MY SPECIAL DREAMS EPISODE 20

Dreams Road Sign

My special dreams
Episode ya 20

Duherukana ubwo twanojeje byose , burira buracya , ubundi turitegura , turerekera , tukigerayo natunguwe no gusanga……..

.
Twarahageze dusanga kugipangu handitseho ngo Icyizere clinic , nibaza ukuntu claudine yaba yarahise ahagira ivuriro biranyobera . Nahise mpereka mama josee mubwira ko tuhageze ariko mbere ntavuriro ryari rihari , nawe arumirwa , ahita ambwira
We: wasanga buriya yarahagurishije maze agahita yimuka
Njye : birashoboka nabyo, nonese dukore iki mama josee
We: reka twinjiranemo maze turebe ko ariwe uhakorera
Njye: ambonye se akankubita
We: ntacyo yagutwara kuko mu ivuriro haba hakoramo abakozi benshi ,kandi nitumara kumubona twahita twisohokera kandi nanjye byamfasha kubona uko mwegera kuko namubera umukiriya cyane ubundi nkabasha kumumenya neza
Njye: uziko aribyo , ahubwo reka mve mumodoka ubundi tugende.
.
Ubwo nahise mva mumodoka , ubundi twerekeza muriryo vuriro tukigeramo dusanga ni umukobwa mwiza ukora kuri reception ahita atubaza
We: karibu mwicare
Twe: urakoze cyane
We : none tubafashe iki ? muje kuvuza uwo mwana?
Njye: oya situje kwivuza , ahubwo narinje kubabaza niba uwitwa claudine mwaba mumuzi
We: yewe ntawe nzi pe , nonese ubundi mwamushakiraga iki?
Njye: hano rero hahoze ariho iwacu , gusa nge naje kugenda none naringarutse kureba none ntunguwe no gusanga ari ivuriro
We: hahah ariko nawe utansetsa ko nyiri aha yarumugore n’ umugabo batagira umwana kandi babanyamahanga habaye iwanyu ryari?
Njye simbeshya rwose , uwo mugore yari mama , ahubwose mwandangira aho yaba aba?
We: ko numva unteye impuhwe , ubuse yagiye kwimuka aragusiga koko?
Njye : ngo yimuka?
We: yego rwose , bimutse bakigurisha aha , ntabyo waruzi se?
Njye : ntabyo rwose
We: bahise bimuka maze imyaka ibaye 2, bamaze kugurisha aha bahita bajya mubugande
Njye: nuko ntahazi nari kuzabasangayo ariko murakoze kuri ayo makuru mumpaye
.
Ubwo twahise twimwiza imoso ubundi turataha , twageze murugo mama josee ajya mukazi nkibisanzwe , ubwo nge mpita njya muburiri ntangira gutekereza uko Claudine yamaze famille yose kugira ngo akunde abone umutungo wacu wose , yamara kuwubona agahita yimuka anawugurishije , ntangira kwifuza ngo uwazamunyereka nyuma nkareba icyo yakuyemo ,nahise ntekereza uko papa yawugezeho nawe avuye kuri zero , mbona ko ari Imana yawisubije kugira ngo nange nzakorere uwanjye. Kuva ubwo nahise mfata umwanzuro wo gukora uko nshoboye ngo nanjye nzagere kubiruta ibya papa ariko natekereza ko kuva kugatabi byananiye nabwo nkumva ncitse intege.
.
Ubwo igihe cyakomeje kwicuma nkomeza amasoma yanjye ariko buri gihe nakurikiranaga na josee , ari nako nihisha nkanywa kugatabi , ubundi burya ngo iminsi yigisambo iba ibazwe, muti ese byagenze bite? nibyo ngiye kubabwira.
.
Ubwo umunsi umwe ubwo nari ngeze muwa 4 nibwo nagiye kureba babasore mvuye kwiga nkuko byari bisanzwe bampa agatabi , ubundi nkashyira mugikapu ngiye kugera murugo sinzi ukuntu ikimodoka cyabuze feri ubundi mperuka kinkubita nkagwa hasi , ubundi nagiye gukanguka ndi kwa muganga mbona mama josee na josee bandi iruhande
