MY SPECIAL DREAMS EPISODE 21


Dreams Road Sign

My special dreams
Episode ya 21

Duherukana ngiye kubona mbona papa josee araje ambonye ahindura isura ahita ampamagara ngo nimusange muri saloon , ubwo naragiye ndicara n’ ubwoba bwinshi……

.
Ubwo namaze kwicara aba arambwiye
We: mwana muto rero ibyawe byose mama josee yabimbwiye ,gusa witonde utazongera kugwa mururiya mutego , burya ibyo wakora wihishe byose ntibibura kugaragara.
Njye: urakoze papa , rwose sindabona umuntu nkawe
We: ntakibazo ahubwo igihe kirageze mukarabe mutangire gusubira mubyo abandi bize , josee nagusubiriremo mubyo bize wowe udahari
Njye: reka tugire vuba ntangire nige kabone ko ubwonko bwaruhutse neza
.
Ubwo nahise nihuta , tujya gukaraba ,turangije tujya aho twigiraga , noneho josee yatangiye kunyigisha nange niga nshizeho umwete , ubundi byose tubisoje kabone ko bitari byinshi , ibyo kurya biraza , tumaze kurya dujya kuryama

Ubwo bwakeye mugitondo nsubira ku ishuri ariko sayine zigeze abana bose banyuzuraho bamwaza cyane ngo dore ikigabo kitazi kwambuka umuhanda , kugeza aho natangiye kurira cyane kubwamahirwe mwarimu aba arahageze anjyana mu salle yabarimu kugeza tugarutse mu ishuri . Uwo munsi nize nsa naho ntahari , ntekereza kureka ishuri ariko birangira mfashe umwanzuro wo kurigumamo. kuva uwo munsi ntamwana wongeye kuntora ngo dukinane umupira yewe ntanuwongeye kunyikoza kugeza ubwo josee ariwe wenyine twaganiraga muri iryo shuri.
Igihembwe cyagiye kurangira ndongera mbabera uwa mbere kuva uwo munsi nibwo abana bose bongeye kunkunda ndetse no kunganiriza byukuri
.
Ubwo nakomeje kwiga muri ubwo buzima , ubundi ibyagatabi ndabireka , urukundo rwange na josee ariko rwiyongera kuko iyo nabaga ntamureba iruhande rwanjye numvaga ntabyishyimo namba, kugeza naho byageze aho njya murota buri gihe munzozi , twabaye bakuru tugakoresha ubukwe
.
Ntibyatinze twaje kugera muwa gatandatu noneho , dutangira kwiga tutiyigishije , kuburyo ibyo gukina na josee byose twabiretse , nyuma amanota agiye kuza , dusanga twese twatsinze kandi kumanota menshi cyane . Ubwo twaratashye inkuru nziza tuyibwira murugo , ubundi nabo birabanezeza bahita batubwirako bari buze kuduhemba
.
Ubwo byageze nka sa kumi , mama josee ahita atwohereza gukaraba , tuvuyeyo anjyana mucyumba anyambika agakoto kanyegereye nagashati keza , ubundi nkubitamo udukweto byose ni ubwa mbere nari mbibone , ubundi ansaba kuba ngumye aho gato , nkaza gusohoka aruko ambwiye.
Yaragiye amaze nkiminota itanu , numva arampamagaye ngo ninsohoke.
Ubwo nahise nsohoka nihuta nanireba cyane , nkigera hanze uwa mbere nabonye ni josee , yari yambaye agajipo nagapira keza cyane , kuburyo ubwiza bwe noneho bwigaragazaga , nibwo nahise mbona icyo ndusha abandi bana . Ubwo noneho kwihangana byarananiye mpita musimbukira , mugwamo twamaze nkiminota 5 twanze kurekurana .
Ubwo mama josee yahise atwicaza aho muri salon aba aratubwiye
we: iyo myenda murayibona mute?
Njye: nimyiza rwose , ahubwo sinzi igihe wadupimiye
We: erega mwese nzi uko mungana.Josee urabona ute kenny?
Josee namasoni menshi , yambaye neza rwose sinarinzi ko yaberwa bigeze aha
Mama josee: kenny wowe urabona ute josee
Njye: yantunguye sinarinzi ko ari inkumi bigeze aha ,uziko nutubere dutangiye
kumera
Ubwo nagiye kumva numva agapfunsi mumugongo ngo po , mpindukiye mbona ni josee
Mama josee : ubwose umuhoye iki?
Josee : siwe se uri kuntera isoni avuga ibishitani
Mama josee: ibyo avuze sibyose?
