MY SPECIAL DREAMS EPISODE 22


Dreams Road Sign

My special dreams
Episode ya 22

Duherukana Ubwo twageze murugo papa josee ahita atwicaza muri salon ubundi atangira kutubwira ……..

.
Reka twikomereze, ubwo yamaze kutwicaza ubundi aradushimira ko twabyinye neza , ubundi tujya kuryama .
Bwarakeye tujya gufata ibigo tuzigaho , ubundi nsanga banyohereje i nyamagabe , naho josee bamwohereje ikigali , ubwo twamaze kubibona amarira atangira kubunga mumaso , nareba josee nawe nkabona nuko mbese kuva twahura nibwo bwambere nari mbonye josee ababaye cyane , nakomeje kumureba nabona amarira atemba nkibuka cyagihe mwiba akarira , ubundi nibwo natangiye kumuhoza
Njye: nagahinda kenshi , bbe niki kikubabaje ko mbona utishimye
We: wowese niki gitumye utishima
Njye: rwose atari ukubeshya mbabajwe nuko ntazongera kukubona iruhande rwange
We: rwose nange nicyo cyandijije , ubu ndi kureba ukuntu nzajya nkubona mubiruhuko gusa , nareba ukuntu ntanumuntu numwe tuziranye tuzajyana nkumva ubwo buzima ntazabushobora
Njye: uwangira akanyoni byibuze ngo buri mugoroba nzajye nza ngusuhuze
.
Ubwo Josee yahise ampa akabizou ku itama , ahita ambwira
We: urakoze chr sinarinzi ko unkunda bigeze aho wakwifuza kuba akanyoni
Njye: bbe ngukunda nkuko ifi ikunda amazi
We: nanjye ndagukunda chr sinakwibagirwa , kdi kuva cyagihe umpa kagakinisho nahise niyemeza kuzakurwanirira ishyaka kugeza gupfa kwanjye , nzaharanira kubaho neza kwawe
Ubwo nahise muha ikibizou kinini , ubundi nibwo nitegereje neza josee ndeba amaso atemba itoto , ndeba imisoso ye insusurutsa ndebye ibibero bye bindembuza nongera kumuhobera , ndamukomeza cyane kugeza ubwo twibagiwe ko turi mukigo , ubundi sinzi uko nakebutse mbona abantu bose barimo barandebe ubundi duhita turekurana
Njye: bbe ntitaye ko hari abatubona , njye uwo ndeba niwowe gusa , nzarwana ishyaka ryawe kugeza mvuyemo umwuka , mubuzima bwanjye sinteze kuzigera nkubabaza
We: reka nkubaze ikibazo kimwe
Njye : ntakibazo nushake umbaze makumyabiri ndagusubiza
We: nonese ko aho ugiye kwiga uzahura nabakobwa benshi , ubwo nubona uwo tumeze kimwe ntuzamukunda , ubundi ukanyibagirwa , ko ureba nge nzaba ndi kure yawe
Njye: sinarota nkunda undi mukobwa kabone naho waba umubikira nge nahita mba padiri, naho wanyanga nge nzagukunda , kandi ikindi uramutse upfuye nge nazubaka hejuru yigituro cyawe
Josee: chr sinteza kuzakunda undi musore mubuzima iryo niryo sezerano ngiranye nawe
.
Ubwo twahise dutaha , ubundi mpita nyura ahantu bacuruzaga utu bijou , ubundi ngurayo impeta , tugeze hafi no murugo mpita mbwira josee ngo tujye kunywa amata , tugezeyo ubwo twatse agakombe kamata nirindazi , tumaze kuyanywa nibwo napfukamye imbere ya josee , atangira kumpagurutsa ubundi ashaka kumpagurutsa ariko nge ndabyanga mwaka antoki ze , ubundi nawe arankundira arazimpereza , ubundi mwambika impeta y’ urukundo , niko gutangira kurira , ubundi arampagurutsa, nange ntangira kumuhoza , hashize akanya
Josee: chr , urantunguye gusa sinabona icyo nkwitura gusa uko unyambitse iyi mpeta igihe cyose uri kumwe numukobwa ujye wibuka ko hari uwo wigeze kwambika impeta
Njye: bbe , ibi mbikoze mbikuye kumutima kandi igihe cyose uwo mutima nkiwufite sinteze kuyambika undi mukobwa
Josee: ikimbabaje nuko badutandukanije, gusa ntakundi ubu nge ndimo ndicuza impamvu twatsinze kuko iyo dutsindwa byibuze twari kuzakomeza kwigana hariya
Njye: bbe byikubabaza cyangwa ngo ugondoze Imana , wasanga ari Imana yabikoze kugirango tuhigire nubundi buzima
We: byo birashoboka
Njye: ahubwo ndabona butangiye kwira reka dutahe , ubwo yahise ampa akandi kabizou , ubundi turerekera turataha.
.
Twageze murugo , dusanga papa josee na mama josee barahari , ubundi tubabwira ibigo batwohereje ho , barabishima , ariko nabo ukabona batishimiye ko ngiye kwiga kure
Mama josee: kenny humura nubwo ugiye kwiga kure , buriya niko Imana yabishatse , wasanga ariho uzagirira umugisha ,gusa tuzagukumbura
