MY SPECIAL DREAMS EPISODE 27


Dreams Road Sign

my special dreams
Episode ya 27

Duherukana ubwo Tukiri muribyo ngiye kubona mbona…..

.
ubwo nagiye kubona mbona umusore umwe araje yarakaye aba ankubise ingumi asakuza cyane ngo reka nkukosore , mpita ngwa hasi , ubwo fiacre ahita amufata aramukomeza , nagiye guhaguruka nabandi bose bahageze ,animateur ahita atujyana mubiro bye atwandika amazina atubuza kongera kurwana , atubwira ko niturwana barahita batwirukana.
Nageze muri dortoire inkuru yabaye kimomo ko bankubise banjijije umukobwa , uwambere waje kumpumuriza ni fiacre yangezeho atangira kumbwira;
We: bro ihangane nuko nahageze mbere mba namukuye amenyo
Njye: kurwana siwo muti ahubwo ikiza nukwicara mugakemura ibibazo hakiri kare kandi mukabikemurira mumahoro
We: nibyo koko, nonese animateur ababwiye ngwiki?
Njye : ntakindi usibye kutubaza amazina gusa
We: ubwose tuvuge ko byarangiriye aho gusa ra
Njye: simbihamya gusa ubwo ejo tuzamenya amakuru yose uko ameze
We: Imana izagudashe pe kuko bakwirukanye waba uzize ubusa
Njye: Imana ntiyabyemera burya ukuri kurigaragaza
We: ese ubundi yakubwiye ko yakujijije iki
Njye: sinkibyo byose se , nge ndacyeka yanyibeshyeho kuko ntanamuzi
We: ubwose urumva yapfa gukubita uwo abonye wese ntanicyo amutwaye
Njye: reka dutegereze , gusa ejo byose ndumva bitayobekana
We: noneho ndabona bari gukinga dortoire reka tujye muri etude , ibindi tuzabimenya ejo
.
Ubwo twahise dufata amakaye twerekeza muri etude , twategereje Ange ko yaza birangira atahakandagiye ,kuko njye nifuzaga kumubaza niba impamvu yibyabaye niba yaba ayizi , ubwo nahise niyandikira note kabone ko kwiga ntari kubishobora , etude irangiye twerekeza muburiri.
Namaze kuryama ntangira gutekereza ibyambayeho byose natekereza namateka nanyuzemo nkibaza icyo nazakora ngo byibuze abantu babe beza ariko ndakibura , natangiye gutekereza impamvu yibyabaye nturunye page nsana uwo mutype wankubise ni umwe waruri kundeba cyane turi muri refectoire mpita ntekereza ko impamvu ashobora kuba yaketse ko ntereta Ange ariko nkibaza impamvu atabashije kubanza yabimbaza ahubwo agahubukira kunkubita nabyo biranyobera.
sinzi uko nagiye kureba mbona bigeze sa kumi nebyiri nkiri maso ,ubundi ndabyuka njya douche nerekeza kunywa igikoma , tuvuyeyo twahise twerekeza muri class
.
Twabaye tukigera muri class , mbona animateur nikangamo , aba arakomeza no muri class yacu ngo ba , yahise ambwira ko anshaka , hamwe na Ange, turamukurikira , mbonye akase kwa directeur noneho igitima gitangira kudiha cyane ,ariko ntakindi nari gukora .ubwo nabaye nkigera mubiro nsanga wamusore apfukamye hasi , directeur akimbona aba aravuze
We: niko wacyana we ,ugize kuza ucyerewe ,warangiza ukagira no kurwana mukigo?
Ngize ngo ngiye kuvuga aba anciyemo
We: ubu rero ngiye kubirukana burundu kuko iki sikigo cyinka ngo tubororeremo
Njye: rwose bwana directeur kutwirukana siwo muti
We: none umuti nuwuhe ? ndumva ushaka kunyobora no kunyereka ibyo ngomba gukora
Njye: bwana directeur sukubategeka ariko burya guca bugufi ukumva abo uyobora nabyo birafasha ,ubundi ukaba wafata umwanzuro unogeye bose
Animateur : nyamara ibyo uyu mwana ari kuvuga nibyo byaba byiza tubanje kumva uruhande rwa buri wese ubundi tugafata umwanzuro ukwiye
Directeur : ngaho buri wese yisobanure , nge mbahaye iminota 2 kuri buri wese
.
Naratangiye nti bwana directeur nge nari mvuye refectoire , ngeze kumuryango uyu musore ahita aza ankubita ingumi kumatama mpita ngwa hasi ubwo rero bahise bafata uyu musore njye sinigeze mukoraho na animateur ndacyeka narahagurutse ahari
Animateur : ibyo avuze bishobora kuba aribyo koko kuko nasanze aryamye hasi gusa uko byatangiye byo simbizi
Directeur : ngaho nawe musore tubwire icyatumye umukubita
We: rwose nge ntababeshye naterese uriya mukobwa aranyanga , ubwo rero nabasanze barimo basangira muri refectoire mpita ngira umujinya , ntekereje ko amuntwaye nibwo twageze hanze ubundi mpita mukubita , gusa we ararengana ntitwigeze tunavugana nabi
Ange : nange icyo nasabaga imbabazi zuko amakosa yose ari ayanjye kuko ninjye namuhatirije gusangira nawe , ari nabyo byateye biriya byose , gusa kenny ararengana niryo kosa ryo gusangira niryange ariko ntimurimuhanire
.
Ubwo directeur yahise atubwira , ubu rero nkuko mwese mwisobanuye mube musohotse mutegerereze aho hanze , tugiye munama ya commute de displine , muminota mike turahita tubaha igisubizo
.