Njye: ko ndi aha se?
Josee: reba kugahanga kawe
Nahise nireba nsanga umutwe wose urapfutse
Njye: ko mputse nabaye iki?
Mama josee : hahah ntawakurenganya mwana wa , gusa imodoka yari ikwishe pee. Uziko aha waruhamaze ibyumweru bibiri
Ubwo nahise nibuka ko ari yamodoka yankubise , mpita mvuga , uziko koko mperuka kinkubita ngo pooooo ,ahubwo kubera ukuntu nkomeye ubanza nayo yarahise ihetama
Mama josee : uziko ntarinziko uzi gusetsa bigeze aho ?
Njye: rero burya iyo nishimye ntacyo ntakora
We: turabona umaze gukira , ahubwo reka turebe muganga , tumubaze niba atagusezerera. Tukiri muribyo twagiye kubona tubona muganga arinjiye akitubona tubona arumiwe
.
Muganga: ndabona noneho umwana yorohewe
Njye: erega nanakize muga
Ubwo yahise amfukura abona ibisebe byakize ,aba abwiye mama josee ngo amuhe umwanya bavugane , ubundi mama josee aba arasohotse njye nsigarana na muganga
.
Mugange : bitese mwana muto?
Njye: ntakibazo muga
Muganga: ubu rero ndagirango tuganire neza njye nawe ,atiko ntugire icyo umpisha
Njye: ntakibazo muga , ariko ntumbaze ibyo ntazi
Muganga : ikinteye kukwicaza ngo tuganire mama wawe atahari nuko hari uduco nakubonyeho ngira ngo tuvuganeho
Njye: ntakibazo muga
Muganga: rero twaje kugupima dusanga amaraso yawe arimo urumugi arinayo mpamvu watinze gukira
Njye: nibyo rwose ntimwibeshye , gusa nanjye sinjye
Muganga : nonese ko nabonye mama wawe agukunda cyane kandi mukaba muri abakire , ikindi kandi bakaba bagukunda cyane niki cyatumye ujya mubiyobyabwenge
Njye: ubwo namubwiye byose ntacyo nsize birangira muganga nawe atangiye kurira ,hashize akanya arihanagura
Ubwo arangije nibwo yambwiye , mwana muto rero ihangane , ibyisi niko bimera gusa nanone kujya mubiyobyabwenge siwo muti kandi iyo ubonye wabigezemo nkuko kwawe iyo ushaka kubivaho ubikora buhoro buhoro ubundi ukibuka wabivuyemo
Njye: nanjye rwose mba numva nshaka kubivamo ariko nyine kamere yaranze
Muganga : rwose uzagerageze kuko kubijyamo ntacyo bizakumarira usibye kukumaraho amafaranga , ikigeretseho nuko uzajya uniba , kandi nunakura ntamukobwa uzakwemera ukibirimo
Njye: ngo ntamukobwa uzanyemera , wibimbwira rwose muga , ubu josee yanyanga koko?
Muganga : burya se nawe uratereta?
Njye: cyane rwose maze twenda no gukora ubukwe
Muganga : hahah muzabukorerahe se?
Njye: hariya murugo hari ahantu mugikari nge na josee twubatse urusengero , ubwo rero niho tuzakorera ubukwe
Muganga: ubwo rero niwongera kurinywa azahita akwanga peee
Njye : noneho sinzongera pe ahubwo mpamagarira mama musabe imbabazi mubwire ko ntazongera kurinywa ,wenda na josee hari igihe yaba yarabimenye ubundi mama akabimumbwirira ko ntazongera.
.
Ubwo muganga yahise ahamagara mama josee , nawe ahita yinjira , ubundi amubwira byose uko bimeze nanjye mba ndamubwiye
Njye: mama josee mbabarira rwose najyaga njya kunywa akamugi ari nacyo cyatumye nanga kugenda mumodoka (…. ubwo namubwiye byose) gusa buriya Imana niyo yabishatse , kuba narakoze accident , buriya bwari uburyo bwange bwo kugirango mbone uko nduvaho , ariko ubu ndabibonye , rwose mumbabarire sinzongera , ahubwo unsabire imbabazi josee
