MY SPECIAL DREAMS EPISODE 28


Dreams Road Sign

My special dreams
Episode ya 28

Duherukana ubwo natangiye kumubaza kumateka ye ,yararimo kumbwira ubwo Ange yaturogoye ,……
.
Reka dukomeze, bahise basona kujya muri refectoir , ubundi tuvugana uburyo tuzayaganiraho neza muri week end.

Twagezemo noneho Ange ntiyagaruka ngo dusangire , ariko turangije ,tugeze hanze nibwo nagiye kumva numva udutoki tumfutse mumaso , numva nutwumukobwa , ubwo mba mvuze ko ari ange kabone ko intoki ze nari maze kuzimenya , ahita ambwira
We: uziko uri umwana mubi
Njye: ndabizi byo naremwe kumunsi wanyuma
We: sibyo mvuze ye
Njye: nonese uvuze iki
We: mvuze ko wambereye umwana mubi , habe no kumbwira bon appetti koko
Njye: nabonaga uyifite niyo mpamvu ntayikubwiye gusa niba byakubabaje sorry
We: erega ntacyava kuri wowe ngo kimbabaze , ubanza unankubise ntababara maze
Njye: hahah nuko ntarwana mba ngukubise ngo ndebe
We: nonese ko ejo ari week end yanyuma yukwezi kandi tukaba dufite sortie wanyemerera tugasohokana
Njye: ko numva nakagombye gusigara niga kuko mwansinze kugirango mbafate , nange ngendere kumurongo
We: ariko nawe urakabya uziko wiga nkumuntu ugiye gupfa
Njye: erega nibyo byanzanye kandi umurimo werekejeho amaboko uwukorane umwete
We: njye rero kubera ndi umukobwa mwiza mba mbona kwiga cyane byatuma nsa nabi kuko sinabona ,umwanya wo kwiyitaho kandi abantu biga cyane bagira iminkanyari mumaso
Njye: rero burya hari icyo wibeshyaho , kwiga ntibyatuma utiyitaho ,kandi ubwiza buravukanwa ntabwo buremwa ,
We: waba utisize neza ngo utegereje ubundi bwiza
Njye: ubwo bwiza bwubusigano burashira kandi bubabaza benshi ahubwo haranira kuzabaho neza muminsi yawe yanyuma
We: erega nuko wowe tutaraganira ,mfite imiryango ikize cyane, urumva rero ko ntateze kubaho nabi
Njye: ibyo uvuga ntawakurenganya niko ungana gusa ujye utekereza ko uwo wishingikirijeho ashobora guhinduka kandi igihe gishobora kuza niyo mitungo yawe yose ukayibura
We: njye nziko ntacyo nteze kubura , tubireke ahubwo mbwira niba tuzasohokana .
Njye: sinakubwiye ko nzaba ndikwiga koko
.
Ubwo Ange yahise atangira kurira mbonye batangiye kutureba ari benshi mpita mwemerere ko tuzasohokana kugira ngo ntaseba .
Namaze kubimubwira ahita aceceka ,ubundi aramwenyura , ahita ampa akabizou ku itama , ubundi dusezeranaho turataha .
Nageze muri dortoire nsanga fiacre antegereje mpita mubaza
Njye: we nagutindiye se?
We: wapi gusa iyo utaba uri kumwe numwana ntiwari kunkira ,
Njye: gutese?
We: uzi ukuntu mwarebanaga akana ko mujijisho ,ndabona yagahunda yaraciyemo , ahubwo nugupanga kuri sortie ukamusohokana ,gusa uriya mwana numwiyemezi ugomba gushaka menshi cyane
Njye: hahah ibyo ukeka sibyo bro , gusa ahubwo hari ibyo nshaka ko tuganira
We: ngaho mbwira
Njye reka tumanze dukore etude , nirangira ndakubwira byose uko biri.
Ubwo twahise dukora etude irangiye nibwo niyemeje kubwira byose fiacre ntacyo muhishe
