MY SPECIAL DREAMS EPISODE 18

Dreams Road Sign

My special dreams
Episode ya 18

Duherukana ubwo sinzi ukuntu hashize akanya haba hasohotse umumama wambaye neza ndebye neza nsanga ni mama josee , ubwo mpita niruka ubutareba inyuma.
.
Reka dukomeze, ubwo nahise niruka ubutareba inyuma , ubwo mba nguye kumugore wari wikoreye inyanya azijye ku isoko zose zimeneka mumuhanda , ubundi aba atangiye kunkubita inshyi nyinshi , murakokanya , mama josee nawe aba arahageze , mukureba aba asanze bari kunkubita niko kwitambika ngo ntuhagire uwongera kunkoraho ,ubundi ahita yishyura ,arangije aba aramfashe ngo tugende , niko kugenda tuganira
We: ese buriya wari wirutse ugana he?
Njye: umva mere ndagaswi , buriya se wari wambonye?
We: cyane rwose
Njye: uziko narabutijwe
We : gute se ? harya bakwita nde?
Njye: ubundi nitwa kenny ariko izina ry’ akazi ni commando kuko buriya bariya ba bille bose baranyemera
We: noneho mugukora mumifuka urebaho?
Njye: ntawe utanyemera buriya , uzabaze na josee ukuntu atarabutswe, ubundi nakobonyeho akabolo ntiwancika
We: eeehhh uziko urenze
.
Ubwo twahise tugera murugo , namwe murumva uko inkweto nimyenda nari nambaye byasaga , mbanza kwanga kwinjira ariko mama josee akomeza kumpatiriza njyeze muri salon ndebye uko intebe zaho zisa , mpitamo kwiyicarira hasi ,mama josee ampatiriza kwicara kuntebe , ariko bwo naranangiye nkomeza kwiyicarira hasi.
.
Ubwo yahise agenda ategura amazi ayashyira muri douche , ubundi aramfata anjyana kunkarabya , disi nongeye kubona umuntu unkarabya nka kera , ubundi ndangije aragenda anyambika imyenda misha , kuburyo kuri njye byari surprise , arangije ahita ansubiza muri salon nawe ajya gukora uturimo two murugo nange nsigara muri salon.Ubwo nahise mfungura television ubundi nirebera amafilm.
Haciye akanya mama josee aba arinjiye ahita atangara
We: ese burya bwose uzi no gufungura ecran ukareba film?
Njye: erega njye ndi hatari , maze inapfuye nayikora
We: wabyigiyehe se mwana muto
Njye: erega twari tuyitunze murugo
We: eeeehhhh nonese byaje kugenda bite?
Njye: ko arinkuru ndende ra
We: nubundi nari ndangije uturimo twose , reka nicare umbwire , sibyo se kenny?
Njye: ntakibazo , ariko wikomeze utagira ihungabana cyangwa manze nge gushaka umuganga?
We: hahahah uziko ukunda gusetsa cyane , ahubwo nguteze amatwi mbwira
.
Ubwo namubwiye byose , mubwira ubuzima nanyuzemo , nagiye kuburangiza yarize ,ubundi mfata agatambaro ndamuhoza nkuko twari twaramenyereye guhoza papa , amaze guhora nibwo yambwiye:
We: ihangane mwana wa , uracyari muto kandi ubuzima buri imbere nibwiza kandi buteye amatsiko
Njye: ntakibazo mama rwose narangije kwiyakira
We: uziko nakurangaranywe singuhe kucyayi
Njye: naje nkinyweye rwose kihorere ( numvaga ntavangira agatabi kange)
We: ntacyo ubwo urasangira nabandi sa sita
.
Ubwo twakoneje kuganira , mubwira udukuru twabana , urumva ko nari ngeze kumyaka 10 , ubundi bigeze sa sita , twumva imodoka ivugije ihoni, barayikingurira , tubona yinjiye mugipangu , ubundi josee na mukuru we nibo bavuyemo mbere , ubundi mbona umugabo munini nawe avuyemo mpita menya ko ari papa josee.
Bakomeje gutambuka , ubundi josee akimbona arampobera , na mukuru we ampereza umukono , se we ntiyigeze ansuhuza , ahubwo yahise ahamagara umugore we , mama josee ahita aza , aba aramubajije
.
We: uyu ni wamwana wambwiye w’ umujura?
Mama josee: ni uwo rwose ,ariko nubwi yiba ariko afite umutima mwiza
We:umva yewe mwa? witwa nde?
Njye: nitwa kennny , ariko izina ryakazi ni commanda
We: eeehhh witwa izina ryiza kuko nange mumazina nkunda , nkundamo kenny
Njye: murakoze
We: umva rero icyo nshaka kukubwira , ubu rero twakuzanye hano ngo tukwiteho , ndabona uhumura ibitabi , ubu rero wageze murugo , ibyo botabi ntugomba kongera kubitekereza , icya kabiri nuko ugomba kuba umwana nkabandi bo mururu rugo .
Njye: ntakibazo
.
Ubwo nahise nubika umutwe mumaguru , ntangira gutekereza ibyo mama josee yansezeranije , ntangira gutekereza uko nabaho ntarinyweye , byose biranyobera , narebye kwisubirira kumuhanda ariko nabyo nkabona atari umuti . Ubwo nibwo nahise nigira inama yo kuzajya niyiba ubundi nkajya gutumuraho
.
