MY SPECIAL DREAMS EPISODE 19

Dreams Road Sign

My special dreams
Episode ya 19

Duherukana mwarimu anyereka intebe y’ inyuma ,ubundi nyicaraho ariko nareba abana turi kwigana uburyo ari bato , nkakubita amaso josee wari wicaye mukindi gihande , mpita mfata icyemezo cyuko nitujya mukaruhuko………
.
Ubwo nahise mfata icyemezo cyo kwiga cyane , ubundi nkazabarusha bose , kuko nabonaga hagize akana kandusha naba nsebye.
Igihe cyarageze cyo gutaha mpita njya kureba josee ngo dutahane , ubundi tugitangira kuganira mbona papa josee aparitse aho , numva ngizemo akajinya ariko ntakundi , duhita twinjira mumodoka , ubundi twicara inyuma nkibisanzwe, twatashye tuganira , tugeze murugo dusubira mumasomo , ubundi burira tujya kuryama .
Nageze muburiri , gusinzira biranga , ngerageza ibishoboka byose ariko nkomeza gukanura , natangiye kumva nkeneye agatabi ngo mbone ibitotsi ariko nareba nkakabura , kandi nubwo mama josee yari yarakanyemereye ,sinari kukamusaba ntako mbona aho.Ubwo bwarinze bucya ntarasinzira , nkibaza umuti ariko nkawubura , sinzi uko nigiriye inama yo kujya njya kureba babatype twabanaga mu ibanga , ariko nabwo ikibazo cyari ukubona akanya kuko buri munsi bazaga kudutwara ku ishuri kandi twagera murugo bagahita bakinga igipangu .
.
Ubwo bwarakeye mugitondo niga amayeri yo gusaba papa josee ko yandeka nkajya ngenda namaguru nkanataha nayo ko nkunda kugenda namaguru kubera imvune nari naragize , ko ariko abaganga bantegetse .
Yaraje ndabimubwira nawe ntiyashidikanije yahise abyemera , ubundi nange nicinya akara.
Kumugoroba twaratashye baza gutwara josee wenyine , nange ntaha ukwange , mpita niruka njya kureba babagenzi banjye , nkibabona twahanye chesi ubundi baba barambwiye
.
Bo: uziko wamuntu wagutwaye ari boss
Njye: gutese?
Bo: warasirimutse kabisa ntawakumenya , ahubwo duhe 100
Njye: hahahah
Bo: nonese ko uje hano wambaye uniform ?
Njye: rwose nabuze agatabi mbura amahoro , ahubwo nari ninyujije hano ngo niba mugafite muhite mumpeho
Bo: ntacyo twakwima mwana twabanye. ubwo umwe yakoze mumufuka ahita ampereza ubundi nkashyira mugikapu , mpita mbasezera , ubundi amaguru nyabangira ingata.
.
Ubwo nageze murugo , mama josee ahita aza anyicara iruhande ,arambaza
We: ese mwana wa ko watinze gutaha
Njye: naje namaguru , gusa kuko ntari mpazi neza naje nitegereza inzira , kugira ngo ubutaha ntazayoba
We: ese mama nuko byagenze ? nonese kuki wahisemo kugenda namaguru kandi hari imodoka?
Njye : nagize ikibazo cyimvune , nibwo muganga yambujije kujya ngenda mumodoka cyane , kandi ambwirako ngomba kujya nkora sport
We: eeeehhh mbese nuko bimeze ? Ihangane rwose igihe kizagera ukire ubwo burwayi, gusa umugabo yari yabimbwiye nabyo , gusa ikinteye kuza ngo tuganire nashakaga kukubaza uko ubuzima , uri kububona nyuma yo kuva kugatabi ?
Njye: maze kubimenyera rwose , kuburyo ntakigatekereza
We: nakomeje kugira impungenge ko uzajya ujya kukanjwa rwihishwa
Njye: oya rwose sinabikora
We: eeehhh noneho undemye agatima , erega biriya bitabi sibyiza , gusa niwowe mbonye ubiretse nkabona ,uratuje kuko abenshi babireka , ugasanga buri gihe agatima gahora karehareha
Njye: erega nabonye ntakundi nagira mpitamo gutuza , gusa ubu nabyikuyemo