.
Njye: uriya mukobwa ko mbona yiyemera cyane , uziko igihe cyose ambwira ko ari mwiza ,famille ye ikize cyane
Fiacre: hahah byo aribona bya danger gusa icyiza cye nuko ibyo yiyemerana byose abifite bwaba ubwiza cyangwa cash
Njye: ibyo byose birashira ariko umutima mwiza niwo usigara, gusa sibyo nashakaga kukubwira , nahise mubwira ibyo navuganye na Ange byose ntacyo nsigaje , ahita ambwira
We: umwana mwiza nkuriya akagusaba gusohokana nawe warangiza ukabyanga , burya imboga zibona abana koko
Njye: sibyo bro erega ugomba kumenya ko ntakindi cyanzanye usibye kwiga
We: reka sha ntiwatumwe numurenge , ujye unarelaxa ,ubundi urebe nabana beza
Njye: igihe kizagera abo bana njye mbareba ariko ndakeka atari ubu reka mbanze ndangize kwiga ibindi bizaza nyuma
We: ndabyumva bro , gusa uriya mwana aragukunda kandi gerageza ntumubabaze
Ubwo namaze kumva iyo nama ya fiacre nanjye nanga kubabaza Ange kabone ko nicyo yashakaga kumbwira ntari nkizi.
.
Ubwo bwarakeye mbona abandi bose bari kwambara neza , mbajije fiacre ambwira ko kuri sortie buri wese yambara imyenda ashaka , ubwo nange nakurebeye agakoto kanyegereye , ahashati keza nudukweto duto , uwambere wambwiye ko nambaye neza ni fiacre , byageze sa sita twerekeza refectoire , yuvuyeyo nibwo nahise mbona Ange yambaye umukandara nako akajipo kagufi cyane kuburyo abantu bose bamutangariraga , nagapira kagera hejuru y’ umukondo utu bita mukondo out , umunywa yari yasizeho irangi ryumukara, doreko yariri igituku , ingoyi asigaho iryumweru , akubitamo ishenete ndende yageraga kumatako , amaherena kumatwi agera kuntugu , andi ayashyira kumazuru , inkweto ndende kuburyo wabonaga zingana na cm 10 ujya hejuru , ubundi imisatsi ayisiga ukuntu , akimbona yahise aza yihuta abangezeho ahita ampa akabizou ku itama , itama ryanjye naryo ryahise rizaho irange , ariko ndijijisha ndaceceka
We: kenny uziko nari nakubuze
Njye: urasa neza pee uziko wagira ngo wabyutse nijoro wiyitaho , kuko uwabyutse mugitondo ntiyaba asoje kabisa
We: hahah winsetsa , nyine nibyo nakubwiye ko umukobwa mwiza nkanjye atabona umwanya wo kwiyitaho ngo anabone umwanya wo kwiga
Njye: rwose nange ndabibonye numvaga ari ukwiyitaho bisanzwe none mbonye ko ari ibirenze amaso yanjye
We: nizere ko mukanya gahunda ari gahunda ,
.
Natekereje ukuntu ngiye kugendana numuntu umeze atyo mumuhanda , ntekereza uko ngiye kubaka amateka mukigo nkiga muwa mbere , nshaka kumuhakanira ngo mubeshye ko narwaye ariko ndebye gahunda ye naba nishe ntanamuhakaniye mbere , ngeze aho ndamwemerera , ariko ubwo numvaga ko ndinginga fiacre tukajyana kugira ngo abe ariwe mwariraho .
Namaze kumwemerera ,ubundi dusezeranaho
.
Nkigera dortoire , uwa mbere wansanganiye ni fiacre , aza aseka cyane , aba aravuze
We: uziko usa neza cyane , uvuye kwisiga amarangi nako tiro kumatama?
Njye: wimvugiraho sha

