njye: oya rwose ,ahubwo umubwire ansange hano kuburyo najya kunkubita ndahita niruka
We: ntakibazo noneho reka njye kumubwira aze gusa ntugire aho ujya tutaza tukamukubura
Njye: ntaho njya gusa nimutinda nkibonera akazi sikanshika
.
Ubwo josee yahise agenda , nange mukurikiza amaso kugeza yinjiye murupangu , ubundi arafunga nange nsubiza ubwenge kugihe mugihe ntegereje ko azana na mama we. Ubwo nahise ngenda mfata amabuye 2 nyashyira mumifuka kugira ngo niyibeshya akankoraho mumene umutwe ubundi ndaza nicara hahandi josee yansize.
.
Ntibyatinze nagiye kubona mbona josee azanye numumama basa ,ubwo mpita menya ko ari nyina , ubundi nange ntangira kwisuganya nkora mumifuka , ngo nitegure urugamba ariko ntungurwa no kubona uwo mumama aje akansuhuza neza nurugwiro rwinshi , ubundi nange muhereza umukono arangije arambwira
We: bite mwana muto?
Njye : nibyiza
We: rero ejo jose yaraje atubwira uko wamwibye amafaranga ,
Akivuga gutyo nahise ntangira gutitira ntekereza ko agiye kunkubita , ariko nkiri muribyo , aba aravuze
We: wigira ikibazo mwana wa, rero icyo nashakaga kuvuga ni uko yambwiye ukuntu wamusubije agakinisho ke , gusa twumvise nubwo wari wamwibye , ufite umutima mwiza , ubwo twifuza kugushimira
Njye: murakoze kuba mwabitekerejeho nabyo nibyiza kandi buriya n’ Imana yarangije kugushimira
We: uziko ntangaye burya uzi n ‘Imana koko?
Njye: kera nakundaga kujya gusenga rero , buriya na ndakuramutsamariya ndayizi
.
Ubwo yahise aseka cyane, arangije arambwira ati ” rero naganiriye numugabo , twemeranya ko twakuzana murugo , ukabana nabana nkabandi
Njye : murakoze , ndabashimiye ,ntago narinzi ko hakiri abantu beza nkamwe
We: nanjye ndagushimiye , ahubwo ushatse wahita uza tukajyana
Njye: nubwo mbashimiye , nishimiye uwo mutima mwiza mugize ariko ibyo kuza byo nzabanza mbitekerezeho kuko mfite ahandi mba
We: uuuuhhh burya se ufite aho uba ukaba wiba? njye narinzi ko uri mayibobo
Njye: erega na mayibobo zigira aho ziba , kandi nazo zigira uko zibaho
We: nukutwihanganira twe ntituba tubizi , twe tuba twibwirako bataha aho babonye
Njye: siko biri pe buriya tugira aho tuba
We: nonese wabyizeho ukaza ukabana nabandi bana koko?
Njye : nakaje ariko kereka unyemereye ko uzajya unzanira kugatabi
We: ampayinka ,ubu se nawe ujya usomaho
Njye : umva bille ndagaswi , ubuse urabona nashobora akazi nte ntasomyeho
We: uzaze tuzareba uko twajya tukagushakira
Njye: niba aribyo nzaza , gusa nikabura nzisubirirayo , ariko reka manze nge gusezera kubo twabanaga
We: we reka tugende , nizere ko ejo tuzahita tujyana
Njye: ntakibazo
.
Ubwo twasezeranyeho , noneho nabonaga na josee yatwawe , kuburyo barinze bagera kugipangu akireba inyuma , ariko bamaze gufunga nibwo namjye nibutse ko ndi mukazi , ubundi nkorana umurava kuko bwari bunije ndangije nderekera.
Twageze mungangi , ubundi tutumura kugatabi nkibisanzwe , turangije dutangira kuganira , uko umunsi wiriwe n’amafaranga twabonyemo , ariko nshaka uburyo ndibutungukirize babasore twabanaga ko ngiye kugenda , natekereza ko bambwiye ko ningenda agatwe kange bazakamanika mugiti nkumva neza umusatsi umvuyeho.
Ubwo nahise nikoza hanze ntumurira rimwe tubiri ubundi ngaruka nuzuye imyuka , ubundi ntangira kubabwira
Njye: uyu munsi rero nakoze neza
Bo: twabibonye, kuko wanazanye menshi
Njye: gusa nahuye nikimama kiramfata kiranganiriza
Bo : urabe utakibwiye ibyacu naho tuba kuko police ntitwayikira
Njye: simunzi se ? njye ndi bille kabisa , ubwo namweretse ko turi kumwe ariko ntacyo namutungukirije , gusa yansabye ko najya kubayo
Bo : niba arumukire , ubyemere ujyeyo , wenda wazajya uduha kubyo kurya byaho , ugacunga ukanamwiba nkubukaro , ubundi natwe ukaduha .
Njye : ubwo se umuntu yakugirira neza gutyo warangiza ukamwiba?
Bo: umva bille ndagaswi , utamwiba se ? arikose ubundi ubwo uramutse ugiyeyo , ubwo washobora kuhaba utanywa kugatabi?
Njye : sinkibyo se ? gusa yambwiyeko azajya akanshakira
Bo: yakubeshye ,ubwo se yagakurahe?
Njye: nange nabonye ko ari kumbeshya , gusa ninkabura nzahita nikatira ngaruke
Bo : courage petit
.
Ubwo umwanzuro warafashwe , ubundi turaryama , ariko naraye nibaza uko nzabaho ningerayo , nkibaza agatabi nikabura uko nzahita ntaha , ariko burinda bucya ntarabona igisubizo.
Ubwo bwarakeye , tufata kugatabi , ubundi twerekeza mukazi gusa kuringe nari ngiye guhindura ubuzima .
Ubwo naragiye ngeze kwa josee mpagarara hafi yigipangu ariko nanga gukomanga , hashize akanga mbona imodoka irasohotse ndebyemo mbona umugabo utwaye abana bambaye uniform , mpita menya ko ari se wa josee , ubajyanye ku ishuri , sinzi ukuntu hashize akanya haba hasohotse umumama wambaye neza ndebye neza nsanga ni mama josee , ubwo mpita niruka ubutareba inyuma.
.
Ntuzacikwe na episode ya 18

Advertisements

Leave a Reply

Please log in using one of these methods to post your comment:

WordPress.com Logo

You are commenting using your WordPress.com account. Log Out / Change )

Twitter picture

You are commenting using your Twitter account. Log Out / Change )

Facebook photo

You are commenting using your Facebook account. Log Out / Change )

Google+ photo

You are commenting using your Google+ account. Log Out / Change )

Connecting to %s