Josee: nimwongera kubivuga ndabarega kuri papa
Mama josee: hahah sibwo umukobwa ugiye kwiga secondaire aregana
Twese: hahahahah
Mama josee: mugihe tugitegereje papa josee ndagira ngo tube tuganira , harya kenny ufite imyaka ingahe?
Njye: cumi nitanu
Mama josee: harya josee , ubu ufite imyaka ingahe?
Josee: cumi nibiri
Mama josee: ubu rero kenny wowe umaze gukura gusa hari ibimenyetso bimwe nabimwe uko umuhungu agenda akura bimugaragaraho nko kumera ubwanwa , guhindura ijwi, kimwe no kuba wagera muburiri ukarota uryamanye numukobwa ubundi wakanguka ugasanga umeze nkuwinyariye
.
Njye: uziko byambayeho koko , nkarota nagiye kuvoma nkahura numukobwa , ubundi tugakina ibyabana nakanguka nkasanga nanyaye kuburiri maze nkarira cyane kugeza ubwo mugitondo nagize isoni ryo kubyanika ngo josee atabona ko nanyaye muburiri , ubundi najya kureba nkasanga bitageze kuri matela
Mama josee: nicyo rero nshaka ngo tuvuganeho , biriya rero biba bigaragaza ko watangiye kuba umugabo nawe watera inda uramutse uryamanye numukobwa nawe ugejeje igihe cyo gukura
Njye: noneho ubu nange nabyara
Mama josee: nibyo rwose niyo mpamvu ugomba kwirinda kuryamana numukobwa uwariwe wese , utazamutera inda , ubundi ukaba wikururiye ibyago ndetse nawe utamuretse
Njye: yebaba we, ubwose koko uwo wamwana yabaho ate koko , ahubwo niba aribyo ntanumukobwa nzongera kuvugisha ntazayimutera mukanywa
Mama kenny: hahaha utansetsa , ngo mukanywa ? kugira ngo umugabo atere umugore inda bisaba gukora nkabyabindi byabana , urumva rero uramutse utabavugishije waba ubahoye ubusa , ahubwo ugomba kubavugisha kugira ngo unabamenyere hatazagira ugutura mumutego
Njye : urakoze mama josee , rwose sinabona undi muntu ungira inama nkawe
Mama josee: ndagushimiye ko ubyumvise kandi uzabikurikiza.
Nawe rero josee ubu utangiye gukura wamugani wa kenny, ubwo rero uko umukobwa agenda akura niko nimikorere y’ umubiribwe igenda ikura , twavuga nko kumera amabere, kujya kubona ukabona amaraso atungutse mugitsina aribyo bita kujya mumihango
Josee: mama nange se ibyo bizambaho?
Mama josee: cyane rwose ahubwo sikera ahubwo icyo ni ikimenyetso cyerekano ko uba wakuze kuburyo igihe cyose wabonana numusore ushobora guhita utwita, niyo mpamvu igihe wabyibonyeho ntuzagire ngo nikibazo ahubwo nibisanzwe kubagore bose bizajya biza buri kwezi
Josee: urakoze mama
Mama josee: ubu rero mugiye kujya muri secondaire aho muzahura nababashuka benshi bamwe bazababwira ngo umusore iyo aryamanye numukobwa nibwo agapipi ke gakura ,abandi ngo bikiza ibiheri byo mumaso ,abandi ngo bituma umukobwa atongera kuribwa igihe ageze mumihango ariko ibyo byose baba bababeshya
Njye: uziko koko ariko babana tugendana ariko bambwiye nkavuga ko nzakubaza ariko nkagira isoni
Mama josee: ikibazo cyose muzagira ntimukabure kumbaza
Njye: noneho ndatinyutse byose nzajya nkubaza
.
Ubwo tukiri muri ibyo nibwo papa josee yahise ahagera , aba aratubwiye , ndabona mwambaye neza bana ba ,ahubwo munkore muntoki
Twese twamugwiriyemo rimwe.
We: ngaho muze tujye kwishimira insinzi
Ubwo nibwo twahise twinjira mumodoka ubundi twerekeza ahantu , sinzi uko nasomye hotel , ubundi duhita twinjira turaparika , duhita twerekeza mubusitani bwayo , ubundi turicara
Twahise twicara hahandi roza na cyakigabo baduhereye amategeko , ubwo nge nahise nibuka amateka yanjye , ubundi mbonye amarira atangiye kuza mpita mpaguruka nerekeza hanze mbabeshya ko ngiye kunyara .
Hashize nkiminota itanu , mba ndagarutse , ubundi ndicara nkibisanzwe ,