Ubwo yahise yikoza mugikapu akuramo indorerwamo , ubundi anshyira imbere mbona koko kumatama hariko irangi ry’ umukara ndebye neza nsanga nihahandi yampaye bizou nibuka ko niminwaye ari ko yasaga , numva ikimwaro kiranyishe mpita mvuga
Njye: uziko wasanga ari umuntu unkojejeho ikiroso cya siraje yumukara
Fiacre: hahaha utansetsa , ibiroso bisigaye biba kuminwa se ?
Ahubwo iyo mba wowe nari kumubwira akakampa kumunwa , ubundi nange nkaba nsize amarangi
.
Njye: hahaha reka kunsetsa sha , ahubwo fiacre , reka uyu munsi tuze kujyana nawe muri yagahunda twahanye yo gusohokana
Fiacre : ugize ubwoba se?
Njye: subwoba ariko ndumva ntagusiga
We: hoya rwose nange hari gahunda mfite , yo kujya gushaka umwana , ahubwo nutaha ndakubwira niba byaciyemo
Njye : ngo kujya gushaka umwana , nonese uramutoragura mumuhanda
We: umva sha wowe uravuga , nyine ndagenda mpagarare hariya kumuryango , ubundi abana bose baranyuraho mbareba , uwo mbona ahiye niwe ndaza gufata
Njye: ubwo se uraba ugendeye kuki ?
We: umva sha , njye rero ibyumutima mwiza sinjya mbireba , ngomba kureba umwana uhiye kabisa
Njye: umva bro , ntukajye uhubuka murukundo kuko utazi icyo uzahuriramo nacyo kandi umenye urukundo rutegurwa ,
We: ibyo nibyawe sha , ahubwo ndabona batangiye gusohoka reka nihute ngereyo ntasanga bancitse , ubwo yamaze kuvuga ibyo yarenze , nange nsigara aho
.
Natangiye gutekereza ibyo fiacre yari amaze kumbwira , nkatekereza uko ngiye kujyana na Ange nukuntu asa nkumva umutima urandiye , nashatse gukurikira fiacre ngo mufashe kureka ibyo bitekerezo ariko nanone ntekereje ko naba niciye Ange gahunda kandi nange mbyanga kubi , niyemeza kujya kureba ange kuri dortoire yabo
.
Ubwo nagezeyo nsanga nawe yarangije kwitegura ahita duhita dusohoka , twanyuze mukigo abantu bose aritwe bareba , abandi badusifura ,agashaka kumfata muntoki ariko nkamwangira , sinjye warose turenze ikigo, kuko inshuro nasitaye ntiwazibara amahirwe nagize nuko ntaguye .
.
Twageze hanze yikigo , ubwo nari niteze ko noneho nduhutse ariko nibwo ibintu byakomeye kurutaho , muti se byagenze bite ? nobyo nshaka kubabwira
.
Twageze hanze abana batangira kutwiruka inyuma basakuza ngo dore umuntu wambaye ubusa , abakuru bo siwareba twageraga kubagore bose bakipfuka mumaso ngo batatureba , noneho icyambabaje nuko umusore cyangwa ugabo wese twahuye yamperezaga umukono , yagera kuri Ange agahita amuhobera ngayo amabizou ngizo za cherie shushu , kuburyo twagiye ikorometero kimwe mu isaha yose. muricyo kirometero kimwe twari tumaze gusuhuzwa nabacheri nka makumyabiri , ubwo mbonye ibintu bindenze……..
.
Ntuzacikwe na episode ya 29

Advertisements

Leave a Reply

Please log in using one of these methods to post your comment:

WordPress.com Logo

You are commenting using your WordPress.com account. Log Out / Change )

Twitter picture

You are commenting using your Twitter account. Log Out / Change )

Facebook photo

You are commenting using your Facebook account. Log Out / Change )

Google+ photo

You are commenting using your Google+ account. Log Out / Change )

Connecting to %s