Twahise tujya hanze , igitima kidihagura , duhagarara ntawe uvugisha undi , natekerezaga ukuntu bagiye kunyirukana kumunsi wa 3 ngeze ku ishuri , natekereza ukundi mama yvette yari yanshakiye ishuri nkatekereza uko ndi bumutungukeho , ubundi nkumva noneho ubuzima burarangiye
.
Twamaze nkiminota 20 , turaho hanze , baba baraduhamagaye twinjira ntawe uvugisha undi , tugezeyo directeur aba aravuze
We: tumaze guterana rero , twafashe imyanzuro ikurikira
1. twasanze kenny ari umwere, ubwo we ahite asubira mu ishuri
2. Ange kubera ikosa ryo gusangira bitemewe akanagerekaho kubikangurira umwana mushya mukigo ,twamuhaye week yumunsi umwe yarangiza akazana umubyeyi
3.Uyu Martin ( niko wamusore yitwaga) we kubera kurwana mukigo , akagerekaho iterabwoba tumwirukanye burundu
.
Ubwo akivuga gutyo martin yahise atangira kurira, njye mba manitse akaboko, directeur aba aravuze ndabona uwo mwana hari icyo ashaka kutubwira , numvise afite nibitekerezo byiza ngaho natubwire
.
Njye: bwana directeur nejejwe nimyanzuro mwafashe ndacyeka ntakubogama kwabayemo, gusa nashakaga ngo munyemereye mbasabe ikintu kimwe
Directeur: ngaho tubwire tuguteze amatwi
Njye: nashakaga kuvuga kuruwo mwanzuro mwafashe , ese koko ubu ntakindi gihano mwari gufatira martin kitarukumwirukana ariko kigaha isoma abanyeshuri bose kuburyo ntawe uzabyongera
Directeur : nkikihese ubwo?
Njye: urugero wenda mushobora kumutuma umubyeyi akamuzana ,ubundi agasabira imbabazi imbere yabanyeshuri numubyeyi we , kuburyo yajya atanga ubuhamya byibuze nabandi nameze nkawe yajya abafasha kumugira inama
Directeur: uziko aribyo ahubwo kora aha , unyunguye igitekerezo , uziko ibitekerezo byawe ntawamenya ko aribyo umwana wo muwambere
Njye: erega burya gutekereza ntaho babyiga ,iyo utekereje ko umuntu wese ari nkundi ubona ibyo ushobora gukora kandi ntawe bibangamiye .
.
Ako kanya umwanzuro warafashwe , Ange bahita bamubabarira , martin bamutuma umubyeyi ngo bazazane ejo mugitondo kuri rassemblement , mpita nkata na ange twerekeza mu ishuri ,ako kanya nibwo nabonye ko burya ukuri guca mu iziko ntigushe
.
Twageze muri class abanyeshuri bose mbona barumiwe kuko bose batekerezaga ko byanga byakunda bari buze kutwirukana, uwambere wanshimiye ni fiacre yahise ama chensi ubundi turakurikira.
Fiacre siwe warose amasoma arangiye ,ahita amaza byose ,uko byagenze nange mubwira byose uko byatugendekeye , aba arambwiye
We: bro uziko uri intwari ndacyeka ntaemwundi muntu warota kumusabira imbabazi kandi we yamuhondaguye ziriya ngumi
Njye: erega buriya nawe uretse ngo bamwirukane ntacyo waba umuruhije ahubwo byatuma akomeza kukwishyiramo ngo niwowe wamwirukanishije ,ugasanga byageze no mumiryango , nayo igatangira kwangana , muminsi mike no kwicana bikaba byivanzemo , urumva ko rero ntacyo waba ukoze ,ariko buriya ndabizi ko byibuze azibuka ko namukijije kwirukanywa , bishobora no kuzagera mumiryango , ugasanga urukundo rusakayemo
We: uziko aribyo bro , buriya nange ushobora gusanga kuba ntamuryango ngira wenda byaraturutse nkaho
Njye: buryase ntamuryango ugira ?
We: usibye mama gusa , uziko ntawundi muntu numwe nzi
Njye: ibyose birashoboka koko ?
We: niko byagenze , ubundi rero
Akiri muribyo Ange yahise aza aba arambwiye
We: nizereko utababaye kenny
Njye: buriya se ubona nari kubabazwa niki ?
We: biriya byose byakubayeho
Njye: biriya byose niko Imana yabishatse kandi buriya biba byiyongereye mumateka yanjye , gusa ntibyakagombye kutubabaza, ahubwo byakagombye kudushimisha
Ange: gutese kenny
Njye: kuko byatumye martin nabandi bameze nkawe bahinduka
Ange: cyakora sindabona umuntu wihariye nka kenny, kuko ibintu byose uvuga nakubitiraho nibyo wakoze mugitondo nemeye kabisa
Njye: ntiwakagombye kwemera ,ahubwo wakagombye kuba wakuyemo icyigwa
We: urakoze kenny na fiacre ajye akwigiraho
.
Ubwo ibyo byose byarangije kuvugwa tugeze aho dusezeraniraho na Ange , tumusezeraho , ubundi twerekeza muri dortoire arinako twiganirira natangiye kumubaza kumateka ye ,yararimo kumbwira ubwo Ange yaturogoye ,……

Ntuzacikwe na episode ya 28

Advertisements

Leave a Reply

Please log in using one of these methods to post your comment:

WordPress.com Logo

You are commenting using your WordPress.com account. Log Out / Change )

Twitter picture

You are commenting using your Twitter account. Log Out / Change )

Facebook photo

You are commenting using your Facebook account. Log Out / Change )

Google+ photo

You are commenting using your Google+ account. Log Out / Change )

Connecting to %s