We: komereza aho mwana wa. Icya kabiri nshaka kukubwira ni uko Josee yatubwiye ko uri umuhanga ngo ibintu byose niwowe ubisubiza
Njye: na josee yarabibonye se? cyakora byo ndagerageza
We : komereza aho rero , ahubwo nimujya mutaha ujye umwigisha nawe azamenye ubwenge
Njye: guhera uyu mugoroba noneho tuzajya twigira hamwe
We: urakoze cyane .Icya 3 ari nacyo cyanyuma nshaka kukubwira ni uko Josee yakaniye se ngo ntazongera kugenda mumodoka ngo muzajya mujyana
.
Ubwo nahise ngira icyoba cyinshi ko bashobora kuba banketse , akaba ariyo mpamvu bashaka kumpa josee ngo aze ancunga , niko gusubiza mama josee nti :” kubera iki ashaka ko tujya tujyana?”
We: ni uko yavuze ko mwigana ngo ntiyagenda nimodoka wowe uri kugenda namaguru
Njye: oya sinajyana na josee ,erega we ni umwana , imodoka zishobora kumugonga
We: uziko aribyo koko ? sinari nabitekereje ahubwo urakoze , gusa abe ariwowe ubimusobanurira wenda wowe yakumva .
Njye : ntakibazo reka murebe mbimubwire.
.
Ubwo yahise ansezeraho , ubundi nerekeza muri etude , nge na josee ,twacungaga ko ntawe utureba tugahana utubizou , ubundi tugaseka , tugahita twiyumanganya tukongera kwiga . Tukiri muribyo nibwo josee yambwiye ko nawe atazongera kugenda mumodoka yase ngo ngende namaguru , mubajije impamvu ambwira ko abura uwo baganira , nahise ntangira kumwumvisha uburyo ki ari umwana ,yanga kubyemera ngeze aho mbonye abyanze mubwirako natabyemera nzahita nigendera , abona kubyemera , ubwo ibyo kurya byaraje , duhita twerekeza kumeza n’ ababyeyi ubundi dutangira kurya ari nako ducishamo tukaganira .
.
Ubwo papa josee yahise aterura aravuga ati ; uziko josee yakunze uyu musaza we , uziko yakaniye ngo ntazongera kugenda nimodoka we agenda namaguru”
Njye: hahah ubwo se nibyo koko
Josee nisoni nyinshi nivugiraga dady
Papa josee : nibyo se? rwose wari wampangiyikishije
Mama josee : erega niyo bakundana ntakibazo kuko barangana , gusa muzirinde gukora ibyabana , sibyo bana ba?
Njye: sinabikora kuko papa yambwiye ko kubikora ari icyaha kandi ko umuntu ubikora azashya iteka ryose , ubwo rero sinabikora ntazajya kwa satani , njye nitinyira umuriro
Papa josee : uziko uyu mwana yamenya kubwiriza nizere ko na josee nawe abyumvise gusa natwe tuhakuye isomo
Josee: dady erega natwe mu ishuri ry’ abana pasiteri yarabitubujije ngo nibyo byarimbuye isodomu nigomora
Papa josee : rero niko bimeze , ntihakagire ubashuka ngo mubyemere
Twe: yego papa
.
Twarangije kurya , ubundi twerekeza kuburiri , nkigerayo nahise ntumura agatabi kabone ko ntagaherukaga , noneho kahise kanyica mpita nsibzira kuburyo nakanguwe na mama josee ubwo yakomangaga mugitondo , ndebye hejuru mpita nikanga , ubundi nsohoka nihuta cyane mugezeho
Mama josee : ko waryamiriye cyane mwana wa , kuburyo warugiye no gukererwa ishuri ?
Njye: nange sinzi uko byagenze ariko ubanza aruko naraye ndota cyane
Mama josee : ngaho karaba vuba ubundi ujye kwiga
.
Nahise nikoza douche vuba , ubundi ndangije mfata amakaye nerekeza ku ishuri ngeze munzira nibuka ko agatabi nibagiwe kugahisha nkagasiga kumeza , ubwo nashatse guhita ngaruka ngo nkahishe ariko nsanga nacyererewe kandi na mama josee akaba akiri murugo, ubwo nafunze umwuka ndakomeza njya mu ishuri.