Mama josee: rwose wivunika mwana wa kuva ariwowe ubyivugiye bikuvuye mukanywa , imbabazi warangije kuzibona kuko igihe cyose twabanye sinarinyobewe ko unywa urumugi , gusa kuko nabonaga ntacyo wangiriza , kandi ugakomeza kuba umuhanga , natekerezaga ko igihe kizagera ugasanga waribeshye , ubundi ukabivamo .
Njye: urakoze cyane mama josee
Mama josee: burya cyagihe ukazana bwambere naje kugusasira mpita nkabona ,ninayo mpamvu wasanze uburiri budasashe , kuko nabonye ko numenya ko nakabonye bishobora kuguhungabanya bigatuma ugenda , cyangwa ntujye wibona murugo nkumwana waho
Njye: uziko urenze kugira ibanga mama josee , nonese papa josee we ubu azambabarira koko
Mama josee: nari narabimuhishe gusa ejobundi ukimara gukora accident nibwo yarebye mugikapu cyawe aba arakabonye , ubwo byaramubabaje cyane kuburyo na nubu atarabyakira .
Njye: nonejo aranyirukana
Mama josee: wowe umwegere umusabe imbabazi kandi umubwire byose ndamuzi agira umutima wihangana ntateze kukwirukana ahubwo arakumva
Njye : murakoze mama josee , gusa namwe mube muhari mumfashe
Mama josee : ntakibazo mwana wa
.
Ubwo twarangije kuganira , muganga ahita ajya mucyumba cyabo arangije aduha impapuro ngo tujye kwishyura , ubundi dutahe . Mama josee yahise ajya kwishyura ubundi nsigarana na josee tuba dutangiye kuganira
Josee: nari ngukumbuye , uziko nakuvugishaga ukanyihorera , gusa uri umwana mubi
Njye: sinabikora rwose ,maze numvise ijwi ryawe mpita nkanguka
Josee: hahah ubu se nibwo waryumva maze hari igihe nanakuvugishaga undeba maze ukanyihorera
Njye: ubwo nari nararembye ahari
Josee: uzi ibishinge baguteraga maze nkarira mama agahita andyana hanze
Njye:yooo ihangane biriya biganga nzabikubita
Josee: yego rata kenny natwe nidukura tuzajya dutera abana babo ibishinge
Njye: uziko aribyo josee kandi koko turi nabahanga natwe tuzige ubuganga
.
Ubwo twamaze kunoza umugambi wo kuziga ubuganga , kugira ngo tujye dutera abana babo ibishinge , murako kanya mama josee aba arinjiye avuye kwishyura , ubundi duhita tuzinga ibyacu , ubundi twicara mumodoka turataha twageze murugo dusanga papa josee ntawe uhari , ubundi ndiruhutsa .
Ubwo twahise tujya gukina kwihishanya nge na josee sinzi uko byageze mumasaha ya nimugoroba , ngiye kubona mbona papa josee araje ambonye ahindura isura ahita ampamagara ngo nimusange muri saloon , ubwo naragiye ndicara n’ ubwoba bwinshi……
.
Ntuzacikwe na episode ya 21

Advertisements

4 responses to “MY SPECIAL DREAMS EPISODE 20

    • Grace uratwemeje kabisa, urebye habaye mo agakosa gato mu guteganya uko inkuru zizajya zigukurikirana kuri magazine kuko My special dreams ni ndende cyane kuruta uko twari twabiteganije, … sorry

      Like

Leave a Reply

Fill in your details below or click an icon to log in:

WordPress.com Logo

You are commenting using your WordPress.com account. Log Out / Change )

Twitter picture

You are commenting using your Twitter account. Log Out / Change )

Facebook photo

You are commenting using your Facebook account. Log Out / Change )

Google+ photo

You are commenting using your Google+ account. Log Out / Change )

Connecting to %s