Njye: nange nzabakumbura gusa mujye munsura
Papa josee: ibyo ntibyabura , wowe uzige neza natwe tuzagusura kenshi
.
Ubwo mama josee yahise ahaguruka ajya kuba akora utuzi two murugo ari nako josee amukurikira , ubundi nsigara nganira na papa josee.
Papa josee: warakoze cyane mwana muto , uziko wampesheje ishema kuburyo aho ngeze hose bangurira agacupa ngo nabyaye abana babahanga
Njye: murakoze papa , gusa sinjye ahubwo ni Imana yabikoze
Papa josee: niyo gusa nawe washyizeho akawe. None rero ugiye kwiga muri secondaire , ubwo rero uzige numwete mwinshi , kugira ngo uziheshe ishema ndetse uriheshe nababyeyi
Njye: rwose ibyo umbwiye byose nzabyubahiriza kandi muzabona ko mutakoreye ubusa kuba mwarankuye mumuhanda
We: ndagushimiye cyane.
Rero ejo nzajya kukwandikisha mubana banjye , nshaka amazina ya so na mama wawe
Njye: shaka aho uyandika nyaguhe
We: mbwira nandike kuri aka gapapuro
Njye: papa yitwa pascal naho mama akitwa uwera ,nubwo bose batakiriho
.
Ubwo narebye mumaso ye mbona ahise yubika mumaso , mbona abaye nkubabara
Njye: ese ko mbona mubabaye bigenze bite papa
We: ntakibazo nako nibyo nari nibutse
Njye : nibiki mbibukije se papa josee?
We: ntacyo numuntu twari duturanye cyera gusa sinzi aho yagiye. nonese sogokuru wawe ubyara mama yitwagande?
Njye: semuhanda
Ubwo narangije kuvuga ibyo mbona ahise ahaguruka , mubajije ambwira ko aje .
Nibwo natangiye kwibaza impamvu yibibaye , nshaka ikosa naba nkoze nange biranyobera mbuze icyo nkora ndicara ndatuza.
Nakomeje kwicara ntegereza ko papa josee yaza ndaheba yagarutse aruko tugiye kumeza , ubwo dutangira kurya ariko mwitegereje neza mbona byamunaniye ariko ngira ubwoba bwo kumubaza .
.
Twasoje kurya ubundi tujya kuryama , bucyeye mugitondo nibwo papa josee yatubwiye ko ashaka ko twimuka aho twabaga
Mama josee: mugabo mwiza ko ntacyo wajyaga ukora utambwiye , niki cyatumye ufata uwo mwanzuro , ese ko hano mbona ari heza niki cyatuma tuhimuka ikitaraganya
Papa josee: nange byantunguye , gusa hano haba abajura benshi hari ahandi nabonye inzu nziza kandi hataba abajura , ubwo rero niho tugomba kwimukira
.
Ubwo bakomeje kujya impaka , ariko birangira papa josee atsimbaraye , ubundi umugambi wo kwimuka barawusoza.
.
Bwarije , ubundi ndya muburiri ndaryama ,ariko noneho gusinzira byaranze , naraye ntekereza amagambo yose navuganye na papa josee , ntekereza uko namaze kumubwira amazina yanabyeyi nyuma agahita apanga ko twimuka ariko mbura igisubizo sinzi uko agatotsi kantwaye ubundi mbona ndi ahantu hateye ubwoba , hari umwobo munini cyane , ubundi ngiye kugwamo sinzi uko inzoka yamfansamye ubundi ihita interere hirya hari ahantu heza , nkihagera nahise nkanguka nubwoba bwinshi cyane mpita mpaguruka njya hanze ngo ntongera kubirota naragarutse ntangira kubyibazaho ariko mbona ntagaciro bifite.
Ubwo bwarakeye , mbona mama josee aransanze aba aravuze:wana wanjye nakuroteye inzozi mbi cyane Imana imfashe ntazikabya .
Nahise nzihuza nibyo narose numva iyo match irandenze ariko mbura icyo ndenzaho, niko kumubwira nti : ” izo zari inzozi ndabizi ko Imana iri iruhande rwacu”
.
Ubwo bwarakeye , ubundi tubona umuntu araje yishyura papa josee amafaranga menshi , ubundi ahita afata mama josee na josee abashyira mumodoka bajya ku isoko , hashyize nkiminota 30 mbona agarutse wenyine , ageze murugo ahita ampamagara arambwira……..
.
Ntuzacikwe na episode ya 23

Advertisements

Leave a Reply

Please log in using one of these methods to post your comment:

WordPress.com Logo

You are commenting using your WordPress.com account. Log Out / Change )

Twitter picture

You are commenting using your Twitter account. Log Out / Change )

Facebook photo

You are commenting using your Facebook account. Log Out / Change )

Google+ photo

You are commenting using your Google+ account. Log Out / Change )

Connecting to %s