Mbabwiye ngo narize naba mbabeshye kuko nakomeje gutekereza , uko mama josee arajya kunsasira nkibisanzwe , natekereza ko ari bubone kagatabi nkumva umusatsi umvuyeho , byageze aho mbona ishuri ryose riri kundeba , nkebitse mbona na mwarimu yasetse mbura ibyaribyo, nkomeje kureba mwarimu aba arambwiye
We: ese urimo uratekereza iki mwana muto?
Njye: ntacyo rwose ndakurikiye mwari
We: nonese igihe nakubwiriye ngo ujye gukosora kariya kabazo , nkasubiramo inshuro eshanu zose , niki gituma utangenda
Ubwo nibwo nahise menya ko nari nagiye kure , ubundi ndagenda mpita nkikora , bose baratangara
.
Ubwo sinjye warose dutashye , mpita noneho nemera kugenda mumodoka ngo ndebe ko nagerayo , nkigera murugo nahise nihutira mucyumba nsanga ibintu byose uko nabisize mpita mfata agatabi ndagahisha , ubundi tujya muri etude na josee. Bwamaze kwira mama josee aba araje arivugisha ati ; uziko nibagiwe gusasira kenny mugitondo? reka mpite njya gusasa . kuri njye aho nari nicaye nishinga icyara ko ari Imana yamwibahije , ikaba yampishiriye ariko nanone nkatekereza niba ariko bizahora nkabura igisubizo kuko kurivaho byo byari byaranze.
.
Ubwo nakomeje kubaho muri ubwo buzima , ariko njye na josee dukanira amasomo n’ urukundo ariko rwiyongera kuburyo iyo twabaga tutari kumwe numvaga umutima wange nsa naho nawutaye ,yagaruka nkumva noneho ndatuje . Ubwo umwaka wose warangiye arunjye wa mbere , josee ari uwa kabiri mukigo hose.
Ubwo twaratashye tugeze murugo batujyana muri hoteli kutwakira , amafi twarariye kabone ko njye aricyo nikundiraga , tumaze kurya amajambo aravugwa , ntakindi bavugaga atari ukudushimira n’ ukuntu bafite abana babahanga.
Igihe cyarageze turataha , niha ingamba zo kutazateshuka mumasomo
.
Ubwo hari mukiruhuko mama josee araza anyicara iruhande ubundi atangira kunganiriza
We: nonese ko wambwiye amateka yawe , tukaba twaragudashije , urabona ko umwaka urangiye , kandi niba narumvise neza , ko mukaso yishe bashiki bawe , ubwo gukomeza kumuhishira sitwaba duhishiriye umurozi ubundi akazatumarira urubyaro
Njye: uziko aribyo mama, ariko se nanone twakora iki?
We: nungutse igitekerezo
Njye: kimbwire wowe ndabizi ntakibi cyakuvaho
We: ndumva ejo twafata imodoka tukajya kumureba ,ubundi twamara kumubona tukaganira buhoro buhoro , ubundi tukazamushikiriza ubutabera bugakora ibyabwo
Njye: ambonye akanyica se?
We : oya uzagenda uhanyereke , niyinjize munzu murebe ,ubundi wowe usigare mumodoka , nimara kumumenya nibwo ibindi bizakorwa buhoro buhoro
Njye: uziko aribyo
.
Ubwo twanojeje byose , burira buracya , ubundi turitegura , turerekera , tukigerayo natunguwe no gusanga……..
.
Ntuzacikwe na episode ya 20

Advertisements

Leave a Reply

Fill in your details below or click an icon to log in:

WordPress.com Logo

You are commenting using your WordPress.com account. Log Out / Change )

Twitter picture

You are commenting using your Twitter account. Log Out / Change )

Facebook photo

You are commenting using your Facebook account. Log Out / Change )

Google+ photo

You are commenting using your Google+ account. Log Out / Change )

Connecting to %s