Papa : josee: ese ko mbona umeze nkutishimye kenny nicya josee cyakubabaje?
Njye: oya ,nako ntacyo nabaye
Papa josee : abana ndabazi buriya josee wasanga yakubwiye nabi turi mumodoka , ahubwo ngwino wicare hano , ubundi dusangire dore wabaye umugabo kuko ugeze muri secondaire
Njye: josee ararengana rwose ntacyo yantwaye , reka nigumire hano
Papa josee: oya uyu munsi abagabo barasangira nabagore basangire ahubwo josee nawe niyegere nyina
.
Ubwo nabonye papa josee akaniye ndemera nta akarabo kange negera uwo musaza.
Twatumije buri wese icyo anywa ubwo ngiye kuvuga jus , papa josee aba aravuze , nuyu mumuzanire cya miitzing gikonje , nabuze icyo ndenzaho ubundi barabizana dukubitaho tuti kubuzima bwacu , ubundi dutumiza nibyo kurya nge nakundaga ifi , mpita naka igifi kinini nabandi batumiza ibyabo bigeze kuri josee mba ndavuze ngo uwowe bamuzanire agakwavu gato
Papa josee : hahah nawe umaze kumenya icyo josee akunda ? yewe ndabibonye burya umaze gukura koko
Njye : erega turirirwana , ubwo rero icyo akunda sinakiyoberwa
We: erega muminsi mike muzaba mumaze no gukura gusa muzirinde gukina ibyabana
Njye: ibyo nabasezeranije kera nanubu niko biri rwose
.
Tukiri muri ibyo kurya byahise bitugeraho , ubundi dutangira kwataka , turangije serveur aranura , ubundi dukomeza kuganira
Papa josee: bana banjye rero ubu nabazanye hano kugira ngo mbereke ko mwatangiye gukura , icya mbere rero nshaka kubabwira nuko mugiye kwiga muri internat , ubwo rero kenshi na kenshi iyo abana bagezeyo kuko ntawe baba bazi bahita bamenyana n’abandi bana , ubwo rero ni ahanyu ho kumenya uwo mugomba kumenyana kuko inshuti mbi zishobora kukugwisha mumitego yibintu bibi nko kwiba , ubusambanyi nibindi , ubwo rero muzarebe neza uwo mubona ntacyo yabungura muzamureke
Twe: urakoze kurizo nama uduhaye papa
We: namwe murakoze kuzumva
Ubwo yahise atumiza indi round ubundi icyaka kimaze gushira twerekeza aho babyinaga .
Njye kubyina byabanje kunanira kubera mubyukuri ko aho hantu hatari hanguye neza , ubundi sinzi uko narebye josee mbona namwicishije irungu nibwo niyemeje kumwegera ,ubundi ndamuhagurutsa nawe ntiyanyangira ubundi dutangira kubyina ingwatiramubiri , kuburyo twageze aho tukarusha ba mama josee na papa josee , abantu bose batangiye kuturangarira ndetse na papa josee nkabona yaturebye cyane arinako atwarwa cyane , gusa kuri twe ntacyo byari bitubwiye
.
Ubwo amasaha yakomeje kwicuma buba bugeze mugicuku cyane , ubwo twerekeza mumodoka turataha , aho nari nicaye mumwanya w ‘inyuma na josee twatashye tuvugana ukuntu buri wese azi kubyina ariko tukongorerana kugira ngo papa josee atatwumva , tugakubitano udushyi no kunoshana nabyo ntitwabyibagiwe . Ubwo twageze murugo papa josee ahita atwicaza muri salon ubundi atangira kutubwira ……..
.
Ntizacikwe na episodevya 22

Advertisements

2 responses to “MY SPECIAL DREAMS EPISODE 21

  1. ESE mukuru wa Josee ko ko atakivugwa yagiye he he? Kenny atangiye kuba umuntu w’umugabo! na cya mitsing???

    Like

Leave a Reply

Please log in using one of these methods to post your comment:

WordPress.com Logo

You are commenting using your WordPress.com account. Log Out / Change )

Twitter picture

You are commenting using your Twitter account. Log Out / Change )

Facebook photo

You are commenting using your Facebook account. Log Out / Change )

Google+ photo

You are commenting using your Google+ account. Log Out / Change )

Connecting to %s