Ubwo yamaze kumbwira ibyo byose , duhita duhaguruka tujya kumeza , twafashe ibya sa sita , ubundi josee yanga kurya wenyine ngo arasangira nange , ubwo twarasangiye turangije baranura , ubundi ba josee basubira ku ishuri . Mbere yo kujya mumodoka yahise ansezera bitungura ababyeyi naho se ,aba aravuze ati: ” uziko agakobwa kange kagukunze”.
Nashatse kumubwira ko nange ari uko ariko ndaruca ndarumira.
.
Ubwo nasigaranye murugo na mama josee ,amaze gukaraba nibwo yansabye kwitegura ubundi tukajyana ku isoko .
Ubwo nahise nkaraba ndangije nkubitamo agakabutura yari yampaye n’agapira keza ubundi ndamuherekeza tujya mu isoko.
Twagezemo anjyana aho bacururizaga imyenda , ubundi ansaba kwigera ,uwo mbonye unkwiye agahita yishyura , igikapu cyamaze kuzura , ubundi anjyana aho badoda uniform , barampima barangije batangira kuyidoda ,ubwo nibwo natangiye gutekereza ko nshobora kuba ngiye gusubira mu ishuri , muminota mike , uniform bari bayirangije , ubundi barayiduha twerekeza muri papeterie ubundi agura amakaye namakaramu , ubundi dufata inzira turataha .
Twavuye aho numva ibyishyimo ari byinshi ,ariko nkabura uko namubaza , kuko natekerezaga ko wenda baba bafite abandi bana bayiguriye ariko nkabura igisubizo.
Ubwo twageze murugo , ubundi mama josee ajya mucyumba , atangira kugikora neza ,afata yamyenda ayiha umukozi arayifura , arangije ayitera ipasi ,nyuma yaho ayijyana muri cya cyumba . Ubwo mama josee yahise aza aramfata anyerekeza muri icyo cyumba , ngezemo nsanga umucyo niwose aba arambwiye
.
We: mwana muto aha niho urarara
Njye: ko ari heza cyane se , ubu nti muri kwigora ? Erega nge nahano hasi naharara
We: sukwigora ahubwo nawe ugomba kumva ko uri kimwe na josee mwese muri abana bacu
Njye: murakoze mama, muri abantu beza
We: rero iyi myenda ureba hano yose ni iyawe,
Njye : ko ari myinshi ,ubu nayambara ngenyine koko?
We : simyinshi ahubwo nzakugurira indi muminsi iri imbere. Reba hariya hirya , iriya ni uniform yishuri ,ejo urajyana na ba josee ku ishuri
Njye: ubu koko ngiye gusubira ku ishuri , uzi ukuntu nakundaga gukina agapira n’abandi bana , kabisa murakoze kandi nzabitura ineza mungiriye
We: harya wagarukiye muwa kangahe
Nge : narangije muwa mbere , maze nari narabaye uwa mbere umwaka wose
We: burya warumuhanga bigeze aho ? gusa ndumva utaranatakaye cyane kuko imyaka 10 muwa kabiri simyinshi
Njye: ntakibazo nge nkunda kemwiga niyo nagira 20 nahiga
We: ubwo rero witegure , ubyuke kare , ubundi ujyane n’abandi ku ishuri.
.
Ubwo twagarutse muri salon , ubundi dutegereza abandi bogeze kumugoroba baba barahageze , ubundi amasaha yicumye dujya kumeza , ubundi twerekeza mubusaswa. Naraye ijoro ryose ntekereza , ukuntu ngiye gusubira ku ishuri natekereza ko nzajya njyana na josee nkumva akanyamuneza gasesekaye inyuma
Bwarakeye mbyuka karecyane ngeze hanze nsanga ni kukwezi naho ubundi ari nijoro , ndongera nsubira kuryama , byabaye inshuro 3 , iya 4 nibwo nasanze koko bwakeye , ubundi ndakaraba , nambara ya uniform , nireba muri miroir nkinshuro eshanu , ubundi tujya kumeza.
Twamaze gufata icyayi , ubundi papa josee nawe ahita afata igikapu , ubundi tujya mumodoka twerekeza ku ishuri
Mumodoka nge na josee twagiye dukina udukino twabana kurinda tugerayo .
.
Twagezeyo tuva mumodoka ,ubundi papa josee yerekeza kumwarimu wigishaga muwa 2, sinzi ibyo bavuganye ubundi baba barampamagaye , nange ngenda nihuta cyane , mbagezeho, mwarimu aba arambwiye :” rero ubu ugeze ku ishuri ,abandi bamaze ibyumweru bibiri biga , ubwo nawe ugomba gukorana umwete
Njye: ibyo ndabizi ntawe ubimbwiriza , ninacyo cyanzanye
We: siwuma se , erega ugomba kwiga ukamera nka so .Ubwo yahise amfata ukuboko , nsezera papa josee , ubundi ndamukurikira . Twageze mu ishuri ubindi ahita anyereka intebe y’ inyuma ,ubundi nyicaraho ariko nareba abana turi kwigana uburyo ari bato , nkakubita amaso josee wari wicaye mukindi gihande , mpita mfata icyemezo cyuko nitujya mukaruhuko………
.
Ntuzacikwe na episode ya 19

Advertisements

Leave a Reply

Please log in using one of these methods to post your comment:

WordPress.com Logo

You are commenting using your WordPress.com account. Log Out / Change )

Twitter picture

You are commenting using your Twitter account. Log Out / Change )

Facebook photo

You are commenting using your Facebook account. Log Out / Change )

Google+ photo

You are commenting using your Google+ account. Log Out / Change )

Connecting to %s